Inama Njyanama yirukanye uwari Vice Mayor wa Kirehe uregwa Ruswa
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa 16 Kamena 2015 yahagaritse ku mirimo Jean de Dieu Tihabyona wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Kirehe kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho bihesha isura mbi urwego rw’Akarere nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’aka karere.
Tihabyona yatawe muri yombi i Kigali tariki 12 Gicurasi 2015 akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Ubu afungiye muri Gereza ya Kigali izwi nka 1930 aho aregwa ibyaha byo kwakira ruswa.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa kabiri mu myanzuro yafashe harimo kwirukana uyu muyobozi mu nama Njyanama yarimo nk’Umujyanama no kumwirukana kandi muri Komite nyobozi y’Akarere, atorerwamo kuko aba ari muri Njyanama.
Jean de Dieu Tihabyona yayoboye Akarere ka Kirehe by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri (10 – 12/2014) nyuma yo kwugura kwa Protais Murayire wari umuyobozi wako mu mpera z’umwaka ushize.
Ernest Rwagasana umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yavuze ko bafashe icyemezo cyo gusezerera Tihabyona kuko ibyaha aregwa bikomeye kandi bihesha isura mbi urwego rw’Akarere.
Tihabyona ngo agomba kumenyeshwa ibi byemezo yafatiwe mu buryo buteganywa n’amategeko.
Iyi nama yateranye none yanzuye ko nubwo inkiko zagira umwere Tihabyona ngo atagaruka mu mirimo kubera icyo cyaha avugwaho gitesha agaciro umujyanama wagiriwe ikizere n’abaturage.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
15 Comments
Abanyarwanda baravuze bati: Burya abagabo bararya imbwa zikishyura.
ibyo bintu ni akagambane dukurikije ibyo ngo Uwo muyobozi wa njyanama yavuze. or Uwo yasezera nawe kuko atazi amategeko n uburenganzira bwa muntu. mwumve namwe ngo niyo inkiko zamugira umwere ngo ntiyagaruka mu mirimo ye kandi ari umwere. munyumvire namwe bamwe mû bayobozi dufite.
kuvugwaho icyaha NO kugikora biratandukanye wa mugabo we. iyo waburanye ukaba umwere usubirana uburenganzira bwawe bwose
Ubukene nibubi, baribakwiye guhabwa salary (umushahara) itubututse. ikindi bakwiye guhabwa inyigisho.
Muzashyire kuli uru rubuga uko amazina y’uturere n’imigi yali igize u Rwanda nyuma ya Independance yagiye ahinduka. Nk’ubu Kirehe, Karongi, Muhanga,.. nta n’umwe uzi uko byagiye bihindura amazina; kuko imigi yahamye ya yijndi yali isanzwe izwi, aliko amazina yarahindutse. Mujye mumenyesha uko bijhindutse kuko bigize Education civique umunyarwanda wese agomba kugira.
ibi noneho birenze ukwemera ibi jyanama yavuze naherukaga kubyumvana bizimungu acira urubanza uwari musenyeri wa gikongoro amubwira ngo naba umwere azajye kuba musenyeri ahandi. none aha naho ngo naba umwere ntazagaruke kuko bamuvuzeho icyaha cya ruswa? ukuriye jyanama muri kirehe nawe arya ruswa. ubwo kuko mbimuvuzeho nawe nahagarikwe kuko bisebeje ubujyanama hahaha
hhhhhhhhhhhhhh
bati niyo yaba umwere ntitwamwemerera ko agaruka. Mbega abayobozi!!!!!!!! Hhhhhhhhhh
En cas de doute,le prevenue est Innocent!!!!Kuva atarahamwa nicyaha bikozwe nurukiko ni umwere amategeko niko a bivuga! !!
Nyunvira nawe amagambo yumuyobozi kabisa. None se njyanama isigaye ifite uburenganzira bwo kuvuguruza icyemezo cy’ubucamanza? Ngo niyo urukiko rwamugira umwere?????? ngo ntiyasubira mu mirimo??? ahubwo uwo muyobozi cg njyanama bafashe icyo cyemezo basuzumwe neza wasanga bafite uruhare mu kaduruvayo kari kubera mu karere ka Kirehe
My friend bigaragara ko atari iyo mpamvu. Hari ibindi bitavuzwe. We know the system.
Ariko se uyu muyobozi wa njyanama ari we ukekwaho iki cyaha yakwishimira ko bamwanzurira kuriya.Kuki abaye umwere atasubizwa uburenganzira bwe???Muzeee Kijana aracyafite akazi ko kubigisha kabisa!!!!
Uwo mujyanama nawe yari akwiriye guhita abisabira imbabazi nyuma yo kwibeshya.igihe cyose ubutabera butarahamya umuntu icyaha aba ari umwere!! mugihe mubushishozi inkiko z’urwanda
zifite zasanga icyaha kitamuhama kuki avuga ngo ntiyagaruka yari yamuhaye Akazi mu murima we?ndumiwe.
Ibi bintu birababaje cyane!Ese Muzehe wacu uru Rwanda azaruyobora wenyine abivemo koko!?Nta bayobozi afite!Inama Njyanama y’Akarere iricara igatesha agaciro inkiko koko?Ubwo se bahagararira abaturage gute bica amategeko.Harya murindiriye ko HE ari we uzajya akemura ibibazo nk’ibyo kweli!Abantu mufite inshingano zo kubaha amategeko mukanabirahirira!Niba kandi afite ibindi byaha mwabivuga mukareka amatiko.Mujye mwigira kuri FPR basasa inzobe.Ibi bintu bireze mubayobozi.Mukyrikirana na Mayor wa Nyamagabe yanze kurangiriza uwari umukozi we urubanza yabatsinze.Amaso yaheze mu kirere,Mayor ngo ntibakorana ngo kuko yamureze akamutsinda!Mubikurikirane birababaje.Uwo mukozi yitwa Epaphrodite NIYITEGEKA Tel.0788459353.
ko mutandika kuri bwana Danny warushinzwe ibikorwa remezo mukarere ka kirehe waguye mucyaha kimwe numuyobozi we ko bose bazira ruswa kandi bizifatira kigali nawe mucukumbure ibye mutubwire naho Ntihabyona we yaraduhombeje pe gusa harinabo yarabereye mwiza mumanyanga bazwi cyane mukarere yagiye afasha kubona imyanya badakwiye kubera ruswa yari yaramumunze.
yego ye ese iyo wivuga izina niba uvuga ukuri?
Comments are closed.