Bill Clinton yatangaje ibihe byiza yagize mu buzima
Kuri uyu wa kane mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 10 ya William J Clinton Foundation, uyu mukambwe wayoboye USA, yagarutse ku bihe by’ingenzi mu buzima bwe ari mukuru.
Yavuze ko ibi ari bimwe mu bihe bikomeye;
– Kuba yarabaye Gouvernor wambere muto w’imwe muri Leta za USA, ni mu 1978 ubwo yatorerwaga kuyobora leta ya Arkansas afite imyaka 32 gusa. Avuga ko nubwo yari amaze iminsi atsinzwe mu kwinjira muri Congress ya Amerika, ariko gutorerwa kuyobora Leta ya Arkansas byamushimishije cyane.
– Mu 1991 ishyaka rye rimwemeza ko azarihagararira mu guhatanira kuyobora Amerika, ati: “i Arkansas Kubona abantu banshagaye banyemerera ko bazanshyigikira ibyishimo byarandenze, kurenza ndetse ibyo nagize ninjira muri White house”
Mu 1992 acurangira muri Arsenio Hall: “Byari byiza cyane, twaririmbye indirimbo yitwa ‘God Bless the child’ ndetse njye nanaririmbye indi ndirimbo ntibuka ariko abafana barishimye birenze najye ndanezerwa”
Mu 1995 Clinton ahuza umukuru wab’abanya Islael n’abanyepaletine, ibi byiswe “Historical handshake” hagati ya Yitzhak Rabin na Yaser Arafat; “ wari umunsi w’ibyishimo bikomeye, abantu barenga miliyari ku isi bakurikiranaga uyu muhango uba. Yari intambwe ikomeye mu gushakira amahoro akarere k’uburasirazuba bwo hagati”
Mu 2001 ubwo umuryango wa William Jefferson Clinton Foundation ushingwa; “Isi yari ifite ibibazo bikomeye, umuryango wacu wari uje guhangana na SIDA, abana babuze ubushobozi bwo kwiga n’ibindi byinshi, kandi ibi foundation yagiye ibigeraho birenze uko twabiteganyaga, umunsi uyu muryango utangira narishimye bikomeye”
Mu 2008, ba president bayoboye USA hamwe mu kurwanya Ibiza; “ Nubundi abayobozi twahoze dufitanye ubumwe, ariko iki gihe cy’ibiza by’imiyaga nanejejwe cyane no guhuza abayobozi ngo dufashe abangirijwe nibi biza”
Mu 2010 ashyingira umukobwa we Chelsesa; “byari ibyishimo bikomeye, kera mama yambujije kujya ndira igihe nishimye cyane, ariko ntanga umukobwa wanjye Chelsea nari hafi kurira kubera ibyishimo, iki ni kimwe mu bihe by’ingenzi mu buzima bwanjye”
Source: Yahoo.com
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
2 Comments
None ko ntaho abonana na Monique Lewnski harimo buriya ni ukuvuga ko atahishimiye? Cyangwa biriya buafashwe nk`akamenyero!
Clinton numugabo peeeeeeeeeeeeee.iyabaga abantu bose bakoraga nkawe ,isi yahinduka paradise
Comments are closed.