Nigeria: Abantu 23 bishimiraga gutsindwa kwa Boko Haram bishwe n’igisasu
Iki gisasu cyaturitse cyahitanye abantu 23 abandi 32 barakomereka mu mujyi wa Monguno, uherereye muri Leta ya Borno, mu Majyaruguru ya Nigeria.
Umudepite uhagarariye ako gace muri Leta ya Borno witwa Tahir, yavuze ko igisasu cyaturitse ubwo abantu bari bahuriye hamwe ku mugoroba wo ku wa kabiri bishimira ko umutwe wa Boko Haram watsinzwe.
Uyu mudepite yavuze ko umwe mu bagize komite yo kwicungira umutekano no kuburira abaturage, yari yibagiwe kumenyesha abaturage ko hari igisasu cyabonetse muri ako gace kahoze mu maboko ya Boko Haram.
Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ku wa kabiri ko kigiye gutanga amafaranga angana na miliyoni eshanu ya Amerika mu rugamba rwo kurwanya Boko Haram.
Iyi nkunga ngo izafasha umutwe uhuriweho n’ingabo zo mu bihugu bituranye na Nigeria ndetse n’iki gihugu ubwacyo, aribyo Niger, Tchad, Bénin na Cameroun byose byiyemeje gushyira hamwe ngo bihangane na Boko Haram.
Mu minsi ishize ihuriro ry’ibihugu byo mu karere Nigeria irimo byiyemeje kurwanya Boko Haram byakoreye inama mu mujyi wa Abuja.
Kuva mu kwezi kwa Kamena, abayobozi ba Nigeria bimuriye ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu mujyi wa Maiduguri, munini mu gace k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba muri Nigeria, hakaba ariho Boko Haram yatangiriye.
BBC Afrique
UM– USEKE.RW