Musanze: Abasenyewe n’intambi mu myaka 5 ishize barimo abatarishyurwa
Imiryango 34 yiganjemo iri mu mudugudu wa Bwuzure mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza i Musanze bamwe mu bayigize babwiye Umuseke ko inzu zabo zangijwe n’intambi zaturitswaga bashaka amabuye yo gusana umuhanda Ruhengeri – Gisenyi zitishyuwe, ahubwo ngo hishyuwe inzu z’abifashije kuko ngo bashoboraga kubajyana mu nkiko. Ubuyobozi bwo buhakana ibi bukavuga ko abangirijwe bose bishyuwe.
Mu gusana uyu muhana mpuzamahanga wa kaburimbo kompanyi yawukoraga yishingiye kuzishyura ibizangirika kubera iyo mirimo. Aho yakuraga amabuye ku misozi byasabaga kuyaturitsa bakoresheje intambi z’imbaraga, ibi bigatuma amazu y’abatuye hafi yaho mu mudugudu wa Bwuzure yangirika.
Abafite amazu yangiritse barishyuwe hagendewe ku igenzura ryakozwe rikemeza inzu zangiritse koko. Gusa hari inzu zigera kuri 34 benezo bo bakivuga ko inzu zabo zirengangijwe, icyo gihe ngo bababwiye ko basanze zishaje batakwemeza ko ari intambi zazangije. Bityo ntibishyurwa.
Umwe muri aba baturage ati “Twe turacyibaza ese niba koko inzu zacu zari zishaje twari dukeneye ubufasha bwo kuzihirika kandi tukizituyemo?”
Undi mugenzi we nawe ufite inzu ubu yangiritse ati “Mu gihe cyo kutwishyura, umuntu ufite ubushobozi babonaga ko ashobora no kubageza mu nkiko baramwishyuye naho twe rubanda rugufi ntibagira icyo baduha kuko bari bazi ko ntawe dufite wo kutuvuganira.”
Aba baturage bahamya ko inzu zabo zangijwe n’intambi ariko ntibishyurwe kugeza ubwo zimwe ubu zatangiye kugwa ibihande bimwe. Bakavuga ko inzu zabo atari zo zari zishaje mu gace kuko ngo zitangiye kubagwaho ubu nyuma y’uko batangiye guturitsa intambi bubaka umuhanda none bikaba byararangiye bo batishyuwe.
Jean Claude Musabyimana,umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko bitoroshye ko nyuma y’imyaka isaga itanu urutambi ruturikijwe kwemeza ubu ko inzu yagize ikibazo cyatewe n’intambi.
Musabyimana avuga ko abishyuwe hakurikijwe igenzura ry’inzego zasuye ayo mazu zikemeza agomba kwishyurwa koko kuko zangijwe n’iturika ry’intambi.
Ati “Gusa uwaba agifite ikibazo nyuma y’imyaka itanu yaza tukareba niba koko izo nzego zitarabonye ikibazo cye.”
Abaturage ariko bo bavuga ko iki kibazo cyabo abayobozi no ku rwego rw’Akarere bakizi kuko ngo bakigejejeyo, ariko ngo ntacyagikozweho bakaba basaba ko barenganurwa n’inzego zisumbuyeho.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Maze 18 years nubakisha ni bintu menyereye bigagije nabikoze Belgique, France, Allemagne, Canada ,Uganda ,Rwanda
Rwose nkurikije photo tweretswe zizi nzu birahagije kwemeza ko ari intambi zazangije 100%
Abo bireba mutabare abaturage.
Ex : nta nzu yaremererwa ngo isaduke hejuru yaho umuryango utereye nkuko mbibonye kwi foto kuko sinaho hari uburemere bwiyo nzu ni kintu utatibdaho kuko nu ruca bana !!!
Comments are closed.