11 Comments

  • Ibi rwose nibyo 100% utavuze menshi umuntu ahita abona Aho byapfiriye kandi Ngo kigororwa kikiri gito.Ungeraho rero ko namwarimu ahembwa intica ntikize mugihe abandi bibera muri za V8.

  • ariko uburezi bukwiye kwitabawho kurusha kandi nabize nibatekereze nk’abizi bafashe Leta kurera, kuko nta mu byeyi ukwiye gushyikira umwana mu kutiga.

    Kandi hitabweho no kuringaniza urubyaro kuko abana ntibari kwitabwaho n;abatiga ni besnhi ntaho twaba twerekeza

  • Abarezi basigaye bibereye muri business kuko ntibakigisha abana nka kera. Bigisha muri rusange iyo umwana hariibyo atumva cga se yaravuye ku kigo kiga icyongereza akaza mururimi rw’igifransa, ntibareba aho atumva bo bigendanira n’abandi bumva wawundi bakamwihorera ahubwo bagasaba ko umubyeyi abahemba en privĂ© akajya amuha cours du soir. Ni mitwe yo kwishakira ikiraka en dehors y’akazi. Ibi turabirambiwe. Kera umwarimu yagiraga agahe gato akakagira umwihariko wo kwegera wamwana ufite ikibazo ahantu runaka akagira icyo amufasha kumva no gusobanukirwa bitari muri rusange. Ariko ubu ba profita umwana nk’uyu kugirango bamurireho. Bisubireho. Ahubwo bagahata umubyeyi cga umu tutelle w’umwana kwigisha cga gukurikirana umwana ngo azagendane n’abandi. Ukibaza uti, niba nabikora cga nkabibonera umwanya se kuki namujyanye mw’ishuri? Aha hakaboneka agasigane cga agahimano hagati ya mwalimu n’umubyeyi cga ushinzwe umwana.

    • leta nihembe abarimu neza ariko inurukane abari mu bwarimu kuko babuze ahandi bajya usanga kwigisha rwose bitabarimo.Kwigisha n’umwuga ukorwa n’abawukunda.

  • Mubyo muvuga ngo mwarimu yisubireho, mbasabye nkomeje muve kuri mwarimu dore nawe kuvuga yarabiretse yabaye ikiragi. Nibikubabaza nawe uzaze ubigishe ndabona uzi dusoma. Kwigisha abana 80, ushukishwa 35. 000 ku kwezi.!!!!

  • Ese ubwo leta yashoboye ikaduca amafaranga yo kongera ku mushahara ariko iki kibazo cya mwarimu kikava mu nzira? Mwabubashye ko twese aribo batugejeje aha no muri ibyo bizu muraramo? Iyo computer y’akazi… utekereza ko bitavuye kuri mwarimu?

  • nonese nimba abandi bigishwa n abarimu bahembwa muri za 1,000,000rwf banagenda muri V8 wamugani aribo bari bashinzwe kwita kuri ibyo urumva ari inde uzabyitaho? muri generations ziri imbere hazabaho ubusumbane bukabije kubera injiji nyinshi n abize neza bacye cyane, aribo batageka izo njiji nyinshi zize uko bashaka kuko nta zindi options zizaba zifite

    • uvuze neza, uretse nibyo mumyaka iri mbere U Rwanda ruzaba nka za Uganda nahandi batagikoresha ururimi rwabo usanga icyongereza cyarakataje aricyo kiri ku isoko ryumurimo

      ariko rero icyo sicyo kimbabaje kuba bazajya bavuga icyongereza wenda nuko nabashoramari abenshi bazaba aricyo bakoresha gusa

      ikimbabaza rero nuko abitwa ngo bariga muriyi myaka nibo bazaba bakenewe icyo gihe ugasanga umwana wize nine years basic education ugeze nka s4 nangwa s1 nahandi hose yaba ageze ararutwa numwana wiga za KIGALI parents, Green… nibindi bigo bihenze wenda we niyo yaba yiga muwambere primary cg yiga na secondaire ariko aba yarize nurwo rurimi aba arwumva kurusha abihga amashuri asnzwe, maze bajya kwaka akazi bakisabira kuba uri excelent mururimi rwa English ariko niyo byakwitwa ko bose banganya level nibagera ku isoko ry’umurimo wa mwana wize nine years cg twelve azumirwa
      kubera iki Azatangara nuko amashuri yo mu Rwanda arimo ubusumbane bukabije cyane yuko umwana ntawuruta undi nawe se niba umukene atabasha no kubona ayo kwishura igihembwe kimwe azabasha ute kwishura za miliyoni naza magana kugira umwana we akunde agire level ishimishije

      niho rero umwana iyo arangije aho gushishikariza barumuna be cg bashiki be bakiri mumashuri yo hasi kwiga bashizeho umwete ahubwo abagira inama yo kurivamo
      kuberiki abagira inama mbi nkiyongiyo ? nuko nawe agera kwisoko ryo kumirimo akazubara agasanga ibyo yize ntanahamwe bihuye nibikenewe yaba icyongereza yewe nibindi asabwa ugasanga harabandi banganya level bo babonye akazi aha REB, WDA & MINEDUC Sinzi icyo baba batekereza kd ibi barabizi nibisanzwe

      nimpamvu ki se umwana azafata umwanya wo kwicyaza abandi ngo abagire inama yo kwiga ahubwo azababwirako kwiga ari uguta umwanya bitewe nuko ntamusaruro mumyaka irenga 18 akuye muri ayo mashuri ahubwo abibonera umusaruro nababasha kwishyura za mirenge kugira bakunde nabo bigeneza .

      mbona ibi bintu ntacyo byamarira umunyarwanda ukiri hasi muburyo bwo kwishyura minerval ahubwo Leta izige uburyo habaho kuguriza umwana ukiri hasi muri primaire nangwa secondaire kugira nawe abashe kwiga mumashuri akomeye naho aho bukera umukene azakomeza akene n’ umukire akomeze akire harya umuntu yishima aho agenza gute? bitekerezeho niba kandi undushya kugera kubo bireba wabibabwira kuko ntaho tugana Umwana arasohoka azi gukora nka generator undiwe uti generator niki?

      uwasoma wese iyimessage yumve ko ntegeze nsebya igihugu ahubwo ari uburyo bwo kwerekana ireme ryuburezi ndetse no kureba aho bitagenda neza ngo hazakosorwe maze Twese nitugira ubumenyi buri kurwego rwohejuru nigihugu nacyo kizaba kiri kurwego rwohejuru murakoze.

      • ndayisomye ariko mugenzi wacu avuze ukuri kandi ndahamya nezako U rwanda rufite aho rwavuye ndetse rufite naho rugana ndetse cyane muburezi ndshimira Leta y’Urwanda ndetse mbasaba ngo aho bitagenda neza bashiremo Imbaraga maze twiyubakire Igihugu cyacyu gishingiye kureme ryuburezi ryindashyikirwa, ndizerako hari aho muburezi tugeze nubwo atarineza 100% ariko ubu U rwanda ruri kwiyubaka kandi ruracyakomeje mpaka 2020

  • Ariko aha wagira ngo ntimwumvise icyo bashatse kuvuga??! umwanditsi yerekanye ku ifoto ya mbere ko umubyetyi yegeraga mwarimu bakarebera hamwe imyigire y’umwana ku ifoto ya kabiri berekanye umubyeyi ari kure ya mwarimu bivuga ko ababyeye babaye ba terera iyo badafasha abarimu. Ariko mwanditsi mwatueshye ngo mwarimu wubu ameze neza asigaye yicara futi foteille roulant na compueter ubu se koko niko biri???

  • yewe nawe ikisheho gato iyambere mwarimu yafatanije n’umubyeyi babaza umwana icyatumye agira amanota ateye isoni bamugira inama yewe umwana aranarira.naho iya kabiri umwana yafatanyaga n’umubyeyi babaza mwarimu banamubwira ko umanota y’umwana ateye isoni ndetse umwana yasetse cyane ahubwo mwarimu arira.ahubwo twibaze ngo isomo ririmo nirihe?

Comments are closed.

en_USEnglish