Iby’ingenzi wamenya ku Ngengo y’Imari nshya iherutse gutangazwa
*Mu ngengo y’Imari nshya y’umwaka wa 2015/16 u Rwanda ruzakoresha miliyari 1 768.2 Rwf, haziyongeraho miliyari 5,8 ugereranyije na miliyari 1 762.3 zakoreshejwe mu ngengo y’Imari ya 2014/15.
*Mu ngengo y’imari nshya Leta izabasha kwiboneramo 66% avuye mu musaruro w’igihugu. Aya azaba angina na miliyari 1 174.2 Rwf. Kuri aya hazamutseho miliyari 41,6 ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.
Ayo mafaranga azava ku misoro azagera kuri Miliyari 894.8, naho andi agera kuri Miliyari 219.3 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri Miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga azava hanze y’igihugu arangana na Miliyari 594.0 z’amafaranga y’u Rwanda (34% by’ingengo y’imari yose), aya azagabanukaho Miliyari 35.8 ugereranyije na Miliyari 629.8 yari mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2014/15.
Zimwe mu ngamba zihariye zashyizweho zigamije kongera imisoro izinjira mu ngengo y’imari ya 2015/16 harimo;
*Kongera amahoro kuri peteroli agenewe gusana imihanda (Levy on fuel for road maintenance) bizatwinjiriza Miliyari 5.2
*Gushyiraho amahoro kuri peteroli itumizwa (fuel imports) ngo hubakwe ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli (Oil strategic reserves) bizatwinjiriza Miliyari 8.6
*Kongera umusoro ku itabi bizinjiza Miliyari 5
* Gushyiraho amahoro agenewe iterambere ry’ibikorwaremezo yakwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga (infrastructure levy) bizinjiza Miliyari 10.6
Minisitiri Gatete yasobanuye kandi ko ku rwego rw’akarere hemeranyijwe impinduka z’ibipimo rusange by’amahoro ku bicuruzwa bituruka hanze y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba bizakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16 ku buryo bukurikira;
*Imodoka nini zikururana zizajya zishyura ku gipimo cya 0% aho gusoreshwa ku 25%;
*Imodoka zitwara imizigo zitwara hagati ya toni 5 na toni 20 zizajya zisora ku gipimo cya 10% mu gihe zasoreshwaga kuri 25%
* Imodoka zitwara imizigo (Motor vehicles) zirengeje toni 20 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zasoreshwaga kuri 20%
* Imodoka nini zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 10% mu gihe zasoreshwaga kuri 25%; izitwara abantu barenze 50 zikazajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% aho kuba 25%
* Isukari yinjijwe itarenze toni ibihumbi 70 izajya isoreshwa ku gipimo cya 0%.
* Ingano zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zasoreshwaga kuri 35%
*Umuceri udatonoye n’uvanze uzajya usoreshwa ku gipimo cya 45% cyangwa ku gipimo cy’amadorali 200 kuri toni aho gusoreshwa ku gipimo cya 75%
* Ibikoresho by’inganda zo mu Rwanda biri ku rutonde rwemejwe bizajya bisoreshwa kuri 0%
* Ibikoresho by’urwego rw’itumanaho bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0%
* Ibicuruzwa bizajya bitumizwa gucururizwa mu isoko ryihariye rihahirwamo n’imiryango y’abakora mu nzego z’umutekano (Army shop) bikazajya bisoreshwa Kuri 0%.
50% by’ingengo y’imari ya 2015/16 azajya mu bikorwa byatoranyijwe hagendewe kuri gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II). Ni ibikorwa bishingiye ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ibi bikorwa biri mu cyiciro kigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, iterambere ry’icyaro, kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza.
Ibindi bikorwa bizagendamo ingengo y’imari;
- Kongera ingufu z’amashyanyarazi akenewe cyane cyane mu mirimo y’inganda no mu gihugu hose byagenewe Miliyari 135
- Kongera imihanda hirya no hino mu gihugu harimo n’imihanda mito yo mu cyaro mu turere dukennye kurusha utundi byagenewe Miliyari 128.3
- Kongera amazi meza mu gihugu byagenewe Miliyari 34.2
- Ibikorwa bigamije guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi byagenewe Miliyari 120.6
Imishinga imwe n’imwe y’igamije kwihutisha iterambere n’amafaranga izatwara:
*Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose (nation-wide transmission line): Miliyari 13.3;
*Kubaka umuhanda Mwityazo–Karongi aricyo gice cya 4 n’icya 5 cy’umuhanda ukikije ikiyaga cya Kivu ku burebure bwa km 66: Miliyari 10.7;
* Kubaka umuhanda Rubavu-Gisiza: Miliyari 10.3;
*Gusana umuhanda wa Huye-Kitabi: Miliyari 8.4;
* Umushinga wo gutunganya ingufu za nyiramugengeri: Miliyari 8.2;
* Kubaka igice cya kabili cy’umuhanda Rukomo-Base ku burebure bwa Km 51: Miliyari 7.2;
* Kongera ubuso buhingwaho icyayi: Miliyari 5.3;
* Umushinga wo kwagura no gusana ibibuga by’indege bya Kamembe na Rubavu: Miliyari 4.4;
* Kubaka imihanda itandukanye yo mu mugi Mujyi wa Kigali: Miliyari 2.9;
* Gukomeza imirimo yo gusana ingomero nto za Mukungwa1, Gihira na Gisenyi: Miliyari 2.7;
* Kubaka umuhanda wa kaburimbo ugana ku nyubako ya Kigali Convention Center: Miliyari 2;
* Gutunganya ahantu hagenewe inganda mu ntara enye z’igihugu: Miliyari 1.8;
* Gukomeza umushinga wa Gako ugamije korora inka zitanga inyama: Miliyari 1.3;
Ingengo y’imari iteganyijwe ya 2015/16 nubwo igaragaza izamuka ry’ubukungu hitezwe ko bishobora kubangamirwa n’ingorane z’ubukungu ku rwego rw’isi cyangwa izindi zishobora guturuka imbere mu gihugu zigira ingaruka zitari nziza ku bukungu.
Imbere mu gihugu imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka mbi ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi bikaba byagira ingaruka ku mafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya Leta azava imbere mu gihugu.
Gusa Minisitiri Gatete Claver yavuze ko hashyizweho Itsinda rishinzwe gukurikiranira hafi izi ngorane kugira ngo ingamba zo kuzikumira zifatwe kare.
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ko mbona muri ya migi itanu yicyerekezo se Leta yemeye nta Kirometero y’umuhanda babahaye. byose bikigumira Kgl? aho si ukudushuka ngo dutere amashurwe gusa?
KO NTABONAHO AYAGENEWE URWEGO RW’UMUTEKANO ?
Umugabo witwa Isidore Thoma Sankara yaravuze ati: Kwigenga bitangirira mu mutwe wawe.Iyo mundebeye iyi photo wagiragango tugiye kumurika ingengo yimari mu bwongereza.Koko twabuze ukundi kuntu tubikora atarukuva mu modoka za rutura n’ivalisi imbere y’abanyamakuru. Ese iyo abongereza babibonye ntibaduseke? Hanyuma kuko bafashe Karake tugasizora ngo turigihugu kigenga.Tujye tureka kwibeshya dore ko nabandi tutagishoboye kubabeshya.
ni byiza rwose ubwo amafranga menshi azajya ava imbere mu gihugu ibi birerekana ko hari igihe kizagera amahanga akajya aduha inkunga yayo cg se ntayiduhe ntibigire icyo bihindura kubyo twateganyije. Songa mbere Rwanda
@mpayana: uretse amatiku, ubwo ibya budget ubihuje ute na Karake? Ubuze nibura kuvuga icyo ubona kitagenze neza mu kuyasaranganya, ariko uti Karake, abongereza baduseka, nibindi!! Cg se da, ugatanga niicyo gitekerezo cyuko ministeri yajya ibikora! Ikindi kandi, agahinda gake niba ibyo ubeshya ari wowe ngo leta yarabeshyaga none ntikibishoboye. Gira amahoro nyine warashubijwe ntiwagohekaga!!!!!!!
@ Mugabo andrew, itonde sha muriyi minsi turamagana ba rutuku ntabwo gufata imicyo yabo tubyemera.Sibo bafunze KK?
@NBJ,ayinzego zumutekano bayavanamo mbere yo gukora bajeti.
Njye niho mbisobanukiwe,narinziko Ingengo y’Imari ikorwa amafranga ahari! mbese nukubanza kuyashaka?Nonese ababisobanukiwe,ubwo imirimo itangira giheki?Ababizi munsobanurire!
Ok. byiza cyane, ese uwo muhanda wa Rukomo- Base wo uzatangira gukorwa ryari ko amaso yaheze mu kirere? gukomeza i Nyagatare se byo byaheze he? mperutse kubona kuro website ya RTDA ko gufungura amabaruwa ku Muhanda wa Base-Rukomo byabaye kuwa 23/06/2015 ni iyihe Company yatsinze?
COTRACO
Comments are closed.