Digiqole ad

Buri mukinnyi wa La Jeunesse yategewe 100$ ngo batsinde Rayon

Muri iyi week end shampionat ya ruhago mu Rwanda irasubukurwa ku munsi wayo wa kane, nyuma yo guhagarara kubera umukino w’Amavubi na Benin muri week end ishize.

Umuririmbyi ati:"Gutsinda Rayon Sport ndabizi bigomba ubuhanga" La Jeunesse yo iti bigomba ama$
Umuririmbyi ati:"Gutsinda Rayon Sport ndabizi bigomba ubuhanga" La Jeunesse yo iti bigomba ama$

Umwe mu mikino uba witezwe na benshi ni uwa Rayon Sport, kuko muri iyi minsi ihagaze neza kuko itaratsindwa umukino n’umwe. Ku cyumweru rero ikazacakirana na La Jeunesse FC.

La Jeunesse shya, iri kumwe n’umuterankunga Euro Trade International, ucukura amabuye y’agaciro za Rutongo, ubu ifite gahunda yo kuza mu myanya ine yambere, ikaba idashaka gutakaza amanota kuri Rayon, bityo abakinnyi bayo bemerewe buri wese 100$ nibaramuka batsinze ‘Gasenyi’ nkuko bamwe mu bafana bayita.

La Jeunesse kandi ikaba yakoze agashya ko kujya muri « Local » kuva kuri uyu wa kane nimugoroba, kwitegura uyu mukino, ibintu itigeze ikora kuva muri saison ishize, ariko ikaba kuri iyi nshuro yitegura Rayon yabikoze.

Rayon Sport nayo imyitozo irakomeje, abakinnyi bayo bameze neza ku myitozo ikorerwa ku kicukiro, abakinnyi batari kugaragara ni abarundi Hamiss Cedric na Tambwe ibyabo bishobora kuba bitarasobanuka neza, nubwo Olivier Gakwaya yadutangarije ko aba bakinnyi igihe icyo aricyo cyose bari bugere i Kigali.

Imikino uko iteganyijwe ku munsi wa kane

Kuwa Gatandatu tariki ya 15/10/2011
Nyanza FC v Espoir FC (Nyanza)
Marines FC v Etincelles FC (Stade Umuganda)
Mukura VS v Police FC (Kamena)

 

Ku Cyumweru tariki ya 16/10/2011
AS Kigali v APR FC (Stade de Kigali)
La Jeunesse v Rayon Sports (Stade Amahoro)
Kiyovu Sports v Amagaju FC (Stade Mumena)

Umunsi wa gatanu  wa shampionat uzakurikira muri week end ya tariki 22 na 23 Ukwakira, Rayon Sport ikaba izakina umukino ukomeye na APR FC, akaba ariyo mpamvu nayo itagomba gutakaza umukino wa La Jeunesse ngo utayica intege mbere yo guhura na mukeba bita ‘Igikona

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Komera Gikundiro abawe tukuri inyuma.
    Tsinda ako kana nibura udutego4.

  • Erega uko wongera ibitego niko wongera ishema. Ramba utere imbere Rayon-Sport.

  • Dore rero ikigiye kuzatuma abana bo muri La Jeunesse bahuzagurika ngo barashaka ayo madorali maze mu kibuga baikababana isupu R.Sports ikitahanira intsinzi.

  • ABAKUNZI BA MUKURA TWESE BA HANO I HUYE TUZAHURIRE KURI KAMENA MAZE POLICE TUYEREKE KO TUYIRUSHA UMUPIRA NDETSE N’UBUKURU. LONG LIVE MUKURA VICTORY SPORT.

  • rayon we insinzi turayikwifurije

  • La jeunesse izandarika Rayon mba ndoka Kayonde wampaye inka mu mataba y’umutara!

  • La jeunesse izandarika Rayon mba ndoga Kayonde wampaye inka mu mataba y’umutara!

  • nibashaka bazabahe 1000euros ntacyo bizahindura, reka utwo twana tuzajye mukibuga dutekereza amafaranga Gasenyi iduhonde

  • GIKUNDIRO TUKURI INYUMA,ARIKO MUKEBA NI UKUMWITONDERA(APR) KUKO AKUBITA NKINKUBA NTUSOBANUKIRWE UGASIGARA KU RUHU INKA YARARIWE KERA

  • Nibatitonda igikona kizabakuramo amaso, uretse ko nabo bazamura umucanga kigahuma ariko kizakinira mu bicu! shyuhuhu hari icyo se? turi kumwa La Jeunesse oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, buriya mu bintu binezeza cyane ni ugutsindwa kwa Rayon naho ibimbabaza ni ugutsinda kwa Rayon. Mugire amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish