Uganda: Sejusa yafashwe na police akekwaho guteza imidugararo
Kuri uyu wa 19 Kamena Gen Sejusa yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka Jinja i Kampala nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa polisi muri ako gace, Joel Aguma nubwo atasobanuye impamvu nyayo yo guta muri yombi uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.
Gen Sejusa yahoze akuriye inzego z’iperereza muri Uganda aza guhungira mu gihugu cy’Ubwongereza kubera gukekwako kugirira nabi ubutegetsi buriho bwa Museveni.
Nubwo umuyobozi wa sitasiyo ya police yataye muri yombi uyu mugabo, DPC Joel Aguma atatangaje impamvu nyayo yo guta muri yombi uyu mugabo umaze amezi atandatu avuye mu buhungiro; umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga we yavuze ko Sejusa yafatiwe gukoresha inama.
Fred Enanga yavuze ko Gen Sejusa yafatiwe mu cyuho aremesha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko; uyu muvugizi w’igipolisi yavuze ko ahagana mu masaha ya Saa tanu z’amanywa Sejusa yasanganywe n’itsinda ry’urubyiruko rusanzwe rukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto i Kampala aho bari bateraniye ku nyubako izwi yitwa Mapeera.
Enanga yagize ati “Basaga nk’abatangiye kugira ibyo bakora; gusa ntitwabashije kuvumbura icyo bari bagamije, ariko nta cyangombwa cya polisi bari bafite kandi bateza imidugararo mu muhanda wa Jinja; iyi ni yo mpamvu yazanywe kugira ngo agire ibyo asobanura.”
Ubwo Gen Sejusa yavaga mu buhungiro; byavuzweho byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda aho bamwe bibazaga uko biza kwakirwa na Perezida Museveni uyu mugabo yari agiye guhirika ku butegetsi.
Gusa na none byabaye nk’ibitungurana ubwo uyu mugabo yahuraga na Museveni bakagira ibyo bumvikana.
The Independent
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi bisaza biba birenzwe iminyigi na matoki eregaaaa ntawabyitaho
Comments are closed.