Digiqole ad

Impaka 2017: Undi yatanze impamvu ze zo gusimbuza Paul Kagame

 Impaka 2017: Undi yatanze impamvu ze zo gusimbuza Paul Kagame

(Iyi ni inyandiko uwitwa JMV B.Mugabo yoherereje Umuseke)

Muraho neza abasoma Umuseke,

Nabyutse nsoma igitekerezo cy’umuvandimwe Paul Gahigi wifuza ko duhindura itegeko Nshinga tukagumana Paul Kagame. Ndashimira by’umwihariko Perezida wacu dukunda cyane Paul Kagame wavuze ati ‘abantu nibajye impaka zubaka kuri ibi nanjye ndebe uruhande rufite ingingo zemeza’. Niyo mpamvu nanjye ngira ngo ntange igitekerezo cyanjye kinyuranya n’icya Gahigi, ngaragaza impamvu dukwiye kureka Paul Kagame akaruhuka.

Ku buyobozi bw’Umuseke nizeye ntashidikanya ko nubwo igitekerezo nk’iki kitakwakirwa neza n’abo ku rundi ruhande, ariko mukireka kigatambuka.

*Ndatangira nshimira cyane Perezida Paul Kagame ku byo koko yegejeje ku Rwanda nk’uko Gahigi yabyanditse. Gusa hari akantu kamwe kandi k’ingenzi yibagirwa; Paul Kagame ntabwo yabikoze wenyine ahubwo ni umuyobozi w’ikipe ibikora. Ibi icyo bisobanuye ni uko afite ikipe ikora neza cyangwa se igerageza gukora neza rwose nawe akaba umuyobozi mwiza. Abaye afite ikipe ikora nabi akaba umuyobozi mwiza u Rwanda ntabwo rwajyaga kuba rugeze kubyo Gahigi avuga.

*Perezida Paul Kagame ni umugabo utangaje koko, yakoze neza mu gihe cye kandi aranakomeje, ariko ibyo akora ni inshingano yatorewe ntabwo ari ‘favor’ ku u Rwanda n’abanyarwanda, ubwitange bwamuranze, kandi bukimuranga, n’urukundo afitiye igihugu ntabwo bivuze ko abyihariye wenyine mu banyarwanda bose. Birashoboka ndetse cyane ko hari undi wabigira cyangwa wanamusumbya.

*Ku Itegeko Nshinga ryacu nemera ko koko ijambo rya nyuma kuri ryo rifitwe na rubanda rwaritoye, ntabwo ndi umunyamateko cyane ariko nemera ko icyashyizweho n’abantu gihindurwa kandi nabo, numva ngo hari n’ingingo ivuga ko abaturage bashobora kurihindura cyangwa kurivugurura. Ariko se niba rivuguruwe kugira ngo Paul Kagame akomeze ayobore, umunsi yasimbuwe uzaza agakora neza nkawe nawe tukongera tukavugurura, usimbuye uwo yenda akaza agakora nabi nabwo tukavugurura huti huti ngo atuve imbere, UMURAGE UWABA UWUHE?

*Gahigi n’abari ku ruhande rwawe koko benshi, nimwongere mushyire agatima impembero, mutekerereze ko nubwo Paul Kagame ashoboye koko kandi yakoze neza ariko bitavuze ko ariwe wenyine ushoboye mu Rwanda, akeneye kuruhuka agatora agatege bushya (refresh), simvuze na busa ko ananiwe OYA, mvuze ko byaba byiza cyane afashe umwanya we akarebera politiki y’igihugu cye ku ruhande, akareba ibikorwa n’abandi adahari, ndetse akagira ijambo riziguye ku biri gukorwa nk’inararibonye iri mu kiruhuko yubashywe kandi ikunzwe. Nimutekereze ibyiza nk’ibyo kuri we no ku Rwanda, nimutekereze amahirwe nk’ayo generation ya none yaba ibonye yo gusimburana ku butegetsi mu mahoro asesuye.

*Ntabwo ntinda cyane ku muryango mpuzamahanga uzadufata ukundi niba Perezida Kagame arengeje mandat zigenwa n’itegeko nshinga, kuko n’ubundi uwo muryango usanzwe ufite uko udufata n’ubwo bwose twaba twakoze byiza gute. Ariko burya turi ku isi, sinifuza ko agaciro isi iha Zimbabwe cyangwa Uganda ya Mugabe uyu munsi ariko iha u Rwanda rwacu.

*Abantu bati kubona umuyobozi nka Perezida Kagame ni amahirwe utakwitesha. Ibi si uko mbyemera njyewe Mugabo, igihugu ntabwo kibeshwaho n’amahirwe nk’aho ari sosiyete cyangwa business umuntu akora anasenga ngo ahirwe, oya. Igihugu ni ikindi kintu, ntabwo kugira umuyobozi mwiza ari amahirwe, igihugu gikwiye kuba kigira abayobozi beza, apana kuvuga ngo ni amahirwe twagize, kuyobora igihugu ntabwo ari ibintu biri abstract ngo ubifatire ku mahirwe.

*Perezida Kagame we ubwe yivugiye ko ari ku ruhande rw’abashaka ko agenda, impamvu yabivuze nta yindi ni uko yumva afite impamvu zimwe na zimwe zirimo n’izo nanjye nagiye ntanga.

*Ibyiza byinshi u Rwanda rwagezeho ni ukubera ko Paul Kagame yubatse ikipe ikora cyangwa igerageza gukora neza. Ntabwo ari uko ari we wenyine ukora neza. Abantu ntibakabyumve gutyo rwose. We ubwo aherutse kwivugira ati “Dukwiye kubaka abantu bakomeye mbere yo kubaka institutions zikomeye” Ibi ni inverse y’uko abanyaburayi na Amerika babitekereza. Ariko nanjye niyo realite yacu hano nemera. Kubaka abantu bakomeye rero bigomba guhera mu mpinduka no guhinduranya abayobozi mu mahoro na demokarasi.

Itegeko Shinga twatoye rirasobanutse, ntabwo ryemerera Perezida w’u Rwanda kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri, icyakoza abaturage nibo koko batoye iryo tegeko shinga banafite uburenganzira bwo kugira icyo barikoraho, gusa bakwiye gutekereza cyane bakareba imbere cyane ku Rwanda rwo mu myaka 50 cyangwa 100 aho kureba ejo cyangwa ejo bundi gusa. Bakanareka kandi umusaza dukunda kandi twubaha akaruhuka yenda rwose akazagaruka tunamukumbuye cyane.

Murakoze murakagira u Rwanda

JMV B. Mugabo

44 Comments

  • impuhwe za bihehe,genda va ngaho turekere umusaza

    • Erega ngiyi kamarampaka yemewe. Uwareba hano yabona uko abantu batekereza by’ukuri! Murakagira u Rwanda n’abaruyoborana urukundo.

  • Mr Mugabo. Ndikumwe nawe. Hari abibwira ko gusaba ko itegeko ridahinduka ari ukwanga Perezida uriho, cg ko guharanira ko rihinduka ari icyimenyetso cyo kumukunda. Ayo ni amarangamutima gusa. Njye nabuze umuntu unsubiza iki kibazo nkanyurwa: “kuki tugomba guhindura itegeko nshinga? kugira ngo Mk Kagame agume kuyobora? Et finalement? Ari yonyine, it’s not convincing, kandi HE yasabye to be convinced. Kandi uko tumuzi he’s not the man to take such cheap arguments. Ikindi, ese impamvu zatumye hajyaho ziriya ngongo zadushyuhije imitwe ntizikiriho? cg twarikiniraga….?
    Ngo institutions zikomeye zishyirwaho ‘abantu bakomemye. Uko ni ukuri. Ariko se ikiranga umuntu ukomeye (a statesman/un vrai homme d’etat) ni iki? Kimwe muri byo ni uko ariwe wambere wubahiriza izo nzego (harimo n’itegeko nshinga) aba yarubatse. Kandi iyo izo nzego zikomeye koko, zikomeza gukora niyo abazubatse batagihari. Ese inzego zo mu Rwanda zihagaze zite? Zikenewe gukorerwa isuzuma. Dans quelle mesure peuvent-elles survivre à ceux qui les ont mis en place? (To what extent can the present political institutions survive those who put them in place?). Abahanga muri politiki bazabisuzume batubwire. Mugire amahoro.

  • Ntasoni ukandika ibintu nk’ibi witwa Mugabo? Ndababaye cyane. Turekere umusaza yongere atwiyoborere dore niwe dukeneye.

  • Freedom of opinion…

  • Mukuri nejejwe kandi nshimiye uyu mugabo watanze igitekerezo cyiza nkicyi ntibagiwe nuwemeye kugihitisha.

    basomyi b’ Umuseke munyemerere mbashimire kubw’imyumvire itandukanye dufite kuri iyi ngingo. gusa munyemerere mvuge ko utemera ko ibyo ubuyobozi buyobowe na KAGAME bwatugejejeho ari intashima.

    Arko rero dukwiye kumva no kureba kure tukibaza niba tuzahorana Kagame. Nyuma yibyo rero twagobye no kwibaza uko igihugu kizabaho igihe twe duhari uyu munsi tuzaba tudahari nuko ibyo bikadutoza kumva ko tugomba twese kugira uruhare mu gutoza izindi ntore nziza nka Kagame zizagirira igihugu akamaro mubihe bitandukanye. Kandi rwose abo tudahuje ibitekerezo munyihanganire. Murakoze.

  • kagame naveho, abanzarabe aboyigishije kobatahuye ivyo bigishijwe, kugiramenyeko igihe atazaba akiriho, kurunganwe ruzaza ruzakomeza ivyoyakoze canke rukabisenya. kagame naveho, azafashe comme conseil principal. Ariko niyabona abamusubiriye bananiwe azoheza agaruke after 7ans, ariko cobarigihombo, mugihe igihugu cokubakira kumuntu umwe.
    ikindi abantu boreka gutinya gushikiriza ivyiyumviro vyabo.

    • @Ndiho,

      Izo nama zishyire Nkurunziza wanyu . Ibyacu biturekere ntabwo byatunaniye ahubwo turi kujy impaka zubaka, nyuma tuzamenya icyo duhitamo kidufitiye akamaro

    • wowe reba ibikureba byo mu burundi niba mudashaka peter twe kagame turamushaka jya guhangana na peter uduhe amahoro

  • Mwese mumpfubusa! Umucamanza numwe, ni kagame, niyashaka azokivako, adashatse akigumeko. Nubwo mwoja mwibarabara nkakurya vyabaye iburundi, adashatse ntavako. Example ni nkurunziza, baramubwiye aveko aranka, bajano mwibarabara, ariko yarase kukivako. So, umucamanza ni kagame.

    • Abarundi rwose mujye mutubabarira mwe kugereranya ibitagererannywa Nkuruziza na president kagame ninko kugereranya ubuse mvuge iki mbuze uko nabigereranya…haba mumvugo, haba mubikorwa, haba mukwitwara, haba mu mateka, haba mu burambe cyokora nawe amurusha Ruhago yenda ariko nayo nuko yagize umwanya wokuyiga akanaminuza. mumenye ibyanyu byamoko yanyu mukirwana nabyo muzabanze murenge icyo cyo nyine muzaba mutangiye umurongo mwiza…..Amazuru twarayarenze dukataje gutera ikirenge mucya Singapolu-

  • nkunze ko uvuze ko abaturage nibo bafite ijambo ryanyuma kwitegeko nshinga

    nuko ruro umenye ko niba babisaba basobanukiwe namateka yabo kurusha undi wariwe wese mumyaka makumyabiri gusa ishize utaramariwe abantu na jenocide yagarukiye tingitingi ibirenge byaramubyimbiyeho ibyorero nyltiwabimurusha niba babona kagame ariwe bizeye wabaha umutekano ndunva ntawakwihandagaza ngo abahinyuze

    • Erega hari miliyoni 3 zavuze icyo zitekereza, hari n’izindi nkazo zitagize icyo zivuga cg se zivuga ibinyuranye na ziriya 3. Iriya echantillon ntabwo ari representatif ku gihugu cy’abantu miliyoni 11. Abakuru nibajye inama barebe igikwiye… Nibahitamo kuroha igihugu kizarohama, nibakirinda bakanarinda amateka yacyo azarindwa. Nimwubahe ibitekerezo bya buri wese.

  • Abantu bavugako H.E Paul KAGAME ariwe wenyin’ ushoboye kuyobor’ u Rwanda mbona bamusuzugura ko ntacyo yakoze!
    Ese niba mugih’ amaz’ ayobora, atarabashije kubaka ubushobozi bw’ abanyarwanda kuburyo ntawabasha kumusimbura yaba yarageze kuki?
    Ese ahazaza hacu nihe niba gufite umuntu umwe? Birambabaze!

    Tuzarihindura se inshuro zingahe? Niba se turihindur’ uko dushaze twaretse turishiraho aho tuguter’umwanya n’amafaranga?

  • unva mugabo nkunze ko uvuze ngo abaturage nibo bafite ijambo ryanyuma kubwibyo rero ntawe ubarusha amateka yabo kuko utaramariwe abantu muri genocide yagarukiye tingitingi ibirenge byaramubyimbiyeho niba bunva kagame ariwe bizeye wowe urababuriza iki

  • Yabasabye kubiganiraho a lui benshi muri mwe hano nta shingiro ry ibyo muvuga n ama sentiments yivugira, uyu mugabo atanze igitekerezo cye bigaragara ko yitondeye none mwe muramutuka nkaho mwatanze I mpamvu zifatika mubigaye muve mu ma emotions niba Kagame I mpamvu yagumaho ari uko ariwe ushoboye gusa n ikibazo niba kdi ari cadeau ko yakoze neza nabyo sibyo yagumaho kuko afite agenda atararangiza agahabwa umwanya wo kuyisoza

  • Mbanje gushimira abantu bose batanga ibitekerezo byose bigamije kubaka igihugu ni byiza cyane bekerekana na Democratic twifuza kugeraho. Ndashimira mugabo kubwigitekerezo atanze nsnge nunze murye ntabwo kudashyigikira ko itegeko nshinga rihinduka arukwanga cg kudashima ibyo H.E Paul KAGAME agejeje ku Rwanda yaratuyoboye neza, yatwigishije gukunda igihugu ibyo nibyo gushimirwa no gushyigikira. Kugeza ubu si intwali y’urwanda gusa njye mubona muruhando rwintwali za Africa. Nkaba nasabaga ko yatubera umusingi wa Demosracie bikagerwaho hubakwa amategeko ahambye kandi atajega jega.
    1. Itegeko Nshinga twatoye rirubatse pe kdi 95% byabaritoye baracyahari, nikihe gikuba cyacitse gituma rihindurwa ritamaze kabili?
    2. Intangiriro burya iragora ikanaruhanya ariko ntigira agaciro mugihe iherezo ritabaye ryiza. ninayo mpamvu mubaharaniye ubyigenge muri Africa abibukwa ari mbarwa!!! sinzi niba tubasha kwigira kubyahise ngo tubashe gutegura neza ejo hazaza hacu nabazadukomokaho.
    3. Sinzi uburyo banyarwanda tiyumva nuko twumvana ubwacu?? Nabonye haruwanditse ngo urwanda ntiruragera aho twahererekanya ubuyobozi mu mahoro ndumva yarengereye cyane!!! Ubuse Tanzaniya yabitangiye ryari!? Kenya icyo baturusha niki? ibyo sibihugu byahafi tutiriwe tujya kure? ntituri mu muryango umwe wa EAC ndetsi ibyinsi twesa imihigo kubirusha!!? kuki nkabanyarwanda tuta na bahiga nokwicyo bitwaza ko baturusha!!?
    4. Twagize amateka mabi atarabaye ahandi kwisi mpamya ko ntamunyarwanda itagizeho ingaruka nubwo bwos zitangana utanazigereranya (ndavuga kubayikorewe nabayikoze) ni sabiraga H.E kutatanga icyuho kubanzi burwanda. Mandela iyo ataza gukora nkibyo yakoze ntabwo aba yarabashije abaheza ngini ba apariteyidi!! ariryo shema afite nuyu munota nubwo bwose yatabarutse.

  • NDI INARARIBONYE mbivuze uyu munsi nzagaruka umunsi FPR izatangiraho umukandida mbibibutse ko nabivuze HE KAGAME Paul ntazatuyobora …,nkurikije iri jambo uwiyise Mugabo atugejejeho nsanga Muzehe Kijana wacu agiye kuruhuka !!!

    Bibaye uko mbiketse twaba duhombye bikaze !!!

    U Rwanda ni igihugu kikibona amahoro yo kwiyubaka byaraduhiriye cyarimo cyubakwa 500% ahubwo …,jye nkifuzako HE KAGAME P. yari kuzakomeza kutuyobora tukiyuka twamara gufatisha hakaba aribwo haboneka umusimbura uzasanga ibintu ari stable agakomerezaho naho ubu turacyajegera hari secteurs zimwe zikiri dagadaga Ex: industry,energy ,….

    Nsomye iki gitekerezo cya Mugabo ngisesenguye numva ibikoba birankutse ko HE PK ataziyamamaza rwose byaba bibishye birura bikarata.
    Njye FPR itamutanzeho umukandida iryo joro nzarara nsubiye kwibera Canada nubwo nzira amahanga.

    • Nanjye tuzajyana, kuko ntaho twaba dusigaye nibarize Mugabo aravuga
      Ngo Kagame ntabwo yakoze wenyine, nibyobrwose ntabwo yakoze wenyine ahoy ndemeranya naw,ariko wibuke ko ijisho rye ariryo ryatumye abo bayobozi bakora neza iyo aza Kuba ameze nka nkurunziza Ata gitsure Yakwiba, Na minister akiba yamubaza Ngo naw warayatwaye mu Rwanda biba bimeze nabi cane niyo mpanvu u Rwanda aho rugeze hashimishije nkaba nifuza ko yazakomeza kugeza ananiwe

    • Mu kwiyubaka no kubaka inzego ariko muribagirwa ko harimo kubaka amategeko atajegajega, adasimburwa. Umuyobozi arahari ntaho yagiye ashobora gukomeza gushyigikira ibyagezweho 100% atari no ku mwanya yari ariho.

      Azahitamo yubake izina rye cg arishyire mu mukungugu asenya personality yari yarerekanye. Nasenya izina azitwa umwirabura usanzwe maze n’abe babihomberemo ariko niyubaka izina bizamubera ishema imyaka 1000 hamwe n’abe.

      Amahitamo ni ayanyu Nyakubahwa. Kandi muzifatire icyemezo ntibizabe na rimwe ko abaturage babahararukwa. Icyampa mukazagumya gukundwa kugeza igihe mufatiye icyemezo cyiyubashye.

  • Ibitekerezo binyuranye n’ugushaka kwa FPR ni imfabusa kuko yamaze gutanga umurongo ihagazeho “Guhindura Itegeko Nshinga”. Gusa impamvu zishingirwaho mu kubisasira zabara abana. Njye mbona ari impamvu zishingiye ku bwoba bitandukanye n’ibisobanuro bitangwa ko ari umutekano n’iterambere.

    None se umutekano uzanwa n’umuntu umwe cyangwa ni convergences y’ibintu byinshi (Politiki y’akarere na mpuzamahanga, ibihe abaturage barimo, imyumvire y’igice kinini cy’abaturage, inyungu za classe politique, amateka, etc…)! Ikimenyimenyi ejo bundi i Burundi hari hamaze kuba hari amahoro, ariko incident imwe gusa irabizambije!

    Iterambere naryo rizanwa na byinshi. Ubu iterambere rishingiye ku ntego z’ikinyagihumbi, umuntu wese wajya ku butegetsi agasigara inyuma muri izo ntego nawe iyo ageze mu bandi arigaye keretse atanga umugayo. Uburyo rero isi iyobowe muri ibi bihe nibyo bigena umuvuduko w;Iterambere ntabwo ari umuntu umwe ubigena. Hari se umuntu n’umwe ku isi wanga iterambere? Nta n’umwe. hari ubwo iterambere aribuzwa n’abandi. nk’ubu USA idindiza ibihugu byinshi cyane kugera ku iterambere kubera politiki mpuzamahanga yayo iteza intamabara ku bihugu bitavuga rumwe nayo. izi convergences zose rero ntabwo umuntu yatera urutoki hejuru ngo avuge ko azigena ahubwo wenda yavuga ko agerageza.

    Impamvu rero natangiye mbyita ubwoba bw’impinduka ku basaba ihinduka rya constitution ni uko njye nsanga ababisaba nta wundi muntu n’umwe bizeye ko yashobora kuyobora bivuze ko ubwo abaturage aribo badashobotse, batayoboka, batumvira, badakora ibikwiye bityo bakaba baba basanzwe bategekwa aho kuyoborwa ariyo mpamvu bumva ntawabayobora ngo bikunde!

    Ubusanzwe mandat zitarenza umubare zituma abanyapolitiki bagabanya imyumvire yo kujya ku butegetsi biciye mu mbaraga, ahubwo bagashyira imbaraga zabo muri politiki bakora za gahunda (programmes politiques, projets de societe) bazagaragariza abaturage mu gihe biyamamaza. Mu gihe rero baziko nta mandats ziriho bacika intege bakarwanira ubutegetsi nu nzira y’intugunda, intambara, etc… kubera ko president uri ku butegetsi amahirwe yo kumutsinda mu matora aba ngana na 3% gusa ngereranyije. iki kigereranyo ngishingira ku bubasha amategeko aha president wa repubulika bwo gushyiraho hejuru ya 2/3 by’abayobozi bakuru b’Igihugu (Cabinet, abadepite n’abasenateri bamwe, ambassadors, DG&CEO b’ibigo bya Leta, Procureur general, Chief justice, etc…) abasirikare, abapolisi n’abacungagereza bakuru niwe ubazamura mu ntera, inzego z’iperereza, abinjira n’abasohoka niwe ziha raporo tudashyizeho abandi bayobozi wenda adashyiraho ariko bakomoka mu ishyaka rye kandi agira influence yo gushyiraho (mayors, gitifu z’utugari n’imirenge, etc…). Abo bonyine n’imiryango yabo bagize igice kinini cya quorum itora kandi nmwibaze ko aribo banyabubasha. None se muragira ngo uwo muntu azave ku butegetsi biciye mu zihe nzira zitari umubare wa mandat koko? N’iyo wafata umuntu ukeka ko yoroheje rwose ukamugira president mu gihe cy’umwaka akoresha amategeko amuha ububasha nk’ubu, ushatse kumusimbuza binyuranyije n’ubushake bwe yagusiribanga ugasigara wibukwa n’abavandimwe bawe nabo bake kuko n’amateka yayasiba.

    Kagame nanjye ndamwemera ndetse ndi na mukuru ku buryo igihe yazaba ashaje atakiri ku butegetsi nanjye nzaba nizasiye, ariko abato ntibazamuhorana bakwiye rero gutangira kumenyerezwa ko burya ubutegetsi bujya buhererekanywa kandi mu mahoro, bikababera umurage abasigiye.

    Njye mbona ahubwo igikwiye guhinduka ari ukugabanya imyaka mandat imara ikaba ikava kuri 7 ikaba 5 abanyapolitiki bakagendera ku muvuduko ujyanye n’igihe gihinnye.

    Imyaka yihuta vuba, itegeko nshinga rihinduka rirorera umubare wa mandats niyo ideal cyane ko bitabuza Kagame kuzagaruka nyuma yaho.

  • abaturage se nibamutora ninde uzitambika, murasetsa gusa, Paul kagame forever, Mugabo wagize ngo se abagande barebwa nabi imbere y’amahanga? uzambaze jye mperutseyo, uzi ko usetsa

  • NKUNZURWANDA urarwanga ahubwo.

    Uvuze kukuze ariko ntacyo bigusigiye nkurikije imvugo yawe ugize uti nta wudakunda ITERAMBERE uziko musetsa .., SINDIKUBWABO, KAMBANDA, KANTANO, BIKINDI, MUGESERA, NDINDIRIYIMA, … Bari mubo ukekeraho gukunda iterambere se ???sa banyarwanda se ???

    Muge muceceka aho gutibitabapfu.

    Kuva 1959 kugeza 1994 ; twarababonye mureke abazi akazi bakore muve muri mamawararaye ubonye yankundiye akayobora akojyera kujijura nkawe utarumva usaziye ubusa gusa.

    • Mubaraka we ubunaribonye wari wivuzeho urabugaragaje!!! Nta n’ubwo uri mu ruhando rwo kubaka ahubwo uri umuhezanguni!!! Iyi ni debate kandi irakenewe!!
      Menya ko na Kinani bamurataga uko barata Muzehe ubu. Hari n’abatutsi bamwitaga ngo ni umubyeyi w’urwanda kandi bazi ko badashobora kwiga ndetse wenda no gucuruza bisanzuye. Kuri Kagame ibyo biranyuranye, kuko we nibura ashyira imbere Rwanda, n’umunyarwanda; ariko icyo mukwiye kumenya ni uko nta muntu kamara ubaho!!! Hari udasaza?? Hari Utakosa?? Bishatse kuvuga ko nta n’utasimburwa!! Erega abantu birengagiza ukuri bakuzi, akenshi basunitswe no kwikunda, kwihakirwa n’ibindi n’ibindi. Amateka ajye abigisha!!!

    • Nta nararibonye ikoresho imvugo itukana nk’iyanyu nyakubahwa! Kubaha abandi watsinda watsindwa ni ubupfura tudashobora gusimbuza ubundi.

      Murakoze

  • Choice y”Abanyarwanda twifuza kugumana Perezida Kagame nibura indi manda nyibona muri uru rugero: Tekereza uri umubyeyi ufite uruhinja ufite nútundi twana tukiri duto. Ugize Utya Ubonye akazi mu mahanga ya kure cyangwa se ubonye bourse yo kwiga ariko akaba udashobora kujyana ba bana. Aho wabonye akazi barakubwira ko ufite choix yo guhita ugenda ubu cyangwa se ukazaza mu myaka ine cyangwa itanu ka kazi /bourse ukabisanga.

    Abana búyu mubyeyi ubahitishijemo ko maman wabo ahita agenda cyangwa aba aretse akazagenda mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere bahitamo iki? Ndahamya ko bahitamo ko aba asubitse kugenda bakigira hejuru uwari ufite umwaka umwe akazaba afite itanu uwari ufite itanu akazaba afite icumi.

    Birashoboka ko uwo mumaman agiye haboneka undi muntu wabarera neza pe. Ari ko se assurance waha abo bana ko uwo muntu batazi azaba mwiza akabarera nkúko maman yabareraga cyangwa se akamurusha kubitaho neza ni iyihe?

    Juste ni ikigereranyo cyerekana impamvu abanyarwanda barimo batinya kwikura ahashyushye kubera ko bafite ubwoba bwíbishobora gukurikiraho bakavuga bati ko uyu dufite yaduhaye gihamya ko ari umuyobozi mwiza. Ikindi dushaka ni iki? dukomezanyije urugendo twaba twicuma tujya imbere nímpungenge benshi bafite zikagenda zishira

  • Ngushimiye ko ibyo wavuze byose wabivuganye ikinyabupfura.nibyiza kuvuga uko wumva ibintu,cyane ko imiyoborere igihugu gifite yemerera buri muturage kugira ijambo ringana n’iryundi.

    bivuzeko abaturage nitugumya kungurana ibitekerezo tuzageza igihe nyacyo twarafashe umwanzuro.gusa icyiza nawe wemerako itegeko nshinga rishyirwaho n’abaturage rikanahindurwa nabo,icyo nisabira aba Bose bumva bifuzako Paul Kagame yavaho nitumutora muzihangane muyoboke.

    ESE abo bandi mwifuza nibande?
    batuvanyehe batugezahe?

  • nibyo hari benshi bifuza ivugerurwa ry’itegeko nshinga! ariko njye ndikumwe na MUGABO. Nonese igihe muze azahabwa ikiruhuko niba aramutse atowe n’itegeko nshinga rihinduwe, ntabwo tuzagira UMUYOBOZI w’igihugu? reka tugerageze n’abandi turebe uko bizagenda kandi nizeye ko bahari bashoboye!

  • Bantu mwese mukomeje kuvuga ndetse bamwe bakanavugishwa byinshi kuri manda ya 3 y’umukuru w’igihugu muri 2017 mu rwanda, mbiseguyeho, ntawe mpfobeje igitekerezo cye. ariko twibuke ko: .nta demokarasi yo kwigisha abandi gucira akaryoshye wabonye wiyushye akuya, .nta demokarasi yo kudukangisha ko tugomba kubaka undi musingi kdi tutaruzuza n’inzu iri ku musingi wa mbere twatangiye, .ni inshingano, uburenganzira no guhitamo byacu tutavogerewe, .ndasoza mvuga ko jye mbona hakiri kare ndetse kizira ko intore(u rwanda) iganya, ahubwo ishaka ibisubizo, no mu ishyamba ry’inzitane yishakira inzira. ibisubio by’ibibazo byacu biri muri twe abanyarwanda! impaka zirabanza naho kamarampaka niwe mucamanza wa rubanda utabera, tumutumire adukize naho ubundi bamwe bazahera mu magambo adashira, badakora ibiri nbombwa. murakoze!

  • Batureke twibereho neza mu gihe cyacu , ibyo mu myaka 50 cg 100 iri imbere nta cyo bitubwiye.

    Ubundi c twabwirwa n’iki niba muri iyo myaka imperuka itazaza ikabisesa byose?

    Ubwo nyine imperuka nizaba itaraba abana bacu n’abuzukuru bazihangane nk’uko natwe twihanganira ingaruka za politiki ya gikoloni na politiki ya revolution yadutaye mu kangaratete !

    Ariko ubundi Democratie (ubutegetsi butangwa n’abaturage ) ni iki ? Mwaretse tukayoborwa na Theocratie (ubutegetsi butangwa n’Imana) ko ubutegetsi butangwa n’abaturage bwo bwatunaniye ? Ese ubundi abo baturage batanga ubutegetsi baba bafite ubuhe bumenyi bwo guhitamo ikibakwiriye ? Nimureke Imana iduhitiremo.

  • Bavandimwe rero ibitekerezo byanyu ndabibashimiye usibye ibyabamwe nabonye bidafite kubahisha benebyo.

    Igitekerezo cyanjye ni uko Mze Kagame yaruhuka gato ariko akaba umujyanama kandi agahabwa icyubahiro nk’umuntu wakoze ibikorwa by’ubudashyikirwa, ariko itegeko nshinga yagizemo uruhare ntarihonyore.
    Mbona byamuhesha ubushobozi bwo kusa ikivi yatangiye cyo guhindura Afrika umugabane uzi icyo ushaka, no gukomeza kwereka abazungu ko bidakwiriye ko batubona nkabatagira ubwenjye.
    Muri macye H.E. yubahirize itegeko nshinga abanyarwanda tumwubahire ibyo yakoze kandi akomeze urugamba kuntumbero ye yo kubahisha Afrika muruhando mpuzamahanga.
    Reka ndangize mara impungenge abumva ko aruhutse u Rwanda rutakobgera kugira iterambere , umutekano ……ko atakoraga wenyine turacyafite abagabo bazima basanzwe bafatanya kurwubaka .
    Imana yaduhaye Kagame yatubonera abandi batari ibisambo , bakunze igihugu bafite ubwenjye kandi bagira n’igitsure cyatuma abantu bajya kumurongo.
    Imana ibane namwe mwese.

  • MUTEGEREZE IGIHE KIZABIBEREKA

  • Muraho mwese.
    Ntawe nje gutera ibuye ku gitekerezo cye, kuko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga uko abona ibintu.
    Nanjye rero mfite uko mbibona.
    Abantu bose bashaka ko Kagameatakomeze kuyobora batanga ibitekerezo bivuguruzanya
    1. Bose bashima ibyo yatugejejeho (nkurikije ibyo Mugabo yanditse n’abatanze ibitekerezo bimushyigikira).
    2. Nabuze n’umwe ugaragaza ibyo Kagame yagombaga yagombaga gukora atakoze (yananiwe gukora, yirengagije, yafuditse, etc…..)
    3. Ngo najye kuruhuka ( Sinzi aho bahera bumva ko ananiwe, mu gihe bagishima ibyo akora). Ndetse n’imyaka afite iracyari mike ku muntu uyobora Igihugu.
    4. Mugabo ati ijambo rya nyuma rifitwe n’abaturage. Icyo nanjye tucyemeranywaho. Niba abaturage batagishaka Kagame nta mpamvu yo gukomezanya nawe. Ariko niba bakimukeneye ni uko banona hari inyungu bamubonyemo ndetse bakimukeneyemo, nta mpamvu rero yo kubavutsa uburenganzra bwabo. Ubwo rero hakenewe umunzani (igipimo) cyo kumena icyo abafite ijambo rya nyuma (abaturage bakeneye.

  • Ikiganiro kiraryoshye n iyi ngingo ni byiza kuyiganiraho. Njye numva abantu benshi bashaka ko itegekonshinga rihinduka mba numva ntanikibazo ko ryahinduka ahubwo ikibazo ni iki : abantu barashaka ko rihinduka ngo iki? Ryandikwe gute? Ese ni kagame gusa musabira mandat zirenze 2 cg n abazamukurikira bose? Ese muramusabira indi mandat imwe cg nyinshi? Nihagira umusimbura akitwara nabi muzongera muhindure itegeko nshinga mandat muyigire imwe? Nyuma yaho se nihazanda undi usobanutse mwongere mutore irindi? For me pr Kagame is the best arko nanone igihugu kimara igihe kinini ntago twagafatiye decision abantu bo muri 2150. Ni uko njye mbibona

    • icyo niteguye nuko rizahinduka nimpumyi irabibona, ark abaturage benshi bo mubyaro ntibazi ningingo zigize itegeko nshinga ark ukumva ngo ingingo yi 101 rwose!!

  • Turemeranya 80%

  • Ndi kumwe na Mugabo: igihugu ntikiyoborwa mu buryo bw’urusimbi kuko mu rusimbi ariho hakora amahirwe gusa. Niba rero mu Rwanda tuyoborwa mu buryo bw’urusimbi twagira amahirwe tukayoborwa n’umuntu ushoboye twagira umwaku tukayoborwa n’udashoboye, ntabo turi bo. Ariko se nibarize: abavuga ko nta wundi ushoboye gutegeka u Rwanda uretse Kagame bahera kuki? Niba bamushima behereye ku byo yakoze, abandi babanenga bahereye kuki?

  • Mugabo ndagushimiye, umuseke namwe ndabashimiye. ESE reka mfashe abadashaka impinduka! Twe abashaka impinduka turatanga impamvu n’impungenge zumvikana. Ariko ikigaragaza ko mufite ikibazo ni uko bamwe batukana, abandi bagakomeza kuvuga ngo yakoze neza gusa. Mwimupfobya, tujya kumutora ntitwashidikanyaga kubushobozi bwe kuburyo ubu tumaze kubona ko ashoboye maze NGO tubihereho tumwongere indi manda! Ibi byaba ari ugupfobya H.E kubushobozi bwe. Twamutoye tuzi ko ashoboye, kandi yarabikoze.

    Nimusobanure uruhande rwanyu mugaragaze ukuntu guhindura ubuyobozi bizatuma hatabaho continuity na stability. Hanyuma mutubwire ukuntu tuzakora change!! Keretse niba mwumva ko change ivugwa NA H.E Kagame ari iya constitution!!! Uyu mukoro H.E yawuduhaye twese abanyarwanda!!!

    Abashaka impinduka twakomeje gusobanura izi ngingo 3 n’impungenge dufite zituma dushaka impinduka:
    1) Continuity: turifuza ko FPR yatanga undi mukandida agakomeza gushyira mu bikorwa programme politiki yayo. Tuzi neza ko ibyo H.E Kagame yakoze yabikoze mu izina RYA FPR bityo abaye atakiri Perezida w’urda FPR ntaho yaba igiye ibyo yakoraga byakomezwa n’uwamusimbura. Kandi FPR yaduhitiyemo umukandida mwiza nta mpamvu tutamutora kuko ibyo yatugejejeho turabishima. Byongeye kandi NA H.E Kagame FPR yaba akiyirimo byumvikane ko nta kibazo cya continuity twagira.

    Stability: guhindura ubuyobozi byatuma igihugu kirushaho kuba stable. Jye kuri ibi ntekefeza kuri force negative zishobora guteza umutekano Muke cg instability mu gihugu. Impinduka rero zatuma tubima impamvu yo guheraho. Abenshi bavuga ko nta democratie iba mu RDA ko H.E ayoboresha igitugu. Guhindura ubuyobozi rero ni nko kubanyomoza no kubima impamvu baheraho bateza umutekano muke.

    Change: ni uguhindura umuyobozi si uguhindura itegeko nshinga. Change ni ngombwa kugira NGO duheshe agaciro zimwe mu mpamvu nyamuru FPR yafashe intwaro ikarwanya leta yariho mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora: kurwanya ingoma y’igitugu, kugundira ubutegetsi n’akazu, guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda wese, -Mwadusobanurira gute ko ibiranga igitugu aribyo muvuga byatuma H.E akomeza mukavuga ko nta gitugu kirimo: Kuba NGO ntawundi uhari wasimbura H.E Kagame (sibyo ibi ni imvugo y’abanyagitugu), iterabwoba nk’iri ryawe, gukora ibintu binyuranyije n’amategeko: guhindura itegeko nshinga ryo ubwaryo ntiribyemera ubwo SE hazacura iki kuyandi mategeko niba aho kubahiriza itegeko nshinga turihindura NGO tutaryubahiriza uko riri (plz, twubake umuco WO kugendera Ku mategeko), kuyobora igihe kirekire cyane kirenze igiteganyijwe mu itegeko nshinga uwo muyobozi yatowe ari ryo rikurikijwe byitwa kugundira ubutegetsi…

    Change rero in ngombwa mu rwego rwo kubungabunga ibyo twagezeho twirinda icyo ari cyo chose cyazana umutekano muke. Bityo tugakomeza gutera imbere.

  • ndabashimiye ibitekerezo byiza pee!! nge nifuzako ritahinduka kuko kurihindura uko twishikiye numurage mubi tuzasigira urubyaro rwacu, ndebye abifuza ko rihinduka ntampamvu nimwe berekana (igikuba cyacitse) ngo rihinduke. tugerageze kugendera kumategeko bitabayibyo twigumire mukavuyo ka Africa nkuko bisanzwe.
    Africa wee!!!

  • Ndabaramukije mwese muraho? ibitekerezo byanyu ni byiza byose, ariko twibukeko uhinduye ikipe itsinda uba werekeza mu gutsindwa. bityo rero ntaguhindura ikipe itsinda. umusaza nagumeho arashoboye.

    • aho ntitwemeranya, ikipe itsinda iyo itinze mukibuga iratsindwa ibyo nukuri! ahubwo iyo kipe yongerwa mo amaraso mashya kugirango itsinde kurushaho.

  • Igihugu kiyoborwa n’ibitekerezo by’abantu benshi, kandi ibitekerezo ntago bigomba kuba bias, biba bitandukanye hanyuma abantu bagakoresha inyurabwenge bagafata iby’uwatanze ibikwiriye cg se bakabivanga bagakuramo ibikwiriye bibabereye ni Nayo mpamvu mbona HE excellence yasabye ibitekerezo impande zombie. hanyuma se tuba turi gutukanira iki? ahubwo wowe ba sure ko utanze igitekerezo cyemeza mugenzi wawe ko ibyawe ari byo by’ukuri ntago gutukana byerekana ko ukunda igihugu yes ushobora kuba ugikunda, ariko se ukimariye iki niba udatanga igitekerezo ahubwo ukandika warakaye. mureke dutange ibitekerezo twubake igihugu cyacu.

  • mbanje kubasuhuza nanabashimira ibitekerezo mwatanze, njye ndikuruhande rwamugabo kukigero kingana na20%,nkaba kurundi ruhande ho80% kubera impamvu zikurikira:
    nifashishije urugero, ese uramutse ufite nk’umukinnyi mukipe ukora neza(ugutsindira ibitego,uzwi ho n’ibindi byiza byinshi) ukaba ntakibi umubonyeho kandi nawe akaba ari kukwemerera gukomeza kugukinira wahera he umusimbuza undi mushya utazi imico?, wenda harigihe yaba yatsinda cyane kurusha uwo warusanganwe kimwe nuko ya nabatsindisha. mbese muramutse muri muri championa uwo mu kinnyi wamusimbuza? icyakora wenda uyu mukinnyi wamukinisha mugihe ki myitozo cg mumikino ya gishuti. rero ndumva igihe gishize(21years) URWANDA ruvuye mubihe bikabije kuba bibi,bitari byaba igihe cyo kugerageza abayobozi bashya usibye ko kizagera ukurikije urwego tugezeho ariko atari none.akaba ari yo mpamvu hari bamwe ndikwemeranya nabo nka, Gakuru j.p,lily,Tk nabandi bari mururwo ruhande.kandi mbasabe iki n’ikiganiro mpaka ntabwo ari umwanya wo gutukana.mugire ibihe byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish