Digiqole ad

u Rwanda mu bihugu bine bya mbere bitarimo ruswa muri Africa

Raporo y’umushinga wa banki y’isi wo kugaragaza ibiranga imiyoborere mu bihugu by’isi, yasohotse muri iki cyumweru yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu bine bya mbere muri Africakurwanya ruswa ku buryo bufatika mu gihe kiri hagati ya 1996 – na 2010.

u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa nubwo hari aho ikigaragara
u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa nubwo hari aho ikigaragara

Iyi Raporo ya World Bank Worldwide Governance Indicators (WGI) project igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kane n’amanota 70.8%, rukaza inyuma y’ibirwa bya Maurices biza ku mwanya wa gatatu n’amanota 73.2%, Cap Vert ku mwanya wa kabiri n’amanota 76.6% ndetse na Bostwana iza ku mwanya wa mbere muri Africa na 79.9%

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda kimwe n’ibi bihugu byambere byagaragaje umuhate mu kurwanya ruswa nka kimwe mu biranga imiyoborere myiza.

Iki kigereranyo cya Banki y’isi mu miyoborere iganisha ku iterambere cyerekana ko kuva mu 1996 kugeza mu 2010 kigaragaza ko mu Rwanda no muri biriya bihugu biza imbere ruswa yagabanutse ku buryo bugaragara nkuko bivugwa n’uriya mushinga.

u Rwanda kuza mu myanya myiza mu kurwanya Ruswa, waba ari umusaruro utangwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu gihugu rushinzwe gukumira no kurwanya Ruswa n’akarengane.

Nubwo uru rwego hari byinshi rutarageraho kuko hari hamwe mu hacyumvikana ruswa nko mw’itangwa ry’akazi (Raporo ya Transparency Rwanda) ndetse n’akarengane hamwe na hamwe, ariko hari intambwe yatewe muri gahunda zitandukanye z’uru rwego rw’Umuvunyi, zirimo no gusanga abaturage mu turere iwabo ngo babwire Umuvunyi iby’akarengane bagiriwe cyangwa ruswa aho ivugwa.

Iyi raporo y’umushinga wa Banki y’isi, kandi ugaragaza ibindi bipimo bitandatu by’imiyoborere mu bihugu bitandukanye ku isi, aribyo; Ubwisanzure no kubazwa ibyo ushinzwe, Ubuyobozi buhamye n’ikigero cy’urugomo mu gihugu, Ubushobozi bwa Leta, Igipimo cyo gukurikirana ibibera mu gihugu, Igihugu kigendera ku mategeko ndetse no kurwanya ruswa.

Uko ruswa yagiye igabanuka niko amanota yagiye azamuka nkuko bigaragara

Muri ibi birango (Governance indicators) bitangwa n’uriya mushinga wa Bank y’isi, mu bwisanzure no kubazwa ibyo ushinzwe u Rwanda rufite amanota make muri iyi myaka 10 ishize dore ko ruri hagati ya 20 na 15%.

Naho ku kirango Ubuyobozi buhamye n’ikigero cy’urugomo mu gihugu u Rwanda rufite amanota atari mabiĀ  kuko ruri ku kigereranyo cyo hagati ya 45 na 50% rwaravuye munsi y’10% mu 1996.

Ku kirango cy’ubushobozi wa Leta (Government Effectiveness) u Rwanda rufite amanota 61%, aha naho bigaragara ko rwazamutse rukava kuri 12% mu 1996.

Ku bijyanye na Leta igendera ku mategeko u Rwanda rufite ikigereranyo cya 49%. Mu kurwanya ruswa akaba ari ho bigaragara ko u Rwanda rufite amanota meza 70.8%, ari nayo nyine aruhesha umwanya wa kane muri Africa.

Ushingiye kuri imibare itangwa n’uriya mushinga wa Bank y’isi bigaragara ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kubaka Imiyoborere myiza iganisha ku iterambere mu gihugu cy’u Rwanda, nubwo kandi inagaragaza ko hakiri intambwe nini yo guterwa kuko hari aho u Rwanda rukiri inyuma kuri biriya birango by’imiyoborere mu bihugu by’isi byasohotse muri iki cyumweru dusoza.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • muzabeshye abahinde, ahubwose ibahe atari mu rwanda

  • aho mperuka mu rda nabonye ntawukira ntaruswa yatanze mucyama nashatse gukora ka business babwirako nta mutegetsi unyishingiye ntakunguka none ngo kiri mubihugu bingahe birwanya ruswa namwe kubona ako kazi mufite kubunyamakuru nziko ataruko murabahanga kurusha bandi cg se aruko mwagasabye bakakabaha ntacyo mwishingiye bavandimwe mwidufata nkinjiji turi muri 2011 not in 1890 but good luck

  • Cyangwa ntumuzi definition ya ruswa. Ngibyo gusaba inkumi kuryamana, ngibyo guca mu cyama mbere yo gutangiza agashinga wakanga bakakwambura none ngo nta ruswa? Cyangwa muzi ko ruswa ariyo mu muhanda gusa?

  • mukuri 2rishimira intambwe urwanda rugezeho yo kutakira ruswa wawwwwwwwwwww mwese nimuze 2yirwanye twivuye inyuma

  • hahaha ngo nta ruswa mu rwanda ababivuga umenya batarahagera hera mu muhanda, ujye muri permis,ukomereze mu itangwa ryakazi kwa muganga mu itangwa ryamasoko nibindi mui uru rwanda udafite amafaranga, utazwi nta mahirwe afite. unless the definition of curruption has changed

  • ariko mukunda byacitse rwose,ruswa mu kazi muyibonera hehe?nta ruswa mukazi mwibeshya,ntanuwo cyama yaka amafaranga ntimukabeshye,ninde wari wakora investment ngo ahombe kubera icyama koko?mwibeshya abarubamo tuzineza ko ruswa ntayihari,muzabona inkumi zikunda kuryama ngo ni ruswa bazatse?zabaye ziba zikundira hasi se!ntekerezako abagabo benshi umuhaye atakwanga kuko uba umwitegeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish