Rubavu: Kuva mu kwa 1 abatishoboye bakorera VUP bahembwe kabiri gusa!!!
Abaturage bakoze imirimo yo gutunganya umuhanda wa Gatsazo – Kabiza mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu muri gahunda ya VUP baravuga ko n’ubwo batoranyijwe nk’abatishoboye ngo bakore babone udufaranga two kwiteza imbere ahubwo barushijeho kuhakenera kuko batigeze bishyurwa kuva mu kwezi kwa mbere.
Aba baturage bagera ku 180 bavuga ko batangir akazi bijejwe kujya bishyurwa buri minsi 15 kugira ngo bibafashe mu mibereho ariko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza ubu ngo bamaze kwishyurwa inshuro ebyiri (2) gusa, ubundi ababishinzwe ngo bahora babarerega ngo bazishyurwa vuba kugeza ubu.
Umwe muri aba baturage yagize ati ”Twatoranyijwe mu miugudu nk’abatishoboye, turakora ngo tubone udufaranga ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu duhembwe kabiri gusa. None mubatubarize ngo bumva umuntu utishoboye umaze amezi atanu akora adahembwa atunzwe n’iki?”
Undi mubyeyi w’abana batanu muri aba nawe ati “Buri munsi bahoraga batubwira ko amafaranga turi buyabone ejo, kuburyo ibyo kurya byagezeho bidushirana, mbese abana nta sabune ntakintu cyo kurya, uko tubayeho bizwi n’Imana yonyine.”
Basaba kwishyurizwa n’inzego zibifitiye ubushobozi kuko bo bameza ko barambiwe kubeshywa buri munsi.
Valentin Nizeyimana, Umukozi ushinzwe ibikorwa bya VUP mu murenge wa Nyamyumba avuga ko habayeho gukererwa kw’amafaranga y’aba baturage ariko akemeza ko hari icyizere cy’uko bazayahabwa mu minsi mike n’ubwo atemeza neza ko bazahabwa ayo bari bamaze kubageramo yose.
Ati ”Amafaranga yabo y’imirimo bakoze yarari muri BNR bazahembwa mu gihe kitarenze icyumweru kuko ikibazo cyamaze gukemuka. Njyewe sinyazi umubare wayo gusa nziko yamaze kuboneka bagiye kuyabona.”
Aba baturage ni imiryango y’abatoranyijwe kuko batishoboye mu murenge wa Nyamyumba kugira ngo bafashwe kwiteza imbere muri gahunda ya VUP.
Kuva kuwa 28 Mutarama 2015 batangira iyi mirimo ngo bahembwe kabiri gusa, bakavuga ko aho kugira icyo bamarirwa na VUP nk’uko biri muri gahunda y’iyi gahunda, ahubwo yabakenesheje kurushaho.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ibi biranyibutsa abakozi baharuraga imihanda hirya nohino bagahemwa amafaranga nimifuka yimiceri.Ariko bo ntabwo bahuraga nibibazo nkibi.
Ruhango nahonikobimeze mumurenge WA kinihira mutubarize ahoyaheze kuko ubukene bumeze nabi.
Ko mbona rya terambere hari benshi riri gusiga mu muhanda ra? Ubu se aba babyeyi kuva mu kwambere badahembwa batunzwe niki? Ubu se abana babo bajya mùu mashuli gute? ya ngengo yimari yiyongera burigihe se kuki bo itabageraho?
Aliko buriya uriya ushinzwe VUP we yamara ayo mezi yose adahembwa ra! Aliko Mana abaturage bararushye koko. None se ko avuga ngo yaheze muri BNR, ibyo avuga simbyemera neza; ni gute BNR yamarana amezi 4 itaratanga amafaranga y’umurenge 1 gusa mu gihugu. Ubundi se umurenge ugira budget cg ni ay’akarere. Hagati aho ndumva hari ibidasobanutse, cg se hari amakosa muba mwakoze bigatuma mutabona ayo mafaranga mwarangiza mukabdshya gusa. Muzabibazwa.
ariko se uyu muyobozi agira isoni cyangwa zarashize? ese we iyo umushahara we utinze bamubwirako amafranga ari muri BNR? erega ntanisoni aratinyuka akavuga .nyamara buriya we amaze icyo gihe adahembwa mwaba mwumva ko atanahamagaza itangazamakuru mrugo iwe. turambiwe abayobozi nkaba rwose.
nge ndamutse ndumukozi muri uwo murenge guhera kuri executifnawe adasigaye nakwegura kuko nawe si shyashya kuko nizeyeko nawe icyo kibazo akizi kandi we abana be bararya inshuro zirenga ebyiri kumunsi harimo na break fast( ifunguro rya mugitondo) naho aba rubanda batabona nikijumba cya sa sita
birababaje.
ikindi ndasaba abayobozi bibitangazamakuru kujya batugereza ubu butumwa tuba twatanze kubo bireba( abayobozi) kuko bitabageraho twaba turuhira ubusa bisa no kwikirigita ukiseka
Comments are closed.