Digiqole ad

Iburengerazuba: Kagame bamubonamo ubushishozi, icyerekezo n’ubutwari

 Iburengerazuba: Kagame bamubonamo ubushishozi, icyerekezo n’ubutwari

Perezida Kagame imbere y’abaturage ba Nyamasheke, bamwe bavuga ko bamubonamo ikizere, ubushishozi n’ubutwari

Ku wa mbere w’icyumweru gishize tariki ya 29 Kamena 2015, ubwo Perezida Kagame yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyamasheke na Rusizi. Abaturage babwiye Umuseke ko babona Kagame nk’umugabo utabeshya, ushishoza kandi uharanira inyungu z’umuturage. 

Perezida Kagame imbere y'abaturage ba Nyamasheke, bamwe bavuga ko bamubonamo ikizere, ubushishozi n'ubutwari
Perezida Kagame imbere y’abaturage ba Nyamasheke, bamwe bavuga ko bamubonamo ikizere, ubushishozi n’ubutwari

Mu rugendo rwe, Perezida Kagame yabonanye n’abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu, mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, aba nibo bavuga ko bamubonamo ikizere kuko ibyo yababwiye abasezeranya byinshi byabagezeho.

Viateur Bakunzibake umuturage wo mu murenge wa Rangiro yabwiye Umuseke ko yishimira ko ibyo Kagame yabemereye byose byagezweho.

Uyu muturage ati “Ni umugabo utabeshya, yaduhaye VUP nta kazi twagiraga, afasha abasaza, uwishoboye akagurizwa amafaranga ngo nibura abone uko abaho…”

Bakunzibake uri mu kigero cy’imyaka 60, mu buhamya yahaye Umuseke, avuga ko bari bakennye cyan maze bishyira hamwe bakora umushinga wo kugura ipikipiki (moto), iyo moto ngo barayiguze ubu bamaze no kuyishyura.

Nyuma ya moto ishyirahamwe ryabo ryari rigizwe n’abantu bakennye cyane ryatse inguzanyo ya miliyoni 2,5. Ubu ngo barasinye bategereje kuyahabwa.

Ati “Kuba ubuzima bwanjye bwarahindutse nicyo cyanzanye aha, naje kureba Kagame uri inyuma ya byose. Byatumye tumwibonamo ko azatugeza no ku bindi. Turatekanye turakora turiyubaka kubera ko ashyira imbere umutekano.”

Bakunzibake kimwe n’undi muturage witwa Marie Rose w’umurezi babwiye Umuseke ko ubwo Perezida Kagame aheruka aha yari yabasezeranyije ivuriro hafi yabo kuko bakoraga 30Km bajya ku bitaro bya Kibogora. Ubu ngo bafite ikigo nderabuzima cya Rangiro kiri hafi yabo.

 

Marie Rose ati “Kagame ni umunyakuri, aharanira ko abo hasi dutera imbere niyo mpamvu tumufitiye ikizere kuko tubona ko n’ibindi azabitugezaho.

Alvera Mukantwari nawe wo mu murenge wa Kagano yabwiye Umuseke ko yatejwe imbere n’ubudozi, ubu ngo ku mwaka yinjiza arenga miliyoni icumi, yigisha abandi kudoda kandi umurimo we wahaye akazi abantu 16.

Mukantwari nawe ahuza na bagenzi be kuko ngo abona Kagame nk’umugabo w’ijambo kandi urebera hafi abaturage ayoboye cyane cyane abari hasi ngo bazamuke.

Muri uru ruzinduko rwe Perezida Paul Kagame yasabye ko byihuse umuyoboro wa Internet wagezwa ku bitaro bya Bushenge, avuga ko abaganga bakwiye kubakirwa amacumbi yabo bakareka guturuka kure baza gutanga serivisi zihutirwa.

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Yewe HE ni umugabo kandi ni umunyakuri ndetse akaba ni inyangamugayo pe. Utarabibona sinzi uko areba cyangwa ni ukutabishaka gusa.

  • murabivuga se muramuzi ibyo muvuze ni bike uwavuga ibyiza bye ntiyabirangiza

  • Ni umugabo pe cyane nanjye ndamwemera. Akunda abaturarge be kandi ubona ko ashaka ko igihugu kigera aheza. Niyo mpamvu agira vision akayikurikira. Akaza no kwirebera uho ibintu bigeze. Prezida Kagame ni mukozi cyane. Ntabwo arukuka, natwe nk’abaturage dukomeze twumve inama atugira kandi dukore tutikoresheje. Aba bazungu n’imfashanyo zabo turebe ko twazigobotora!!

    Dukomeze imihigo bene wacu!!

  • umuturage uzamuha inka umukure muri nyakatsi umwubakire smashuri nibitaro nimihanda namasoko…..hanyuma undi aze akubita umunwa gusa acuruza amagambo ugire ngo haraho muzahurira nutabona arakabakaba kandi ngo ufite ibikorwa biramuvugira naho atagira icyo agira imbaraga ze azimarira mumagambo

  • Yari kuba umugabo iyo uubahoriza itegekonshinga yishtiriyeho.mujye mureka kubeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish