Digiqole ad

“Yafashwe ku ngufu baranamwica, ibi ntibikwiye gusubira” – Dr Kirabo

Ku munsi wa kane itangijwe, kuri uyu wa kane gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violence) yatangirijwe mu  Ntara y’Iburasirazuba, i Rwamagana, Minisitiri w’Urubyiruko Umuco na Siporo, Mitali Protais akaba yasabye abaturage ko buri wese iyi gahunda yayigira iye. Naho Dr. Aisa Kirabo we yamaganye ibikorwa by’ihohoterwa aho bikiboneka asaba ko hakorwa ibishoboka ntibisubire

Abashyitse bakuru bari muri uyu muhango
Abashyitsi bakuru bari muri uyu muhango

Leta y’u Rwanda yahagurukiye  kurwanya ihohterwa rishingiye ku gitsina (GBV) nkuko byavuzwe na Ministre Mitali.  Ati “Igihugu cyacu kirimo gutera imbere ku buryo n’amahanga abishima,ariko tudafatanyije ngo turwanye iki cyorezo ntibyoroshye gutera imbere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr.Aisa Kirabo Kacyira akaba ysabye abaturage gushyira hamwe, ndetse bagatinyuka bakagaragaza ahagaragaye abantu bafite iyo ngeso. “Ikibazo gikomeye,usanga abantu bafite ubwoba bwo kuvuga, bigatuma ndetse n’iki kibazo gikomeaza gufata intera.”Kirabo.

Guverineri akaba yavuze ko mu mezi atandatu ashize mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye ibyaha  218 bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagarutse ku ihohoterwa ryakorewe mu karere ka Bugesera,aho umukobwa w’inkumi wari ufite ubukwe mu gihe cya vuba,yafashwe ku ngufu barangiza bakanamwica.

Dr Kirabo ati: "Ihohoterwa rikwiye gucika burundu"
Dr Kirabo ati: "Ihohoterwa rikwiye gucika burundu"

Guverineri yongeye kugaya bene abo bantu bafite imico nk’iyo,asaba abaturage kubarwanya aho bari hose. Yijeje abaturage ko nk’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba iki kibazo cyahagurukiwe ariko ko hakeneye inkunga ya buri wese ngo iki gikorwa kigayitse gicike burundu.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina(10-16/10/2011) rifite intego yo gukangurira abaturage kurushaho kurirwanya.

Imbere y'ibiro bishya by'intara niho imihango yabereye
Imbere y'ibiro bishya by'intara niho imihango yabereye

UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish