Muhanga: Bamwe mu bagitifu b’imirenge barashinjwa gusambanya abo bakoresha
Mu muhango wo gutangiza Ikigo gishinzwe kwita ku bahohotewe (Isange One stop Center) Umukuru wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Superitendant Muheto Francis yatangaje ko hari ibihano bagiye gufatira bamwe mu bagitifu b’imirenge bitwaza umwanya bafite bagasambanya abo bakoresha ku rwego rw’Akagari.
Uyu muhango wo gutangiza ikigo gishinzwe kwita ku bantu bakorewe ihohoterwa wahuje abagize Komite mpuzabikorwa y’akarere ka Muhanga, abakozi ba Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho hamwe n’inzego z’umutekano.
Mu ijambo rye, Umukuru wa Polisi mu Karere ka Muhanga Senior Superitendant Muheto Francis yagarutse ku makuru Polisi imaze igihe yumva avuga ko hari bamwe mu Banyamabanga Nshigwabikorwa b’imirenge bitwaza umwanya n’ububasha bafite bagasambanya abagore ndetse n’abakobwa bayobora.
Avuga ko iki cyaha gihanirwa n’amategeko nubwo baba babyumvikanyeho.
SSP Muheto yongeyeho ko usibye abagitifu bakekwaho gukora ibi byaha hari na bamwe mu barezi bihererana abanyeshuri bakabasambanya kandi ari bo bashinzwe kubaha uburere. Avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo kugirango abazagifatirwamo bahanwe hakurikije amategeko.
Bamwe mu bagore n’abakobwa b’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru bemeza ko iki kibazo cya bamwe mu bayobozi b’imirenge basambanya abakozi babo gihari kuko ngo nabo babasabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina bakabahakanira bikabaviramo guhindurirwa ahantu (Mutation) bakoherezwa ahandi kure y’aho bakoreraga.
Umwe muri aba yagize ati “Iki kibazo kimaze igihe, twabuze uko tukivuga kubera ko nta bimenyetso bifatika ushobora kubona. Nubwo batabivuga ariko bamwe mu bagitifu bafite ingeso mbi yo gusambanya abo bakoresha, kandi hari abo bigora guhakana hari n’abo basambanyiriza mu biro bya leta.”
NDAYISABA Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, yavuze ko hari amakuru nabo bumva kuri bamwe muri bagenzi babo, bafite umuco mubi wo gusambanya abo bakoresha ariko ko bisaba iperereza ryimbitse kugira ngo umuntu abashe kwemeza ko ari ukuri.
Gusa yavuze ko abafite iyo ngeso bakwiye kwikubita agashyi kuko ngo usibye no kuba iki cyaha gihanwa n’amategeko, byica n’akazi.
Mukasine Caroline, Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ko abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bakoresha ari ruswa ishingiye ku gitsina, kuko gutanga serivisi nziza biri mu nshingano z’abayobozi agasaba aba bakozi kwihagararaho bakagaragaza abakoresha bagifite uyu muco mubi kugirango bahanwe hakurikije amategeko.
Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 igize akarere ka Muhanga, hari babiri muri bo nibo batungwa agatoki kurusha abandi ko basambanya abakozi babo ku rwego rw’utugari.
Bivugwa ko hari n’abatewe inda muri ubu buryo bazitewe na ba gitifu b’imirenge ku buryo ziri hafi kuvuka.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
11 Comments
Maze bateye na DASSO inda ngo baratinya bagitifu b’utugari nzabandora
Ariko murantangaza bo se bemerera iki ko ari bakuru bagiye bahakana
Abayobozi nabo barayazi ko ntacyo bakora ahubwi bagororera ababikora
Yewe, igitsina kizoreka isi. Hari Gitifu utagira umugore? Ubwo se bazafatwa n’abagore babo ntibaseba? ahubwo abo basambanywa nibo bafite ikosa, niba baba batabishaka, bazabafate ricode noneho bayishyire police. umuntu yagukorera ibyo udashaka ari LARGA yakwihereye akazi? bishoboke ko ari Gitifu uba yamuhaye akazi, noneho, akajya yaka ibyo yasezeranyijwe.
Hari uwareze se mama iyo umuntu akuze ugatangira kuvuga ngo baramusambanya nuko aba yakwimye babyita gufuha
ibyo ni ruswa ishingiye kugitsina niba bagukangisha ku kwirukana cyangwa mutation izi ngeso zigomba gucika rwose ariko nabo bagore bemra bakwiye gukurikiranwa kuko barangiza umuryango
ntagufunga umuntu ngo yaryamanye numugore kandi babyunvikanyeho aho ntamakosa bafite pe amakosa afite abivanga mu mibonano yabantu kandi iba mu ibanga nubwunvikane
Reka reka babyumvikanyeho n’abakoresha babo wowe nta kibazo ubibonamo?
Ko numva igitsina gica ibintu i Muhanga turabyifatamo dute? Karabaye
jyewe ndumva bindyoheye iyinkuru iranyubatse
Ntibyoroshye
Comments are closed.