Digiqole ad

Musanze:Umumotari w’umugore arasaba abakobwa gukanguka

 Musanze:Umumotari w’umugore arasaba abakobwa gukanguka

Ngo bavuga ko moto ica umugongo ariko ni ukubeshya kuko mu myaka itatu amaze ayitwara nta kibazo aragira

Pelagie Ndacyayisenga, umugore ukora akazi ko gutwara moto arakangurira abari n’ abategarugori gutinyuka bakagana imirimo bisa n’ aho yihariwe n’abagabo kuko nabo bayishoboye kandi yabafasha gushyigikira ingo zabo.

Pelagie Ndacyayisenga ku ipikipiki ye ari ku iseta mu mujyi wa Musanze ashaka ifaranga. Abagabo bakorana bavuga ko ari intangarugero mu bandi
Pelagie Ndacyayisenga ku ipikipiki ye ari ku iseta mu mujyi wa Musanze ashaka ifaranga. Abagabo bakorana bavuga ko ari intangarugero mu bandi

Ndacyayisenga umaze imyaka itatu atwara abagenzi kuri moto avuga ko akora kimwe na bagenzi be b’abagabo  ndetse nta mbogamizi zishingiye ku kuba ari umugore ahura nazo.

Ati ”Nta kibazo kibirimo kuko n’umugabo wanjye tubyumva kimwe. Inshingano zanjye z’urugo nk’umugore ndataha nkazikora neza mu gitondo nkatsa moto nkajya kukazi nk’abandi.

 

Yabitinyutse ate?  

Bimenyerewe mu Rwanda na henshi muri Africa ko umugore atisukiira imirimo yo gutwara abantu mu binyabiziga, gutwara indege, kujya mu ngabo ndetse n’indi mirimo  itandukanye isa n’iyahariwe abagabo mu myaka myinshi ishize. Ubu biragenda bihinduka cyane.

Ndacyayisenga w’imyaka 27 avuga ko kuva akiri muto yakundaga gutwara ibinyabiziga. Ibi ni ibintu bihurirwaho n’abana b’ibitsina byombi. Gusa akenshi ab’igitsina gore uko bagenda baba abangavu bakabikurwaho na sosiyete cyangwa imiryango.

Ndacyayisenga we kubivaho yarabirenze, kuko nyuma yo kumenya igare akiri muto yakomerejeho yiga na moto ndetse ntiyazuyaza guhita ashaka ibyangombwa bimwemerera kuyitwara mu muanda.

Ati “Kubona Permis ntibyangoye kuko nari nzi icyo nshaka kugeraho mbishaka kandi mbishoboye.”

 

Bimugejeje kuki?

Yatangiye gutwara akiri umukobwa, ubu yashatse umugabo ndetse na moto atwara ubu yabaye iye nyuma yo gukora igihe ayishyura.

Ati “Nkiri umukobwa moto yamfashaga gusubiza ibyifuzo byanjye ntawe nsabye, niguriraga imyenda amavuta yo kwisiga n’ibindi byose umukobwa akenera. Kandi nanakoraga nishyura moto nagurijwe kugira ngo izabe iyanjye.”

Ubu mu rugo rwe iyi moto imwinjiriza inyungu igera ku bihumbi nibura 100 buri kwezi bifasha mu kubaka urugo rwe.

Ati “Ubu nunganira umugabo wanjye mu bibazo by’urugo n’iby’umuryango ushobora guhura nabyo byose.”

Ndacyayisenga ibi abigezeho mu gihe gito amaze muri uyu murimo, avuga ko imbere abona ari heza kuri we n’umuryango we.

Uyu mugore agira inama abagore n’abakobwa gutinyuka bakarenga imyumvire ishaje ku mirimo runaka.

Ati “Bajyaga bavuga ngo gutwara moto bica umugongo, ubu ko mbimazemo imyaka itatu nkaba nta kibazo na kimwe ndagira?! Moto ndayitwara ndetse mfite n’abakiriya banjye bahoraho kuko mbatwara neza.

Icyo nsaba abakobwa n’abagore bagenzi banjye ni ugutinyuka bakumva ko bafite ubushobozi bwo gukora imirimo usanga batinya.”

Yongeraho ko kandi buri wese akwiye kuzirikana ko akazi ari agatunze umuntu nta muntu ukwiye gusuzugura umurimo cyangwa uwukora.

Ngo bavuga ko moto ica umugongo ariko ni ukubeshya kuko mu myaka itatu amaze ayitwara nta kibazo aragira
Ngo bavuga ko moto ica umugongo ariko ni ukubeshya kuko mu myaka itatu amaze ayitwara nta kibazo aragira

Abagabo bakorana bamuvugaho iki?

Abamotari benshi b’abagabo uyu mugore yasanze mu mujyi wa Musanze aho yageze avuye i Rubengera mu karere ka Karongi bemeza ko akazi ke agakora neza ndetse hari n’abagabo batari bake arusha imikorere.

Sebahire Felecien bakorera ku iseta imwe yagize ati” Icyo tumuziho ni umumotari uhorana umurava mu kazi ke kuburyo hari n’abagabo arusha gukora neza. Kumwakira mu mwuga byaradushimishije cyane kuko tumufata nk’intangarugero mu bagore b’inaha.”

Alphonse Sebazungu nawe utwara abagenzi kuri moto muri uyu mujyi yagize ati ” Iyo turebye uko akora tubona akazi agashoboye. Bigaragaza ko buri wese yagashobora. Icyo nasaba abana b’abakobwa ni ukugana imyuga yose aho kwiyandarika.”

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

4 Comments

  • Aruta bamwe babona umugoroba ugeze bakiyambika ubusa bateze abo badafitanye gahunda…..Courage kabisa,Nta Murimo w’#UMUNYAGARA Ubaho!

  • Bravo NDACYAYISENGA. Imana izagufashe mu kazi kawe. Burya akazi ni agatunze umuntu kakamurinda guhemuka, naho ibindi… ni ibindi nyine.

  • nakomeze neza ndaboba ashoboye byinshi cyane umuntu atapfa kumukekera, aruta benshi ntimukamugereranye na za ndaya z’i Matimba n’i Remera

  • Iriya Jillet yambaye se ko ndeba iriho ikirangantego(logo) cy’umujyi wa Kigali kandi ari gukorera Musanze!!!! Anyway congzz kuri we n’akazi akora.

Comments are closed.

en_USEnglish