Digiqole ad

Ba Hon Mudidi na Ruku bamaganye bikomeye UBUTINGANYI n’inkunga zaza zibuherekeje

 Ba Hon Mudidi na Ruku bamaganye bikomeye UBUTINGANYI n’inkunga zaza zibuherekeje

*Ubutinganyi ni ibintu bidakwiye gushyirwa mu mategeko, ni uburwayi, ababikora bakwiye gushakirwa umuti

* Ni amahano, ni ubucakara, ntawe ukwiye kubyemera

*Imana yaremye umugore n’umugabo kugira ngo bororoke nta kosa yari ifite yari izi ibyo ikora

*Turi Abanyarwanda dufite indangagaciro zacu ni zo tugenderaho, nta Butinganyi bubamo

Ibyo ni ibitangazwa n’Abadepite babiri, Hon Mudidi Emmanuel na Hon John Rukumbura Rwabyoma (Ruku-Rwabyoma) bagiranye ikiganiro n’Umuseke ku bijyanye n’uburyo ibihugu bikize byihisha inyuma y’inkunga biha ibikennye bigashaka kubyinjizamo imico yabyo irimo n’ibyo bita ‘sexual orientations’ n’Ubutinganyi, ibi ngo ni ubucakara, ni amahano, nta we ukwiye kubyemerera umwanya mu Rwanda.

Hon Emmanuel Mudidi mu Nteko kuri uyu wa kabiri atanga ibitekerezo kuri SDGs zizasumbira MDGs
Hon Emmanuel Mudidi mu Nteko kuri uyu wa kabiri atanga ibitekerezo kuri SDGs zizasumbira MDGs

Hon Mudidi Emmanuel avuga ko hari inama zabaye kera z’Umuryango w’Abibumbye (UN) bareba uko ibihugu byateye imbere bigomba gufasha ibikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo na byo bitere imbere, ahanini bitewe n’uko umutungo wabyo wibwe n’ibyo bikize.

Yagize ati “Basanze ibyinshi byabateje imbere ari ibyo bakuye iwacu, haba mu gihe cy’ubukoloni n’abantu batwaye mu gihe cy’ubucakara ni bo bagiye kubateza imbere, bityo biyemeza kujya batanga 0,7% by’umutungo wabo kugira ngo badufashe kwiyubaka, aribyo twita imfashanyo.”

Avuga ko ikibabaje ibi bihugu byose, uretse ibyo muri ‘Scandinavia’ (Sweden, Denmark, na Norway) ngo ni byo bigerageza gutanga ayo mafaranga, ariko na byo ntibirageza kuri 0,7%.

Ati “Urumva rero ni nk’umwenda baba badufitiye, ariko igituma byitwa inkunga ni uko baramutse batayatanze utabarega. Ni ukugira ngo babyibuke ko ari ibyo ubwabo biyemeje, ariko ntibyitwe ko ari abagiraneza cyangwa ngo tubinginge, kuko ni ibintu bemeranyijwe n’abandi.”

 

Kwitwaza inkunga bakemeza ubutinganyi ngo ntibikwiye

Yagize ati “ ‘Sexual orientation’ nta hantu ikwiye kuza mu bijyanye n’amasezerano y’iterambere nta n’aho bihuriye. Nubwo tuvuga ngo isi ni umudugudu, buri gihugu gifite umuco wacyo n’ibyo cyemera. Kugira ngo bavuge ngo baraguha inkunga ari uko wemeye ibyo bakora iwabo, ibyo ni ukutugarura mu bucakara. Ni ubucakara.”

Hon Mudidi avuga ko ibihugu bikize badakwiye kubwiriza ibikiri mu nzira y’amajyambere icyo bigomba gukora.

Ati “Ntabwo bagomba kutubwira ibyo tugomba gukora bitari mu muco wacu, bitari no mu myermerere yacu, ariko twakomeza tugakorana na bo mu by’ubucuruzi n’iterambere ariko imico yacu tukayigumana.

Ubutinganyi si iby’i Rwanda, si umuco wacu, ni n’ibintu bigayitse, nta muntu ubishima, n’uwaba abikora yabikora yihishe (ntiyashyingirwa kumugaragaro) kuko bigayitse. Hari byinshi bikorwa bibi ariko bidakwiye kugirwa umuco, none se kuko hari abiba tubigire umuco, bariba nyine bihishe ariko nibafatwa bazahanwa n’amategeko.”

Hon Mudidi avuga ko ibyo by’ubutinganyi na sexual orientation ari ibintu by’ubuzima bwite bwa muntu, ngo ntibikwiye kujya mu mategeko.

Ati “Kuvuga ngo umugabo naryamane n’umugabo, cyangwa umugore n’umugore, ibyo ni ibintu bitakanatekerejweho, si umuco wacu, si n’umuco w’abantu.

Ese kuki babivuga ntibatekereze uko abantu bazororoka? Abagabo nibatangira kuryamana n’abagabo, abagore bakaryamana n’abagore, imyororokere izava hehe?

Ariko Imana yabikoze idakora amakosa yari izi icyo ikora, abagabo n’abagore kuryamana si ukwinezeza gusa harimo no kugira ngo bororoke, si n’abantu gusa n’ibindi byaremwe ni ko bigomba gukora.

Ibyo bindi babyita ‘deviation’ ni ukuva ku byagombye gukorwa, ibyo ni amahano, ni n’uburwayi ubikora agomba gushaka umuvura aho gushaka ngo tubyogeze.”

 

Hon Ruku- Rwabyoma asanga ibihugu bikize bidakwiye kurengeera umuco w’ibikennye

Hon Ruku Rwabyom avuga ko ubutinganyi atari ibintu by'i Rwanda
Hon Hohn Ruku Rwabyoma avuga ko ubutinganyi atari ibintu by’i Rwanda

Hon Rwabyoma yagize ati “Ibibera ikambere mu mazu y’abantu ntabwo ari byo bagahereyeho kugira ngo batange imfashanyo.

Iwabo baravuga ngo ‘what happens in someone’s bedroom has no relevance.’ Ibibera mu nzu z’abantu nta Leta ikwiye kubishingiraho, nta muryango ukwiye kubishingira, na UN ntikwiye kubishingiraho, ngo bagire imfashanyo batanga.

Abaminisitiri bacu b’Imari ntibakwiye kubiha agaciro. Nta kunyura mu gikari bashaka kuzana imico yabo mu Rwanda, hari indangagaciro Abanyarwanda tugenderaho, nibashaka na twe bazaze gutwara izo ndangagaciro zacu bazijyane iwabo, ariko be kuza ngo badutamike ibyo by’iwabo ku ngufu ngo tubitware gutyo.

Twe turi Abanyarwanda, dufite indangagaciro zacu ni zo tugenderaho.”

Mu minsi ishize muri bimwe mu bihugu ndetse n’ibituranyi nka Uganda, aba bashaka kwemererwa kubana bahuje ibitsina barigaragambije, Perezida Museveni ashyiraho itegeko ryo kubahana, ariko nyuma y’aho America ivuze ko izahagarika imfashanyo iryo tegeko ryavuyeho.

Mu Rwanda, by’umwihariko mu Nteko Nshingamategeko, nta biganiro bivuga kuri iyo ngingo, ndetse aba badepite ibyo batangarije Umuseke, bavuze ko ari ibitekerezo byabo bwite, atari umurongo w’igihugu.

Gusa, ku ruhande rwa Minisitiri w’imari n’ingenamigambi Amb Gatete Claver, nawe yavuze ko ibihugu bikize bidakwiye gushyira, mu bizagenderwaho bitanga amafaranga ya SDGs, ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu harimo n’ibyo byo kwemera ‘sexual orientation’ na ‘homosexuality’.

Minisitiri Gatete yagize ati “Buri gihugu gifite umuco wacyo, Abanyafurica n’Abarabu bafite imyemerere n’imico yabo, ni yo mpamvu ibi byo kuvuga ngo abantu bose bemere ibya ‘homosexuality’  byarwanyijwe, kandi ntibizashoboka.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nukuri Leta izadufashe ayo mahano ntituyashaka mu gihugu cyacu, nirirwa mbabona nkumva uwabashyira ku karubanda agakubita gusa.

  • Murakoze ko mubaye nk’abanosha kuri iki kintu, aliko vraiment aba honorable bakwiye kubyigaho, wagirango hari umuntu wababujije kubivugaho, cg US barayitinye, kuko kubona ikibazo cyugarije abaturanyi kdi nawe bishoboka ko kikugeraho, warangiza ukicecekera, uba ufite ikibazo gikomeye cg se uba wemeye ko niyo cyaza ntacyo bitwaye.

  • Murakoze cyane mwa Ntore mwe Minister Gatete na ba Hon Mudidi na Rwabyoma.
    Twizere noneho ko impaka zifunguye maze natwe rubanda rugufi duhaguruke tugaragarize abazungu ko tutemera ayo mahano yabo.Kuba ushonje sibyo byatuma wandavura ukarya imyanda.Ayo mafaranga yabo bazayagumane aho kugirango twandavure dukora n’ibyo inyamaswa zidakora.

  • ariko kuki abayobozi bafrica baruma bagahuha abadepite ngo babivuze ku giti cyabo societe irikwangirika barebera uko bashyiraho amategeko yimisoro ayibinyabiziga mu muhanda kuki batashyiraho ahana ubusambanyi nibisa nabwo ahana ubusinzi abagore bambara ubusa mu ruhame harya ngo police nta mubyeyi ukivuga cg ngo ahane umwana we bituma abana barashiriye muri za geto nubwo butinganyi nimutabukumira ababukora bariyongera buri munsi abakobwa bicuruza ahubwo mu rwanda biteye ubwoba utabibona nubishyigikiye nizo mburagaciro dusigaranye gusa nifuzaga ko mu mandat ya 3 Mzee n umufasha we icyo kibazo bazagishyire mu bizaba byihutirwa kuko abandi bo mbona bikorwa barebera kandi nibitero bikomeye byumwanzi wafrica byumwihariko urwanda rwacu dukunda kdi iriya famille turayubaha nziko hari icyo izakora kubwinyungu zumuryango nyarwanda kabone niyo byarakaza bene madamu kuko hari byinshi dukora bibababaza kuko bo gahunda zaba nukurimbura isi bakabanza kutwica duhagaze kuko baduha ubumenyi bakadutwara ubwenge.murebe abana bajya mu miziki ukuntu bahita bata umuco amafilime nayo yangiza ubwonko ikindi naya madini 400 nayo nintwaro bakoresha batanya abantu.twubahe Imana kdi natwe twiyubahe tutazasiga isi arimbi kuruta uko twayisanze .murakoze abazashyigikira igitekerezo cyanjye .Uwiteka aturinde kdi adushoboze guhinduka abakora ibyo yishimira.Amen

  • Abatinganyi = Iluminato = Satani

  • Abo banyagwa batazanakurura ishyano ahubwo bazabatoraguuure babajyane iwawa cg kw’injwi babeyo bonyine batazatwanduriza abana

  • qu.ils aillent aux diables!

  • Sexual orientation???
    Naturelement iyo sex ishatse gukora akazi kayo utabyemerewe ukayemerera ni nabwo usanga umuntu ufite igihagararo kizima yasambanyije inka, imbwa, ihene, n’ibindi.
    Ntitwagombye kwita kuri sex orientation ahubwo twagombye gufata umwanya wacu muri sex control.
    nago ushobora no gukora sexual orientation wohereza sex yawe mu mwobo urimo inzoka ukaguca……

    take care of yourself, abo batinganyi bigaragaze bahabwe uburenganzira bwo kuvurwa aho guhabwa ubwo gukomeza kuremba?!!!
    ababashyigikiye nabo ntibatwifuriza amahoro, ni Jenocide y’ubundi buryo (Kubuza abantu kororoka ugamije kubarimbura).

  • Ntibazi akaryoshye.

    Ibimara mubireke biduharire akanuriwe maze bishoke imyanda nk’ingurube !!!

  • Njye mbona nta kibazo kirimo kuko abo bantu mbona nta we babangamiye kandi nta n’icyo bangiza ku iterambere. Sexuality ni uburenganzira bwa muntu! Twe guta umwanya muri ibyo ahubwo turebe ibyaduteza imbere na ho ibibera mu buriri bw’abantu ni vie privée ya buri wese kandi ni uburenganzira bwe.

Comments are closed.

en_USEnglish