Ku Munsi w’umwana w’umunyafurika abana bari bishimye
Buri taliki ya 16 Kamena hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, uyu munsi ni amahirwe akomeye ku bana bakomoka muri Africa.
Uyu munsi inzego zose zita ku bana zisubiza amaso inyuma bakareba ibikorwa bagezeho mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umunyafurika.
Uyu munsi ku rwego rw’igihugu wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Turusheho guhuza ingufu twita ku burere mbonezamikurire y’umwana.”
Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza uyu munsi umuryango Children’s Voice Today (CVT) ufatanyije na ‘Save the Children’ bateguye igikorwa cy’iminsi irindwi gikubiye mu mataliki ya 16-27 Kamena 2015 cyatangiye kuri uyu wa kabiri kigamije gukomeza gukangurira abana, ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi ibijyanye no kubungabunga umwana.
Muri iki igikorwa, iyi miryango irateganya kuzagikorera mu mirenge ya Nyakabanda na Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Nkuko byagarutsweho n’abari bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko umwana ari amizero y’ejo heza h’igihugu, ko akeneye kurengerwa no guhabwa amahirwe mu bikorwa byose bimuteganyirijwe.
Umunsi w’Umana w’Umunyafurica watangiye kwizihizwa mu 1991 hirya no hino mu bihugu by’Afurika.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mbega Byiza we!! umwana wese agize amahirwe yo kwishimana n’urungano rwe niyo mpano iruta izindi waba umuhaye!
ku munsi nkuyu ni byiza no kuzirikana ku bana bakora no mu ngo bityo n’abakoresha babo bakumva ko ari abana bakeneye guhura n’abandi ndetse bakanoroherezwa no mu gutegura ejo habo heza.
Harakabaho umwana we mizero y’ejo hazaza!
Comments are closed.