Digiqole ad

Misiri: Perezida wa mbere watowe n’abaturage yakatiwe kunyongwa

 Misiri: Perezida wa mbere watowe n’abaturage yakatiwe kunyongwa

Mohamed Morsi wabaye Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri

Urukiko rwo mu Misiri rwahamije Mohamed Morsi mu bujurire ibyaha by’ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abantu benshi mu 2012, maze rugumishaho igihano cyo kwicwa amanitswe. Morsi niwe Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri. Hari nyuma y’impinduramatwara yavanyeho Perezida Hosni Mubaraka.

Mohamed Morsi wabaye Perezida wa mbere watowe n'abaturage mu Misiri
Mohamed Morsi wabaye Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri

Perezida Morsi wo mu ‘ishyaka’ rya Muslim Brotherhood mbere yari yakatiwe kandi igihano cy’urupfu kubera urupfu rw’abantu bigaragambyaga bamwamagana.

Morsi aregwa mu manza eshanu zitandukanye. Gusa uyu munsi umucamanza akaba yagumushijeho igihano cy’urupfu cyari cyamusabiwe mbere we n’itsinda ry’abandi bantu batanu nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Umwe muri aba bareganwa nawe ni umuherwe Khairat al-Chaterna Mohamed al-Beltagui.

Mu bandi bahamijwe ibyaha harimo Mohamed Badiewari wabaye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko mu gihe cya Morsi, we yakatiwe gufungwa burundu.

Mohamed Morsi wabaye Perezida n’abandi 34 bareganwaga hamwe bahamwe n’icyaha cyo gutanga raporoz’umutekano kuri Iran no gukorera ubutasi umutwe wa Hamas ndetse na Hezbollah kugirango igabe ibitero bigamije ikibi no guhirika ubutegetsi.

Kuva Mohamed Morsi yakurwa ku butegetsi n’ingabo agasimbuzwa Perezida uriho Abdel Fattah al-Sissi, abayoboke b’ishyaka Muslim Brotherhood bibasiwe n’ubwicanyi bugamije kubacecekesha, abagera ku 1 400 bigaragambyaga barishwe.

Abandi bayoboke ba Morsi bagera ku 40 000 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bamwe bacirwa imanza za rusange, ibintu Umuryango w’Abibumbye wavuze ko bitigeze bibaho mu mateka y’Isi.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Niyigendere azasangayo abandi kandi nabandi ntawe uzatura nkimisozi.

  • Nuko ariwe bashoboye kwica hari abagororerwa izindi manda zo kwica nyamara Banyarwanda mwibuke umugabo witwaga Kamegeli hagati ya kigoma na Ruhango hari urutare rwa kamegeri muzabaze amateka yuwo kamegeli Baretse Bingire watwitse abantu ikibeho ngo Mohamed morsi Bangahe bamaze gupfa hanze u Rwanda bazize Kagame wageze nah0 aho ashaka kwica umutekano igihe hari Wold Cap muli Africa yepfo

    • John,Morsi baravuga ko yashinjijwe n’ubutabera,Kagame wowe uramushinja iki?

  • Ubugome bwe kandi murabuzi natwe turabuzi namahanga arabuzi

  • Nibamugirire ikigongwe

Comments are closed.

en_USEnglish