Digiqole ad

Perezida Kagame yasuye ishuri ribanza rya Gishambashayo

 Perezida Kagame yasuye ishuri ribanza rya Gishambashayo

Aha Perezida Kagame n’abo mu muryango we bari bageze ku ishuri rya Gishambashayo, ariho arabaza amakuru y’uko byubatswe

Gicumbi – Mbere gato yo kujya ahari hakoraniye abaturage n’abayobozi b’inzego zitangukanye ngo bizihize umunsi wo kwibohora, Perezida Kagame ari kumwe kandi n’abagize umuryango we, yabanje gusura hafi aho mu murenge wa Rubaya ishuri ribanza rya Gishambashayo rybatswe n’ingabo, kimwe n’ibindi bikorwa birimo isoko, ivuriro n’umuhanda wa Gatuna-Rubaya.

Aha Perezida Kagame n'abo mu muryango we bari bageze ku ishuri rya Gishambashayo, ariho arabaza amakuru y'uko byubatswe
Aha Perezida Kagame n’abo mu muryango we bari bageze ku ishuri rya Gishambashayo, ariho arabaza amakuru y’uko byubatswe

Asura iri shuri ribanza Perezida Kagame yagaragaje gushimira iki gikorwa kiza cyakozwe n’ingabo, kinagendanye kandi no gushimira abaturage b’aka gace uruhare rwabo mu gufasha ingabo zahoze ari iza RPA mu rugamba rwo kwibohora.

Jean Marie Vianney Nsabimana wo mu kagali ka Gishambashayo yatangarije Umuseke ko ibikorwa remezo baherutse gukorerwa n’ingabo bikomeye cyane kuri bo.

Ati “Bizadufasha cyane, abana ntibazasubira kwiga iyo kure za Gihanga na Muhambo, ndetse ikigo nderabuzima batwubakiye kiradufashije kuko wasangaga dukora urugendo rurerure tuzamuka tugana kuri centre de santé ya Rubaya.”

Ishuri ribanza rya Gishambashayo Perezida Kagame yasuye ryatwaye miliyoni 69 z’amanyarwanda ngo ryuzure neza.

Aha hafi kandi hubatswe ivuriro mu gihe cy’iminsi 46, inyubako yubatswe n’ingabo itwaye  miliyoni 10 770 100 iri vuriro rizafasha abaturage mu kwiyegerezwa serivisi z’ubuzima.

Hubatswe kandi isoko rifite imyanya yo gucururizamo 166 ryubatswe ritwaye miliyoni 96 875 834  rikazafasha imiryango igera ku 4 100 mu guhaha  hafi ndetse na bamwe mu baguzi bashobora guturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Muri ibi bikorwa byakozwe n’ingabo ku batuye muri aka gace ibice bitari bifite amashanyarazi yahagejejwe muri iyi minsi bitwaye agera kuri miliyoni 80.

Ibikorwa Perezida Kagame yasabye abatuye aha kubyaza umusaruro bakiteza imbere.

Maj Gen Jacques Musemakweli aganiriza abandi aha ku ishuri rya Gishambashayo
Maj Gen Jacques Musemakweli aganiriza abandi aha ku ishuri rya Gishambashayo
Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi arabwira Minisitiri Francis Kaboneka iby'umusozi wo hakurya mu ntambara yo kwibuhora
Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi aributsa Minisitiri Francis Kaboneka iby’umusozi wo hakurya mu ntambara yo kwibuhora
Gen. Patrick Nyamvumba hamwe na Min. Nsengimana Philbert minisitiri wa w'urubyiruko n'ikoranabuhanga.
Gen. Patrick Nyamvumba hamwe na Min. Nsengimana Philbert minisitiri wa w’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Umwe mu bahungu ba Perezida Paul Kagame araganira na mushiki we Ange
Umwe mu bahungu ba Perezida Paul Kagame araganira na mushiki we Ange
Ibikorwa byakozwe n'ingabo z'igihugu ku bufatanye n'abaturage.
Ibikorwa byakozwe n’ingabo z’igihugu ku bufatanye n’abaturage.
Ishuri rya Gashambashayo
Ishuri rya Gashambashayo
Abana bazaryigamo bazaba bafite za mudasobwa  z'abana
Abana bazaryigamo bazaba bafite za mudasobwa z’abana
Ni amashuri atandatu abanza
Ni amashuri atandatu abanza
Poste de Sante ya Gishambashayo yuzuye izatuma abaturage batongera kujya bakora urugendo rurerure bajya mu Rubaya kwivuza by'ibanze
Poste de Sante ya Gishambashayo yuzuye izatuma abaturage batongera kujya bakora urugendo rurerure bajya mu Rubaya kwivuza by’ibanze
Abayobozi bakuru barahabwa ibisobanurio kuri ibi bikorwa
Abayobozi bakuru barahabwa ibisobanurio kuri ibi bikorwa
Aha arumva bimwe mu bibazo iri shuri rishya rifite cyangwa rigiye guhura na byo
Aha arumva bimwe mu bibazo iri shuri rishya rifite cyangwa rigiye guhura na byo
Perezida Kagame aha arasaba abayobozi b'iri shuri ko izindi mbogamizi bafite bakwiye kwihutisha kuzigeza kuri Minisiteri y'Uburezi ikazikemura
Perezida Kagame aha arasaba abayobozi b’iri shuri ko izindi mbogamizi bafite bakwiye kwihutisha kuzigeza kuri Minisiteri y’Uburezi ikazikemura

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Abana ba nyakubahwa bareke kurebera abanyarwanda mu madarubindi kimwe nabayobozi nka Musa Fazili. Ugomba kureba abaturage mu maso niba batagutera ishozi.

  • ni byiza cyane pe .

  • Congs to RDF, u re our heroes! we love u so much!!!!!!!

  • Uyumuhungu wa HE Kagame yitwa nde we burya ni mwiza atya !!!!
    Mze kijana afite byose akarusho yabyaye aba beza sanaaa

  • Ese kuki abana ba kagame badoshobora guhabwa imirimo kwiri shuri?yaba kuhatanga ubumenyi cyangwa se kuryigishamo?

  • U wiyise Kinama arashaka kuvuga iki ku bana ba HE? None se niba barwaye am a so bazagera mu baturage ba ya kure mo?

  • Wowe witwa kinama ntukajye uba umuturage hanyuma ngo ubigaragaze ubu urabona harumuturage barebera mu madarubindi ubu ntuzi ko iyo izuba ari ryinshi umuntu yambara amalunette none ngo bararebana iseseme urumuswa kbsa niba ariko bareba se bagire gute? vana ubusutwa aho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    harya ngo umuntu mutanganya intera aba arumwazi wawe turacyakeneye kwigishwa peeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • ariko wowe w,iyise kinama, uziko uri impumyie, abahe bana uvuga bambaye lunette. abab bahungu be 2 bambaye ibisa urabona hari lunette bambaye? usibye umukobwa mukuru Ange kandi nawe ntabwo ari iz,umurimbo n,izamaso.

  • KINAMA waba uturesi ugakabya weeee wowe uva hataragera amajyambere ???
    Uracyari Walikare uri Tingitingi uri hehe ngu jijurwe raaaa ???

    Ibi bambaye babyita antisoleil biringa izuba ngo ritangiza amaso bityo bikagaragaza na neza ubyambaye urabona yuko bafite potential !!!
    Igereranye nabo urabona yuko wowe usa nabi cyane.
    Ahubwo uyu mwana wa HE KAGAME P. ndamwemeye urarora centure LOUIS VUITTON iryoshye yambaye diiii !!
    Ange anti soleil za Giorgio Armani yambaye zirasobanutse 100% muryoherwe nurwagasabo bana b’u Rwanda ntimufasaze !!!
    Papa wanyu ni mfura muzamukurikize.

  • hhhhhh

  • Imfura isa na se niko abanyarwanda bavuga.

  • Ni byiza cyane

  • uyu munsi wo kwibohora wari uryoshye pe kandi dushimire ingabo zacu zabohoye igihugu zikaba zinakomeje gufasha abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere

  • ahubwo ndemeranya nuyu numero 5 usabira abana ba kagame akazi kwiri shuri aho kuzamara igihe basaba akazi muri ministeri yabakozi cg se kwihangira imirimo kubera kubura akazi.

  • Manzi wowe iba utigiza nkana urarwaye.Ngo abana ba HE basaba akazi! Iririre. Ngo bakora kuri iryo shuri? Waretse kubatuka koko. Urareba ugasanga rero barabuze akazi ku buryo bashobora kuba ba gakweto kui iryo shuri!!! Uratanga urwenya gusa.

  • @Mubaraka: Ubanza ukunda amatiku cyane! Izo marques utubwiye uzibonye hehe? Cyangwa hari ama photos yandi wowe uvuga abandi tutabonye?! Ikindi kandi, n’iyo baba babyambaye, umubyeyi wabo yakoze ibirenga kubikorera!

  • Hertien, Kinama si ubuturage ahubwo ni urwango aba agaragaza! Tekereza umuntu uterwa ikibazo gusa no kuba undi yaba yambaye lunettes n’iyo zaba iz’umurimbo(uretse ko Babuate yanamusubije). Erega Hertien, bene Gahini ntaho bagiye, hari ababona bariya bana bakarwara!

  • Mwitonde abana bumusaza mubaveho hari akazi babasabye abanyarwanda dukunda amatiku muzehe arabizi icyo bazakora nabiba igihugu barabeshya bagahabwa akazi none mwambaye abana bumusaza ngo babahe akazi ko kwigisha mu mushuli abanza ? Mujye kugasaba arimwe

  • Twebwe abari ku border mu Ugande tufite ikibazo Kyabarembetsi” Abaforoda Waragi” . Hari ikyi babivuzeho. They move like former Interahamwe read to kill one they find on there way. Some of those commanders used to stay in our villages in Uganda. Otherwise I thank the Development which has happened in Gyishambashayo which is in our neighborhoods, We used to travel to Bungwe to get some medications climbing that steep hill but now place is near.

Comments are closed.

en_USEnglish