Ngoma: Abana bataye ishuri baravuga impamvu zabo….
Kubera imibereho n’imibanire mu miryango yabo impamvu batanga zaba zifite ishingiro. Amakimbirane y’ababyeyi babo, ubukene, guhozwa ku nkeke kwa ba nyina, ibiyobyabwenge (ubusinzi), imirwano mu ngo, ababyeyi badashaka ko biga n’ibindi ni izimwe mu mpamvu abana benshi bari munsi y’imyaka 15 baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke iburasirazuba bamuhaye zatumye bata ishuri. Gusa ngo bararikumbuye kandi babonye ubufasha bakwiga.
Umwaka ushize hagaragajwe imibare ihanitse y’abana bata amshuri mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Ngoma ikibazo cyasakirwa ku mibanire y’abashakanye kuko abana bataye ishuri ndetse n’abayobozi bose batunga agatoki ababyeyi.
Ibibazo nk’ibi by’abana bataye amashuri cyane cyane abanza bigaragara mu mirenge ya Remera, Kibungo na Kazo aho umunyamakuru w’Umuseke yasuye akaganira n’abana bataye ishuri.
Bamwe bamubwiye ko ababyeyi babo ari bo babavanye mu ishuri ngo bajye kurinda umuceri mu mirima yabo.
Umwe mu bana ati “Ababyeyi banjye ntibumvikana bahora barwana bigatuma batita ku mashuri yanjye ntibampe imyenda n’amakayi. Nahise mbireka rero.”
Undi mwana wo mu murenge wa Kazo ati “Naretse ishuri kuko Papa na mama bahora basinze barwana. Nanjye nanze gusubira ku ishuri kuko batanyitaho, ariko mbonye umfasha nasubirayo ndahakumbuye.”
Umwana wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke ko we atataye ishuri ahubwo ari se warimukuyemo kuko ngo afite abagore benshi n’abana benshi bityo atabasha kwita ku myigire yabo bose.
Mu mudugudu umwe mu murenge wa Remera hari ahabarurwa abana 10 bataye ishuri ku mpamvu zisa n’izivugwa n’aba bana.
Ababyeyi bo mu murenge wa Kibungo baganiriye n’Umuseke bo bavuga ko impamvu ivana abana mu ishuri ari ubukene mu miryango.
Judith Uzamukunda umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Ngoma avuga ko iki kibazo koko gihari ariko bagerageza kugikemura nubwo inkunga itangwa na Minisiteri y’uburezi igenerwa abana batishoboye mu kugikemura iba nke.
Uzamukunda ati “MINEDUC hari umusanzu yohereza buri mwaka tukawugabanya imirenge nabo bakareba wa mwana koko wananiwe kwiga kubera ubukene wawundi udafite na busa, ariko iyo nkunga nayo iba nke”.
Kumirenge hashyizweho ikigega cy’uburezi gishyirwamo imisanzu yo kugobako abana nk’aba bata amashuri nubwo umusaruro w’iki kigega nawo utagaragara kubera ingano y’ikibazo.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW