Digiqole ad

Bosco Ntaganda aratangira kuburana tariki 7 z’ugutaha

 Bosco Ntaganda aratangira kuburana tariki 7 z’ugutaha

Umwaka ushize i La Haye yasomewe umwirondoro we n’ibyo aregwa, urubanza rwe ruratangira mu kwezi gutaha

Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi wa M23 ishami rya gisirikare ushinjwa ibyaha by’intambara urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 7 Nyakanga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi.

Ntaganda yahoze ari umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali mu ngabo za Congo Kinshasa
Ntaganda yahoze ari umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali mu ngabo za Congo Kinshasa

Bamwe mu bacamanza b’uru rukiko bari bifuje ko urubanza rw’uyu mugabo rwatangirira mu mujyi wa Bunia muri Congo, umurwa w’Intara ya Ituli mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Congo.

Intego ngo yari iyo kwegereza ubucamanza ibimenyetso baburanira ahakorewe ibyaha hari n’ababikorewe barokotse.

Ubuyobozi bw’uru rukiko ariko ngo rwasanze byaba ari ukwigerezaho kubera impungenge z’umutekano w’uregwa, urukiko ndetse n’abatanga ubuhamya, usibye ko ngo byari no gusaba agera ku 600 000 y’amaEuro ibikoresho gusa.

Iyo uru rubanza ruburanishirizwa mu mujyi wa Bunia byari kuba ari ubwa mbere uru rukiko ruburanishirije urubanza muri Africa.

Bosco Ntaganda w’imyaka 41 ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi  bwakorewe muri Ituli hagati ya 2002 na 2003 ubwo yari mu mutwe witwaga FPLC (Forces patriotiques pour la libération du Congo).

Ubwe ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu no guhindura abakobwa bato abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Ibyaha Ntaganda ashinjwa ni ibyo yakoze mu bushyamirane hagati y’amoko y’aba Hema barwanaga n’aba Lendu bapfa kugenzura Intara ya Ituli, Intara ikungahaye kuri zahabu. Intambara zaguyemo abarenga 600 000.

Nyuma Ntaganda yinjiye mu mutwe wa M23 kuva mu 2012 mbere y’uko uyu mutwe ucikamo ibice, icye n’icya Sultani Makenga, gusa icye kigatsinwa agahungira muri Ambasade ya Amerika i Kigali ari nayo yamwohereje i La Haye muri Werurwe 2013.

Umwaka ushize i La Haye yasomewe umwirondoro we n'ibyo aregwa, urubanza rwe ruratangira mu kwezi gutaha
Umwaka ushize i La Haye yasomewe umwirondoro we n’ibyo aregwa, urubanza rwe ruratangira mu kwezi gutaha

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Azarutsinda uhagarikiwe nimgwe aravoma

  • Uyu mwicanyi ruharwa bamukanire urumukwiye ndetse nabamushutse kwishora muribyo bikorwa.Burya sibuno.

  • uru rubanza ntirurimo ukuri.
    1. Tituri + Bunia, ntabwo bafite abaturage bagera no kuri 250.000 none ngo hishwe abarenga 600.000 ????
    2. Ntaganda akiva Ituri yabaye umuyobozi wagisirikare muri CNDP, apana M.23 nkuko mwabivuze haruguru.
    3. Ibindi bisigaye numuhango, azafungwa imyaka 45 na basi

  • Mana ube hafi Ntaganda Bosco, maze tuzamubone vuba turamukumbuye.

  • ahumwo mumurekure vuba akorere akanzi kubaka igihugu mwimutesha igihe kandi mumateka nabahazi ntamwo hapfuye abantu bangana guryo

  • Banyarwanda, maze gusoma ibitekerezo biri gutangwa hano nsanga iyarwishe ikirurimo nubwo abayobozi batubwira ko byose ari sawa.Ese twemerako Ntaganda ari umukongomani? Ese twemerako igihugu cya Kongo kigenga ndetse gifite n’inzego zigihagarariye kandi tukubaha ibyemezo bafata kimwe n’uko bamera ibyo dufata? Ese Kongo niba yo ntacyo ivuga kandi Ntaganda yarafite amahitamo yo kujya Kinshasa cyangwa Lahaye kuki yahisemo kuza i Kigali akaba ariho yishyikiriza USA? Birashoboka ko umutekano wacu udacunzwe neza cyangwa harimo ibyitso umuntu rero yibaza ibyo byitso byabikoreye iki? Ese higeze haba iperereza kugirango leta y’u Rwanda imenye uko byagenze? Ubu se umu FDLR ashobora kuza kwishyikiriza USA i Kugali niba ashaka kujyanwa Lahaye? Ibi nibibazo byinshi umuntu yibaza kugirango amenye aho u Rwanda ruhagaze kubyerekeye politiki yo mu karere kugirango koko niba turi abere umuntu abisobanukirwe.Imana irinde u Rwanda kandi iruhe kubana neza n’abaturanyi mu kuri.

  • MUVUNYibitekerezo utanze biravangavanze bisobanure neza urase ku ntego.
    Byuzuye akajagari ki nzika amatiku gushinjanya ibyo utanasobanura soooo gorora ibitekerezo byawe byumvikane.

Comments are closed.

en_USEnglish