Digiqole ad

Burundi: Amashyaka arwanya Leta yumvikanye kwamagana amatora

 Burundi: Amashyaka arwanya Leta yumvikanye kwamagana amatora

i Burundi bakomeje kwamagana ko Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu

Kuri uyu wa gatanu; Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yahurije hamwe atangaza ko atazitabira amatora yose ateganyijwe kuba muri iki gihugu mu gihe yaba atigijwe inyuma kubera umutekano mucye ukomeje kuhagaragara muri iyi minsi yegereje igihe cy’amatora.

i Burundi bakomeje kwamagana ko Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu
i Burundi bakomeje kwamagana ko Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu

Ibi byatangajwe na Charles Nditije; umwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi wabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu; kuwa Mbere w’icyumweru gitaha hateganyijwe amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.

Charles Nditije yagize ati “ abatavuga rumwe na Leta twese twahurije hamwe twanzura ko tutakitabiriye amatora yose yateguwe na CENI harimo n’ay’abagize inteko Ishinga ametegeko yagombaga kuba kuwa Mbere.”

Uyu mwanzuro w’abarwanya Leta ya Nkurunziza ukubiye mu ibaruha, ikaba yashyizweho imikono n’abayobozi b’amashyaka yose atavuga rumwe na Leta.

Mu mpera z’icyumweru gishize; no mu ntangiro z’iki; mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo hagiye hagabwa ibitero bya ‘grenade’ byahitanye abantu bane abandi barakomereka.

Ibi bikorwa Kimwe n’ibindi by’ihohoterwa bikomeje kubera mu Burundi, ni byo ntandaro y’uyu mwanzuro w’amashyaka atavuga rumwe na Leta nk’uko byatangajwe na Charles Nditije,

Muri iki cyumweru kandi; Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi; Gervais Rufyikiri yahungiye mu gihugu cy’Ububiligi aho yavuze ko yahunze nyuma yo gukomeza guterwa ubwoba kuko yagaragazaga ko atifuza ko Petero Nkurunziza akomeza yakwiyamamariza gutorerwa kuyobora manda ya Gatatu.

Biravugwa kandi ko Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pie Ntavyohanyuma nawe yahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi.

Perezida Pierre Nkurunziza we akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye mu Burundi ndetse akaba akomeje gusaba Abarundi kumushyigikira bakazamutora akabayobora indi myaka itanu yonyine nk’uko akomeje kubicisha ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Umuntu ntahaga! Peter nkurunziza nabise abandi bayobore.Kagame abise abandi bayobore.

  • Noneho ikibazo ntikiri Manda ya Gatatu cyabaye italiki rero!?

  • Uburundi ko arigihugu kivuga igifaransa kuki ibyiyerekano byabo byose ari mu cyongereza? Ndabikemanga harumuntu uvuga icyongereza ubyihishinuma.

    • Ubwo se wewe ntubyumva nyene! Ni ugwanda!

  • uburundi niko bwabaye kuva kera bahora mu mwiryane ntibazi kubana mumahoro bahora bisenyera igihugu

  • We wiyita umviriza. ndagira ngo nkubwire wumve ureke kumviriza. Igihugu cyacu cyiwa URWANDA not UGWANDA mugye mureka kuvuga uburimi mukuze. Ese ko mutavuga GWAGASORE?

  • hahahh wowe president nkurunziza niba udashobora kuvaho ! vana akavuyo mugihugu kora amatora vuba wiyongeze mandat ibuntu bisobanuke!!! kwigizayo itariki ni bibi fait a ceque ton adoministration soit legitime abahunga bahunge niko afrika ibayeho .erega nta somo rya democratie dukeneye kuba colonisateurs kera hahozeho abami bacu twibonagamo nta mashyaka babakuraho none ngo….. puuu

Comments are closed.

en_USEnglish