Digiqole ad

Inama z’inararibonye: Kwiyemeza kwikorera, kwihangira umurimo…Bivuze iki?

 Inama z’inararibonye:  Kwiyemeza kwikorera, kwihangira umurimo…Bivuze iki?

Iki ni igice cya kabiri ku nyandiko y’umunyaNigeria Pastor Wale Akinyanmi umuhanga mu bujyanama mu kwihangira imirimo, amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwo kwitegereza. Yifuje guha urubyiruko rw’u Rwanda ku bunararibonye bwe mu mahirwe yabonye urubyiruko rw’u Rwanda rufite.

Inyandiko ye yayigeneye Urubyiruko rusoma Umuseke ngo rufunguke amaso rurebe uko rwatangira kwikorera ngo rutere intambwe yo kwiyubaka no kwigira aho guhera mu gutaka ko ubushomeri bumeze nabi nyamara ngo hari amahirwe yo gutangira gukora.

Mu gice cya mbere cy’inyandiko ye yari yatanze inama zo kurwanya ubushomeri ku rubyiruko

Pastor Wale ugira inama urubyiruko rw'u Rwanda ku kwihangira imirimo
Pastor Wale ugira inama urubyiruko rw’u Rwanda ku kwihangira imirimo

 

Kwiyemeza imirimo bivuze iki?

Ijambo ‘entrepreneurship’ ni rinini cyane ariko nyamara risobanuye ikintu gisanzwe. Riva ku ijambo ‘entrepreneur’ risobanuye umuntu utangira business agamije kwiteza imbere.

Icyo bisobanuye cyane ni uko uyu agomba gushaka amafaranga mu buryo bwihuse, abona amahirwe yo gukora ku ifaranga ntamucike.

Rwiyemezamirimo abanza kureba ikibazo abamukikije bafite kugira ngo abazanire igisubizo maze nawe akabona amafaranga meza muri uko kuzana ibisubizo.

 

Inyungu ni iyihe mu kwihangira imirimo?

Mbere y’uko usubiza iki kibazo banza usubize iki; Amafaranga hari icyo akungura? Igisubizo nibyo ni YEGO.

Niba amafaranga akungura mu buzima rero kwihangira imirimo nibyo bizayakugezaho bikagufasha gukemura ibibazo byawe ndetse n’iby’abandi.

Inyungu zo kwikorera

*Icya mbere bituma wiha ubwawe umurimo, aho gukorera izini nzego ahubwo ugasanga ni wowe utanga umurimo no ku bandi.

*Bigufasha kubona amafaranga yawe, nicyo kintu kiryoha mu buzima, kubona ibivuye mu mitsi yaweukabyishimira.

*Bituma abantu bakubaha kuko babona ko uri umuntu wiyemeza kandi akagera ku ntego ze.

*Uko wubaka imikorere yawe niko ugenda wihaza, niko uhura n’abantu benshi kandi bagukeneye.

*Bigufasha gufasha umuryango wawe ndetse no kugera aho wanafasha n’abo utazi kuko ufite inyungu ihagije usaguriraho n’abandi.

*Ufasha igihugu cyawe gutera imbere.

Kuki Pastor Wale yamamaza kwihangira imirimo?

Ati;

“*Ntekereza ko aribyo neretswe ariko ni nako mbyemera. Nabonye ko buri gihugu giharanira gutera imbere  kigomba kumva akamaro ko guteza imbere kwihangira imirimo CYANE CYANE mu rubyiruko.

* Hari ihuriro ritaziguye hagati y’ibihugu bikize cyane no kwihangira imirimo. Hari ihuriro kandi ritaziguye hagati y’ubuyobozi bwiza n’igihugu giteye imbere.

*Tugomba kubona ko kwihangira imirimo no kwikorera bijyana kandi bidasigana n’ubuyobozi bwiza. Byombi bikora amaguru abiri y’urwego (ladder) ruzamura igihugu n’abantu bacyo hejuru bifuza kugera.

*Kuri Africa, iterambere ry’ubukungu n’imibereho byifuzwa bizakomeza kuba inzozi niba tudafashe nk’ibyihutirwa kuzamura umuco wo kwihangira imirimo mu rubyiruko, mu banyeshuri yewe ndetse no mu bana.

*Amasomo ajyanye no kwihangira imirimo yafasha cyane urubyiruko gukurana uwo muco, byakongera ubumenyi bwabo, byazamura kani abifitemo iyo mpano ikomeye cyane mu kuzamura ubukungu ndetse no kubaka igihugu kirambye mu bukungu.

*Kwigisha abato ibyo kwihangira imirimo nicyo kintu cy’ibanze gikenewe cyane mu kubaka urubyiruko rw’u Rwanda rukumva koko business icyo bivuga kuri bo no ku gihugu.

 

Ni ibiki bidasanzwe biranga rwiyemezamirimo?

  • Rwiyemezamirimo ahumurirwa n’ibimukikije cyane, akamenya gutandukanya vuba vuba ikintu n’uko cyakabaye kimeze, ikiri gukorwa n’uko cyakabaye gikorwa.
  • Ni umuntu ufite icyerekezo gikomeye n’ubushobozi bwo gutekereza abakiliya b’ikintu runaka no gufata ingamba zo kukibagezaho vuba vuba. Ni umuntu ureba cyane ufite ‘icyumvirizo cya gatandatu’ ‘n’ijisho rya gatatu’ akabona cyane cyane ibyo abandi batari guhita babona.  
  • Yihutira cyane kubona no kuvumbura ikintu cy’ingenzi kandi cyabonekamo ifaranga.
  • Amahirwe, niryo jambo rikomeye mu isi ya rwiyemezamirimo. Kugira icyo ageraho ni ku mpamvu yo kudatakaza isegonda na rimwe mu kugira icyo akora. Amahirwe muri Business ntabwo arenza uyu munsi, igihe abonekeye nibwo uhita uyasiingiira. Ejo aba yabaye ay’undi.
  • Rwiyemezamirimo ahora atekereza agashya no kongerera agaciro ibyo akora kugira ngo bizane indi sura nshya ishamaje amakiriya be.

 

Ibindi kandi biranga rwiyemezamirimo nyawe

  • Ntabwo bene uyu atindikira amafaranga kuri konti aho ayo mafaranga uko ahatinda aba ateza imbere ba nyiri banki. Ahorana amashyushyu yo kuyashora mu bindi Bizana ayandi.
  • Umwanzuro ni ikintu gikomeye mu buzima bwa rwiyemezamirimo. Gutina gufata umwanzuro birahenda kurusha kuwufata ukererewe kuko ushobora no kuba ari mwiza ariko uje mu gihe gikererewe ntugire icyo umara.
  • Rwiyemezamirimo ni umuremyi. Arema umutungo awuvanye mu wundi wari uhari ariko yenda utitabwagaho cyane.
  • Ahora buri gihe ashaka kumenya amakuru no kwiyungura ubumenyi. Ibi byombi ni ibintu bifasha cyane mu guteza imbere business ye.
  • Ubumenyi ni ukubyaza umusaruro amakuru n’uko ibintu byifashe kugira ngo ugere ku bindi biguha inyungu.
  • Ishingiro ryo kwikorera ukagira icyo ugeraho rero riherereye ku bumenyo n’amakuru.

 

Ni gute rero wakwihangira umurimo bigakunda?

Ibi bizaza mu nkuru itaha ya Pastor Wale…..

 

Pastor Wale Akinyanmi ni umwe mu nzobere mu byo kwihangira imirimo uri mu Rwanda by’igihe runaka, yishimiye umwanya yahawe n’Umuseke ngo ajye atanga inyandiko zikubiyemo inama ku rubyiruko kugira ngo rufunguke amaso mu kwihangira imirimo, gushora imari no guhanga udushya bigamije kwiteza imbere no kubaka igihugu.

Pastor Wale Akinyanmi yanditse igitabo kizwi cyane muri Africa y’Iburengerazuba yise 151+50 Small Business Ideas for Start-up Entrepreneurs.  Yemeye kujya aha Umuseke izi nyandiko ze mu gihe cyose akiri mu Rwanda.

Ku wifuza kumugeraho adresse ye ni;
Kiyovu, Kigali
0785471530
[email protected]

 

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Yibuke no kuturangira ahava igishoro kuko niyo ngorabahizi !!!

    Ingwate + cash yo gukora mouvements kuri compte ni bimwe mubizambije urubyiruko.

  • Nkinzobere natugire inama yukuntu twabona igishoro kuko amasomo yo kwihangira imirimo tumaze kuyumva neza. Murakoze

  • nibyiza kandi nibyigiciro kuduha inama zokwihangira imirimo ikibazo cyabaye capital

  • Nanjye mbona rimwe na rimwe batubeshya nkurubyiruko umuntu ufite niwe wahanga umurimo wana!!!.twahera kubayakoreye mbere.

  • i appreciate this discussion a lot and it is going to be my weapon in running my small planned business.

  • Buriya rero icyo nemera ni kimwe,GUSHAKA NI UGUSHOBORA

  • Maze kumenya neza ko umu entrepreneur nyawe nuhera kukantu gato akakabyaza ikintu kinini cyane.
    nawe haraho yabivuze haruguru ko umuntu areba byabindi abantu batahaga agaciro ukakabibyaza. mbega ugatungurana.
    after one year nzababwira aho nzaba ngeze from now!

Comments are closed.

en_USEnglish