Digiqole ad

Kigali: Arashinja Apotre kumurya amafaranga ngo azamukize ubumuga

 Kigali: Arashinja Apotre kumurya amafaranga ngo azamukize ubumuga

Fred Deffron Ibingira umusore ufite ubumuga bw’amaguru yombi yagejeje ikirego cye muri Police y’u Rwanda arega uwitwa Apotre Paul Nduwimana uzwi kandi ku izina rya Diamant ya Yesu, ko yamuriye amafaranga areng ibihumbi magana ane amubeshya ko azamukiza agata imbago mu izina rya Yesu. Apotre Nduwimana we yabwiye Umuseke ko adakiza ahubwo ari Yesu ukiza, kandi uwo umushinja amubeshyera ndetse ko ibyo avuga uyu munsi atari byo avuga ejo.

Fred Deffron Ibingira avuga ko yamaze igihe kinini aha ibitambo by'amafaranga Nduwimana ngo azamusengere akire
Fred Deffron Ibingira avuga ko yamaze igihe kinini aha ibitambo by’amafaranga Nduwimana ngo azamusengere akire

Deffron Ibingira yabonanye kuri uyu wa kabiri yaganiriye n’Umuseke ubwo yari ajyanye abatangabuhamya b’ibyo arega kuri station ya Police i Remera guhamya ibyo arega uyu mugabo utuye mu i Zindiro ya Kimironko ufite urusengero rwitwa AMARASO YA YESU ARAKIZA ruri ku Kimironko muri Gasabo.

Uyu musore avuga ko hashize umwaka urenga hari umuntu umuhuje n’uyu Apotre Nduwimana amubwira ko akiza indwara, ngo barabonanye amwemerera ko koko yamufasha agakira agata imbago mu mezi atatu gusa. Icyakora ngo Apotre uwo amubwira ko ibyo arwaye abiterwa n’ibitambo abo mu miryango y’iwabo bamutanzeho cyera bityo ko nawe agomba gutanga ibitambo agakira.

Deffron Ibingira ati “Yanciye amafaranga ibihumbi magana atatu na kimwe mubwira ko ntayabonera rimwe ko nzayamuha mu byiciro, nahise ngurisha television nari mfite mu nzu muha ibihumbi 70 ngo atangire kugira icyo ankorera ntangira no kujya gusengera ku rusengero rwe, andi nagiye nyamuha buhoro buhoro.”

Nk’umuti, Ibingira avuga ko Apotre yamutegetse kunywa litiro ebyiri z’amazi buri munsi, amuha amavuta n’isabune byo gukaraba. Aya mavuta ngo ni ayo yavanye muri Israel avuye gusenga.

Ati “Yantegetse ko ninywa amazi nzajya nyaturiraho mvuga ngo ‘aya ni amaraso ya Yesu arakiza’. Ariko hashize amezi atandatu ntakirahinduka ntarakira.

Nyuma yarambwiye ngo niba nshaka gukira ninkoreshe ‘fête’ iwanjye nteke ntumire abantu aze asenge kuko ngo hashobora kuba hari imivumo iwanjye.  

Naragerageje nshaka amafaranga ndabikora araza arasenga ansiga na ya mavuta.  

Birenzeho umwe mu ba Pasteur be witwa Brandine yarambwiye ngo iyo umukozi w’Imana aje mu rugo rwawe ntabwo agenda utamuhaye impamba.  

Nabwo mfata ibihumbi 20 nari mfite kuri Mobile Money ndayabikuza nyashyira muri envelope ndayamuha (Apotre) baragenda.”

Hashize andi mezi uyu mwizera adakira yongeye kubaza Apotre impamvu, maze ngo amusaba kuza kumureba iwe kuko amufitiye ubutumwa bw’Imana.

Ahageze ngo yamubwiye ko yasenze Imana ikamwereka Deffron Ibingira ari hagati y’abantu babiri. Abo ngo umwe ni imfungwa undi ni umurwayi. Ngo Imana ikaba yaramubwiye ko agomba gusura imfungwa n’abarwayi kugira ngo akire ate imbago.

Ibingira avuga ko yamubwiye ko abona atabishobora kuko nta mafaranga asigaranye, maze ngo Apotre amusaba ko niba ibyo atabishoboye yatanga ibihumbi 60 byo kwishyurira Apotre Nduwimana ikiganiro kuri imwe muri Radio (y’idini) kugira ngo ubutumwa bw’Imana abufashe kugera henshi. (Ibiganiro bamwe mu bavugabutumwa batanga ku maradio ngo barabyishyura kugira ngo bamenyekane kurushaho).

Ibingira ati “Naragiye ndayashaka ndayamuzanira kuko numvaga nkifite ikizere cyo gukira. Gusa nyuma mbonye ko nta gihindutse ntangira gukemanga ko uyu mugabo ari umutekamutwe nigira inama yo kugeza ikirego kuri Police.”

Ikirego cya Fred Deffron  Ibingira kiri gukurikiranwa mu gukusanya ibimenyetso kuri Police i Remera.

Ibingira akaba avuga ko ibi anabivuga kugira ngo hatagira n’undi muntu uzatekerwa umutwe nk’ibyamubayeho.

 

Apotre ‘Diamant ya Yesu’ avuga ko umurega amubeshyera

Apotre Nduwimana witwa kandi Diamant ya Yesu yabwiye Umuseke ko ibyo Fred avuga ari ukumusebya
Apotre Nduwimana witwa kandi Diamant ya Yesu yabwiye Umuseke ko ibyo Fred avuga ari ukumusebya

Nyuma yo guhamagazwa na Police akitaba ku nshuro ya kabiri, uyu mugabo avuga ko umurega amubeshyera.

Kuri uyu wa kabiri nabwo yabwiye Umuseke ko azi Ibingira nk’umuntu waje mu rusengero rwe mu mpera za 2012 aje nk’umushyitsi mu itorero, ko ibyo avuga byose ari ukumusebya. Ndetse ko nawe agiye kujyana Ibingira mu butabera amushinja gusebanya.

Apotre Nduwimana avuga ko ibyo Ibingira avuga uyu munsi ataribyo avuga ejo ko ari ukumusebya gusa.

Avuga ko we ari umuntu w’Imana atatinyuka gusaba umuntu amafaranga ngo amusengere kuko ngo si we ukiza ni Yesu ukiza.

Ati “Njye namaze imyaka irenga 25 ndi umupfumu mbivamo ndakizwa ntangira gukorera Imana, maze indi myaka irenga 10 nkorera Imana nsengera abantu bagakira mu izina rya Yesu.

Ariko ibi ntabwo ari ubwa mbere abantu babikoze ngo badusenyere itorero ‘Amaraso ya Yesu arakiza’.”

Apotre Nduwimana avuga ko amaze imyaka umunani akorera mu Rwanda, ko asengera abantu bagakira indwara zitandukanye, avugamo uwitwa Pacaline yasengeye agakira Cancer n’andi mazina yavuze y’abo yasengeye bagakira indwara bari bamaranye igihe kinini.

 

Police ibivugaho iki?

Supt Modeste Mbabazi umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali avuga ko ibyaha n’ibirego by’ubutekamutwe Police yakira bishakirwa mu ngingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana ibyo byaha.

Gusa avuga ko kugeza ubu Police itarabona ibimenyetso bihagije byatuma uyu mugabo ushinjwa akurikiranwa ku kirego aregwa.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Mpega Pssteri wujujeibyangombwa byu busambo ntabona koko uyu muntu ari uwo gufashwa ugendera ku mbago iby ,i Rwanda ni Hatari bamufunge ariko Please ari gusebya avuga butumwa

  • nonese ibyo apotre avuga nibyo nyine, apotre siwe ukiza, ni Yesu, nonese uriya w imbago yabonaga apotre afite ivuriro cg za tige zo kumushyiramo? cg yabonaga ari RSSB?

  • aaahh nubu uri umupfumu wumupfapfa ababanyamadini bizamura mu mapeti nukubitondera!!! ngaho umva nawe:
    umudiyakoni
    revera
    revera pasiteri
    pasteri
    revera bishop
    bishop
    apotre
    nandi ma ranks
    bavandimwe this is bzness actually be careful

  • Ariko abantu bazoca ubwenge ryari bamenye ko nta mu pasteur afise ubwo bunasha bwo kugukiza ubumuga wavukanye? Nukumenya ko benshi ubu ar abanyamitwe nabambuzi.urimuhaye ararimira. None kweri mwi pererza ntibotohoza ko yagiye kumusengera murugo cnk barabe ko boba baravugana cane kuri fone?

  • Ukuri kuzwi na bo bombi, twe abasoma iyi nkuru ntitwamenya ubeshya n’uvugisha ukuri. Gusa aramutse yaramuhaga ariya mafaranga yaba ari umupfapfa!

  • uyu numupfumu wabonyeko abantu batagishaka kuraguza maze yiyita umukozi wimana ariko aracyari umupfumu imana izamuhana

  • esubundi ayomatitres basigaye biha bose babaye apôtres ntiwareba…. uretse nibyo akagerekaho ngoni diamant ya YESU, bamubuiyeko Yesu Akeneye cyangwa akoreshamabuye yagaciro? konawe atigeze yiyita Diamant wowe noneho uje umuruta? nzabandora numwana wumunyarwanda

  • Ariko njyewe abantu baransetsa! Abantu b’iki gihe basigaye baraguza / baragura bitwaje ubuhanuzi. Nimukomeze mwiruke muri ibyo bababeshya ngo barabahanurira muzasanga mutakigira n’urwara rwo kwishima. None se nii ryari mwe mwumvise aho Imana yishyuza amasengesho cyangwa ibindi yagukorera ngo banza wishyure! Ahaaaaa! Abaryi babaye benshi!

  • “Apotre” ngo agiye kujyana Ibingira mu butabera amushinja kumusebya!!! Mbega Apotre fake!! Iyo uba Apotre wakabaye uzi ko iyo uhagaze mu cyimbo cya Kristo nka Apotre (ndetse n’undi mwana w’Imana wese) maze ukarengana umenya ko ari imirimo ya Satani ukababarira, nk’uko Yesu yabigenje, none wowe ngo kujyana Ibingira mu butabera. Mbega Apotre!!! None se ahubwo waretse urubanza rukazagaragaza ko urengana, maze ukavanamo ikuzo. Ni uko wihanganira akarengane nka Apotre??? Fake fake fake fake fake!!! Kuri njye ibyo birahagije ngo nce urubanza rw’ibyawe na Ibingira.

  • ABA bapotre bahindutse nkuburo muriki gihugu babahagurukire babanyuzebmukayunguruzo kuko harimo abescro benshi cyan.

  • Abantu bazabazwa byinshi Paul yaravuze NGO nimubona abantu batangiye kubasingiza muzamenyeko ntacomukora arikonibabanga bakabatuka muzamenyeko arije byahereyeho uwo apotre utaziryojambo akwiyekwibazwaho ugusebeje ntajanwa mubutabera arababarirwa kuko byahereye kuri yesu yarasuzuguwe niyompamvu ibyo Fred avuga nukuri kuko reaction za apotre zimihamya

  • Ariko se uwo Fred Deffron IBINGIRA ayo mafaranga yayahaye Pasiteri nta nyandiko bagiranye? Niba nta nyandiko bagiranye ngo ayereke Police se, ikindi kimenyetso azakivana he? mu gihe Pasiteri we ayahakana.

    Abantu bari bakwiye guca akenge bakamenya ko amafaranga adatangwa gusa nta nyandiko keretse iyo ari intwererano cyangwa impano, naho ayandi yose bisaba inyandiko, ibyo bizajya bituma imanza z’amahugu zivaho kuko hazajya hifashishwa ibimenyetso bifatika ku wayatanze n’uwayakiriye.

  • Ibingira najye mu Ruhango kwa Yezu nyirimpuhwe bamusengere, erega Kiliziya ni imwe itunganye Gatorika kuko ikomoka ku ntumwa nya ntumwa 12 atari izi zateye.

  • Uyu Pasteur witwa Diamant ya Yesu, yavuye iBurundi akajya aza kubeshya abantu ngo arahanura kdi anasengera abantu ibibazo bigashira. Nanjye hari umuntu wanjyanyeyo mpita mvumbura ko bakorana ahubwo bamuzanira abantu bakabonamo commission. Nkurikije ibyo yavugaga n’amafranga yaka umuntu menshi, nahise mvayo ntareba inyuma, yajya ampamagara nkanga kwitaba ahita andeka. C’est un escro gentil. Anafite umugore rero nawe bahuje pe pe pe. Nawe akora akazi k’umugabo we iyo adahari. Mbwira, impano se burya zirasangirwa? Byo byo rero ngo kera yari umupfumu nyuma ngo yaje kubivamo arakizwa niko abeshya abantu.Afite abayoboke yabeshye ngo azabavura SIDA ariko na nubu ntibarakira iyo SIDA baracyari uko bagiyeyo, kdi ntibamuvaho, sinzi ibyo abaha ngo batamuvaho.

    Akiva iBurundi yacumbikaga muri iriya etage ndende iri mu BIRYOGO/Nyamirambo, harebana n’agahanda kajya mw’isoko ryo mu Biryogo, hariya inyuma ya KIST, umuhanda ujya Avenue Paul VI (mu Kiyovu)ugana kwa 1er Ministre, iyi etage yanacumbikagamo abanyeshuri biga muri KIST, akaba ariho abantu bamusangaga (niba akihaba rero sinzi), umudamu we niwe wari Secretaire we ayobora abantu kdi nawe akavuga ko guhanura abifitemo impano nk’umugabo we. Ibaze nawe.. Utarebye kure uyatamo.

    Muzajye kumubaza kuri iki ki etage bazababwira aho aba niba yarahimutse. Ni mu escro mubi. Ni byiza ko abenshi batangiye kumutahura bakamugaragaza. Twe twaramutahuye tugenda ubudasubiza amaso inyuma tubona ntabu Pasteur bwe, ariko noneho, inzego nizimukurikirane. Wabona ajya anakorera abadamu n’abakobwa bya mfurambi bakaryumaho. Mutabare mumuce kubu Pasteur budafashe arisha, ubanza anafite imiti atera abantu bakabura ubwenge.

    • Ubu asigaye atuye Kimironko mw’i Zindiro. Ni koko birababaje abantu biyita abakozi b’Imana naho ari abakozi ba Sekibi. Uwo musore Ibingira rwose avuga ukuri ku byamubayeho, gusa ngo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. Njye namugezeho aho acumbitse ku Kimironko, Zindiro kuko nari mfite umwana urwaye. Namwumvise kuri Radio Umucyo avuga ibyo Yesu amukoresha. Noneho muhamagara kuri telephone arahandangira musangayo. Icya mbere akwakiriza n’uko Imana yamukijije yari umusiramu, umupfumu igihe kinini kandi ko yari afite abagore 3. ndetse ko Imana yamuhaye impano yo gusengera abantu bagakira, harimo na za cancer.
      Ibyo ngiye kubabwira rero n’impamo, ukuri kwambaye ubusa. Namusabye gusengera umwana wanjye, arambwira ngo ngomba gutanga amadolari 345. Afite registre (ikaye) yandikamo abantu bahageze, yita ko asengera. Ubwo namubajije icyo ayo mafranga aje gukora mu masengesho, ambwira ko ari ayo kugura isabune n’amavuta byavuye ku butaka bwa Isirayeli. Mubajije niba ayo mavuta cg se izo sabune ari yo masengesho, ambwira ko umuntu arimo gusengera agomba gukaraba iyo sabune, akanisiga ayo mavuta ndetse akanywa litiro 2 z’amazi kare kare mu gatondo. Ntashobora kugusengera utaratanga igice cy’ayo mafranga. Naramuhakaniye nti ntayo nabona. Yewe abakozi ba Satani baragwira. Tube maso kuko Satani yahinduye strategies zo kuyobya abana b’Imana.

  • Ese burya Imana yaba ikorana n’abatemera amategeko yayo yose? Ese yaba ikorana n’abanyabinyoma? Ese yaba ikorana n’abasenga amafaranga n’amashusho? Mana,gira utabare isi uyikure muri uyu mwijima kuko tukuzi nabi..

  • Umutekano ureba buri wese ariko se nawe umuntu ateruye cash no kwa nyamitwe ngo bas nta nyandiko nurangiza ngo reka nkurege ibyabapfu biribwa n;abapfumu

  • utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi koko.abamuseka mugabanye mwe mutazayabaha mukagerekaho nibyo mwambaye mugataha mwambaye ubusa.
    utinya ajye atinya aba babeshya bihishe inyuma y,izina ry,Imana.
    Barateye kdi umenya bafite nuburozi sigusa leta nugushaka uko ibahagurukira
    naho ubundi bamaze abantu babiba pe.

  • Sha njye ntawuzandya utwanjye narabamenye,ni abanyamitwe.Nanjye kugeza ubu sinumva ibyo baha abantu bakabahindura injiji!…

  • Nshuti Bene data, twirinde guca imanza, kuko wasanga aho dukeka ikibazo atariho kiri noneho tukagwa mumutego wa satani, sinemera umupasiteri uca amafaranga, ariko kandi sinemera nuriya muntu ko avuga arukuri, cyaneko atari umwana,so twicecekere Imana niyo izaruca,

Comments are closed.

en_USEnglish