Digiqole ad

Cyanika: Umujura uvuye Uganda yibye Forex Bureau afatwa n’abaturage

 Cyanika: Umujura uvuye Uganda yibye Forex Bureau afatwa n’abaturage

Ahagana saa cyena z’ijoro mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, umujura uvuga ko aba i Kampala yateye bureau d’echange mu Cyanika yiba za miliyoni z’amashilingi n’amanyarwanda ariko afatwa n’abaturage agisohokamo.

Uwibye avuga ko yitwa Frank Nzavugankize kandi afite imyaka 23, kuwa gatanu ngo yaje mu Rwanda yinjira muri iyi bureau d’echange avunisha amafaranga macye, acunga uko umutekano waho urinzwe maze ngo aragenda agura akuma ko gukata ibati n’ipiki yo kumena ‘coffre fort’.

Mu gicuku cya none yaje aca hejuru ku mabati akata ibati yinjiramo atangira kumena ama coffre forts.

Umuzamu ukorera hafi aha ni we wamwumvise maze aterefona abantu batandukanye bazana n’abaturage maze bose bagota inzu yari arimo baramureka ariba ararangiza asohotsemo bahita bamucakira.

Uyu musore ngo yari atwaye miliyoni 22 z’amashiringi ya Uganda na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu birenga y’amanyarwanda.

Frank Nzavugankize, avuga ko avuka mu karere ka Gakenke mu murenge wa Mubuga, aha ariko ngo nta muryango akihagira.

Avuga ko yavuye mu Rwanda mu 2000 ajya i Kampala gucuruza telephone arahomba, maze ngo atangira kwiba za flat screen akajya azigurisha. Ibi ngo nibyo yakoraga i Kampala.

CIP André Hakizimana umuvugizi wa Police mu majyaruguru yavuze ko uwo mugabo nta cyangombwa na kimwe bamusanganye ku buryo batahita bemeza ko ari umunyarwanda.

Ashimira cyane ubufatanye bw’abaturage mu gikorwa bakoze cyao gufata uyu mujura n’uruhare mu kwirindira umutekano.

Ubujura nk’ubu mu ngingo ya 301 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda buhanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugera ku myaka ibiri, ariko CIP Hakizimana avuga ko kuko ari ubujura buciye icyuho ashobora guhabwa igihano gikubye kabiri iki.

Uyu mujura ubu afungiye kuri station ya Police ya Gahunga.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mumugabo mumurekure yashakaga maisha

  • Mumurekure nta Bank yo gusakaza amabati mubwo batinze kuyatwara yibera hanze iyo cash nyunvira nawe iterambere ry i Rwanda daaaaaaaa..???!!!!

    • Waba wasomye neza, si bank bavuze ni bureau de change. Naho u Rwanda rurakataje mu iterambere aho rugeze hose, rurimo ruratera imbere

  • None ko numva ibyo mwaditse bidasobanutse mwatubwiye ko uwo musore afite imyaka 23 kandi ko yavuye murwanda 2000 akajya ibugande gucuruza amatelephon agahomba ngende kubyo mwatwandikiye nasanze kumyaka mwaduhaye 23 afite ubu 2000 yarafite imyaka 8 Ese nigute mwavuga ko umwana wimyaka 8 yavuye mugihugu akajya mukindi ajyanwe nubucuruzi ntabwo bisobanutse harimo ibinyoma byinshi.

  • uwo mujura nibamukanire urumukwiye kuko ntamunyarwanda wo kumena amazu ngo agiye kwiba naho wowe urimo kubara imyaka kwiba nimyaka ntaho bihurira nonese uvugango ntaterambere murwanda arashaka tureke gusakazaamabati dusakaze ibyatsi cyangwa amashangara namategura? abo nabanzi biterambere ryigihugu.

  • mujye mureka guhubuka,nkuwo uvuga ngo nta bank isakaza amabati avuziki kweli? ahubwo se bank ayisomyehe? nanga injiji ziza kurata ubujiji hano.

Comments are closed.

en_USEnglish