Rwanda: Abanyamadini ntibahuza ku by’ivugurura ry’Itegeko Nshinga
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imaze kwakira amabaruwa arenga miliyoni ebyiri y’abifuza ko itegeko Nshinga rihindurwa ngo Perezida Kagame yongere gutorerwa kuyobora igihugu. Mu busabe bumaze kwakirwa harimo n’ubwa bamwe mu banyamadini. Gusa hari abandi bayobozi b’amadini bavuga ko batabikora kuko ari ukwijandika muri politiki.
Tariki 04 Gicurasi 2015 Innocent Nzeyimana wari uhagarariye ihuriro ry’amatorero n’amadini mu Rwanda rigizwe n’arenga 40 na we yagiye mu Nteko gusaba ko Itegeko Nshinga mu ngingo ya 101 rihindurwa.
Abayobozi b’itorero rya ADEPR nabo barahagurutse bajya ku Nteko bajyanye ubu busabe. Nyuma bamwe mu bayobozi mu idini rya Islam na bo batangaje icyifuzo cyabo ko ingingo ya 101 yahindurwa Perezida Kagame akemererwa kwiyamamaza mu 2017.
Abanyamadini bose ariko si uku babibona kuko bumva ko hari itandukaniro ry’umurimo w’Imana bakora na Politiki. Nubwo hari abandi na bo bavuga ko ari uburenganzira bwabo kuko umuntu wese aho ava akagera aba ari umunyapoliki.
Musenyeri Emmanuel Colini wo mu itorero ry’Abangilikani ubu uri mu karuhuko k’izabukuru asanga abayobozi b’amatorero atari abanyapolitike ahubwo ari abajyanama b’abanyepolitike.
Ati “Abakozi b’Imana ntabwo tujya mu mashyaka, tuba abajyanama b’amashyaka… ibivugwa tubisuzumira muri Bibiliya cyangwa Korowani, ibinyuranyije n’inyandiko yera tukabinenga kuko biba bitazahesha umugisha abantu.”
Musenyeri Colini avuga ko abanyapolitiki na bo ari abakozi b’Imana ariko Imana yabahaye gukora ibitandukanye n’iby’abakozi b’Imana bo mu matorero.
Rev.Dr Alexis Birindabagabo we avuga ko umuntu uwo ari we wese yabyanga yabyemera aba ari umunyapoliki.
Gusa avuga ko abayobozi b’amatorero baba bayobora abantu bari mu mashyaka ya politiki atandukanye bityo baba bakwiye kubafata kimwe, icyo bahuriraho ari ugushyigikira icyiza.
Hari abanyamadini babibona ukundi
Mgr Smaragde Mbonyintege uhagarariye urugaga rw’Abepiskopi mu Rwanda avuga ko Kiliziya Gatolika itivanga muri Politiki. Avuga ko ibyo gusaba guhindura Itegeko Nshinga cyangwa kutabisaba ari ibireba amashyaka n’abayoboke bayo bitareba abihaye Imana.
Avuga ko Kiliziya ihuza abantu bo mu mashyaka atandukanye bityo yo itagomba gufata uruhande runaka kandi ari umuhuza.
Mgr Onesphore Rwaje mu kwezi gushize, kuri iyi ngingo yavuze ko bo icyo bakora nk’abanyamadini ari ugushishikariza Abakirisitu gukora ikintu cyose kizana amahoro mu gihugu.
Ubusanzwe amadini yigisha kuyoboka ubutegetsi buriho ndetse avuga ko bushyirwaho n’Imana. Asaba akenshi abayoboke bayo kumva no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Amadini amwe akaba yo yaramaze kugaragaza uruhande aherereyeho mu nkubiri y’abashyigikiye n’abadashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda zireze ebyiri.
Nyirubwite nubwo asabwa kwemera kongera kuziyamamaza, akomeje kuvuga ko umwanya w’impaka ugifunguye kugira ngo hagaragare ibitekerezo byubaka kurusha ibindi kuri iyi ngingo.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
37 Comments
Ingingo n’iyi 101
UYU MWANDITSI NAGIRANGO NGUKOSORE, TWE NK’ABANYARWANDA NTACYO DUSHAKA KUVUGURURA KU NGINGO YA 111 , REBA NEZA KUKO NTAGO IVUGA KURI MANDAT YA PEREZIDA TWE TURASHAKA KO HAVUGURURWA INGINGO YA 101.
aba bayobozi b’amadini nabo ndumva yaba ibiriziya, insengero n’imisigiti byubakwa kuko hari amahoro, umutekano n’iterambere, kandi mbibutsa kuba umunyarwanda aba mu ishyaka rimwe cyangwa irindi ntacyo bivuze kuko byagaragaye ko ari abanyarwanda muri rusange bifuza ko itegekonshinga rivugururwa batagendeye kumutwe wa politiki babarizwamo
Hanyuma se Green party yo kuki muyirengagiza? Abantu twese si ngombwa ko dutekereza kimwe cyane cyane iyo bigeze mu gutanga ibitekerezo kuko ari ababishaka,cg abatabishaka ndetse n’abifata bose ni uburenganzira bwabo, gusa icy’ingenzi ni uko bose bagomba kubikora mu bwtonzi ntawe ubangamiye undi. Sinumva rero ko kuba Musenyeri Smaragde yaravuze kuriya, byaba ikibazo mugatangira kumwishyiramo kuberako atagiye ku ruhande rwanyu. Nyamara, nimbe na we, ubundi se mwabwirwa n’iki ko bariya bose babikora biba bibavuye ku mutima? Ushobora gusanga uwakugeza mu masalon yabo, agahinda kakwica cg bakaba babikora nka Bakame igabura umuhigo ubundi wose ikawuharira intare kubera yarebaga uko impyisi yri imaze kuba!!!!!!!!!!!!!
Nawe ariko urabeshya ama salon yabo yose uyageramo,kuki burigihe umuntu akora ikintu mwarangiza muti afite ikindi kumutima”Ikari kumutima gasesekara ku munwa”Sindi umunya politike ariko H.E ndamwemera nawe se ntugitambuka ngo bavuge ngo Kiriya gihutu,kariya gatutsi…urugero ruto ntanze;gusa baracyavuga Umunyamurenge ahaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Turasaba ko ibyo nabyo bizahinduka nimba koko bitwa abanyarwanda nkabandi, kuko kuba umunyamurenge sibibi ariko bisa nkaho atari abanyarwanda.
Ni nde wirengagije green party? jya uvuga ibyo uzi;GP yarakiriwe ku nteko iyishyikiriza petition yayo,kimwe n’abandi. Kandi simbona aho bishyizemo Musenyeri wa gatolika??!! wahagaragaza? Ubundi se wowe ureba mu mitima y’abantu kuburyo ubatekerereza ukavuga ibyo batavuze? jya ucisha make?
None se Green party si ishyaka? abayoboke baryo ntibasenga? ntiryasabye se ko ingingo ya 101 itavugururwa? Ntibatanze ikirego gitambamira ivururura? buriya rero amadini namatorero atarabisabye nuko nabo abaha agaciro. Kandi ni ngombwa kukabaha biramutse ari abanyarwanda bose babisa nta referendum yakorwa kuri ziriya ngingo. Kandi izakorwa
@Niyitanga ariko nkawe wagiye wivugira ku giti cyawe koko ukirinda imvugo ngo ni abanyarwanda muri rusange? rusange uvuga se niba bariya bahatirwa kuzuza amazina yabo imyirondore na nomero zamakarita yabo kugirango batagirana ibibazo naba gitifu? Rwanda we genda waragowe kbs.
Muraho ga bwana Nduwayo,
Munyemerere mbanze nshime umwete ndetse n’uguhitamo iyi nkuru ariko kandi na nenge gato. Icya mbere iyi nkuru igaragaza ko niba atari ugushaka kubi habayeho intege-nke mu kuyikusanya kuko kuri iyi tariki ntihakabaye hagikoreshwa interuro “Abarenze miliyoni ebyili” nyuma yizo ebyiri hari n’itsinda limwe ubwaryo ryatanze indi miliyoni tutavuze andi yagiye atanga ibihumbi nka magana arindwi nayandi. Ikindi hamwe havugwa ingingo ya 101 ubundi muti ingingo y’ 111 umuntu akaba yakwibaza uzafasha undi hagati y’umunyamakuru n’umuturage.
Ikindi cyifuzo ni uko niba umugambi ari ukurangira abanyarwanda icyiza,mbona byakabaye byiza nk’iyo mubaza abo bitwa “Abihaye Imana” niba mun ngendo bagenda bakora hirya no hino kwisi baba bajya babona ko abateye imbere iyo btora umuyobozi bagambira umwiza kurenza ishyaka; cyangwa indi sano runaka ahubwo bagambiriye guhitamo UBONEYE. Babyumva uko mukaba mwabaza niba ataba ari urugero rwiza bakwiye bo ubwabo gukuriiza no gukangurira abayoboke babo. NONE SE IKINGENZI SI IKIGAMIJWE? URUHARE RWABO SE SI ROHO N’UMUBIBI BINYUZWE? BYANYURWA BURIYA SE BAYOBOWE NABI? Ni inama si itegeko. Ikerekezo kimwe tugana ejo heza.
wise answer from catholic church!
kiliziya burya ni imwe kandi itunganye!
Amen
Ariko se ko iyi ngingo ituvugishije amangambure hakiri kare? Nta kuntu twaba turetse kuyitaho umwanya tugakomezanya n’iterambere? Imyaka ibiri isigaye ni myinshi, kandi ni ho hahandi basinya batasinya nibiba ngombwa ko ihinduka izahinduka ntakizabibuza; kand nitwiyemeza ko idahinduka na byo bizaba ntawuzabikoma mu nkokora, keretse Kagame wenyine abyanze.
@Dodos: Iyo Kiliziya uvuga “itunganye” yakoze amarorerwa atavugwa guhera muri 1959 maze muri 1994 bwo wagira ngo ni shitani yayikoreshaga… Let’s not play holy please…
Kiliziya nta manyanga yakoze my friend
Ubu se Ngeze Hassan ko yakatiwe na ICTR, tuzavuge ngo Islam yakoze akantu?
Kiliziya se ni nde yatumye kwica
Uburyozwacyaha ni gatozi nshuti. Umuvugizi wa Kiliziya mu Rwanda yabivuze kenshi, kandi yasabye imbabazi ku bakristu bayo bakoze genoside. Wibuke kandi ko ifite n’abakristu bayo bazize jenoside!
Umwana mukuru iyo akoze icyaha, ntabwo kibazwa ababyeyi be, kibazwa we bwite
Ntitukagendere mu kigare
Urakoze kubyumva, niba ubishaka
Sha Kiliziya iratunganye bibaye ibyo wavuga ngo abanyarwanda bose ni abajenocidaire . Kandi sibyo: hari abayikoze, hari batarayikoze, hari nabayirokotse. Kiriziya rero nta genocide yakoze ntanayandi manyanga yakoze. Twirinde gukusanya
Kiliziya Gatolika ifite umurongo mwiza. Iyo wiyeguriye Politiki urayiyegurira nyine, niyo wiyeguriye Imana urayiyegurira burundu. Ntabwo rero byaba byiza kuvangavanga ibitavangika.
Niba hari abihaye Imana basigaye bakora na Politiki, bagomba kumenya ko ibyo babikora ku giti cyabo ko batabikora mu izina ry’idini. Yego abanyamadini bakorera mu gihugu kiyoborwa n;abanyepolitiki, ariko rero ntabwo bivuze ko kugira ngo wigishe ijambo ry’Imana neza ugomba no kuba ukora ibishimisha abanyapolitiki. Cyane ko hari n’abanyapolitiki bamwe batemera Imana cyangwa se badashishikajwe n’Ijambo ry’Imana.
Ni byiza rero kw’amadini amenya ko ashinzwe cyane cyane roho z’abantu, n’ubwo bwose Roho nziza igomba kuba mu mubiri mwiza. Amadini kandi agomba kumenya ko abayoboke bayo bagomba kubaha ubutegetsi buriho kuko Yezu yavuze ati: Muhe Kayizari ibya Kayizari n’Imana muyihe ibyayo. Ntabwo amadini abereyeho kwigomeka kuri Leta, oya rwose uwabyumva atyo nawe yaba atemera Imana.
Naho ibyo guhindura itegekonshinga cyangwa kutarihindura, icyo ni ikibazo buri wese (umunyarwanda) akwiye kwibaza akisubiza ntawe abeshye kandi atanabeshye Imana.
Icyo nabonye cyo nkurikije abantu batandukanye twaganiriye kuri icyo kibazo, ni uko mu banyarawanda hari ibice bitandukanye mu mikorere, mu mitekerereze, mu migirire no mu mivugire y’ibijyanye na Politiki yo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegekonshinga. Ibyo bice ni ibi bikurikira:
– Hari abatabyemera ku mutima ariko
bakabivuga ku munwa kubera indonke;
– Hari abatabyemera ku mutima ariko
bakabivuga ku munwa kubera ubwoba;
– Hari abatabyemera ku mutima ariko
bakabivuga ku munwa kubera ijisho ry’
ubuyobozi
– Hari abatabyemera ku mutima no ku munwa
bakicecekera ntibavuge;
– Hari ababyemera ku mutima bakanabivuga ku
munwa bashishikaye cyane
– Hari ababyemera ku mutima bakanabivuga ku
munwa badashishikaye
– Hari ababyemera ku mutima ariko ku munwa
bagaceceka kubera impamvu zabo bwite
Ibyo aribyo byose, Umuyobozi Imana yateguriye kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 azaboneka uko bizagenda kose; yaba ari Paul Kagame cyangwa yaba ari undi, kandi tuzi ko ubutegetsi nyabwo butangwa n’Imana.
BAHIRE!
IBYO UVUZE, NDEMERANYWA NA WE. KUBERAKO HARI ABANTU MURI IYI MINSI BAKORA MU NZEGO ZINYURANYE ZA LETA; MU BIGO BINYURANYE NDETSE BARI NO MU MASHYIRAMWE ANYURANYE BAVUGA KO BANDIKISHIJWE/ BASINYISHIJWE KU NGUFU. IBYO NGO BYABA BYARAKOZWE KUGIRA NGO BAMWE MU BAYOBOZI KU RWEGO URU N’URU BIGARAGAZE NEZA KO ABANTU BO MU GICE AYOBORA BUMVA NEZA Cg INTAMA ABEREYE UMUSHUMBA ZAYOBOTSE. NDETSE HABA HARI N’ABAGIYE BASINYIRWA Cg BANDIKIRWA MU MWANYA WABO. NI IBYO KWITONDERWA!!!!!!!
abo bihaye Imana bavuze ko itegeko nshinga rihinduka nabakozi ba satani.Kagame baramushuka ntawe umukeneye ahubwo nagende uyu munsi nahubundi bizaruta ibibera I Burundi.
Hahahahahahahahahahahahahahahahahahahha
@bayigamba ubwo wowe uri umukozi wimana ? ibyo byifuzo ufite bizagupfubana kuko uribeshya , niba udashaka ko kagame akomeza kuyobora ururwanda reka kuvugango ntawe umushaka kuko nturi 11 000 000 zabanyarwanda ahubwo ni wowe nabo musangiye ibitekerezo biboze byamajyanyuma yurwanda
Friend, icecekere kuko uwabyandika ntiyabona aho abikwiza, guhera kuri Archeveque Nsengiyumva kugeza ku mukristu usanzwe! Ubwo siniriwe mvuga Perraudin washyizeho Parmehutu… Uko Kiliziya ikingira ikibaba abicanyi bayo… Etc, etc..
Ngo ntawe Kiliziya yatumye ? Hanyuma kuki Papa François yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya kubera abayobozi bayo bafashe abana b’abahungu ku ngufu, hari ubwo yigeze yihisha inyuma yo kuvuga ko ibyo bakoze nta wabibatumye ???
Si no mu Rwanda erega gusa uretse ko byo byarenze igipimo, ntawe uyobewe ko na Genocide yakorewe abayahudi yashyigikiwe na Vaticani….
Sorry Friend, ukuri kuraryana…
@Bayigamba: Gabanya agatabi ubanza katangiye kukubamo kenshi…
nyamara Bayigamba ntavuze nabi cyane ! ikindi sinemeranywa n’abavuga ko Kiriziya yakoze genocide oya sibyo rwose
murapfa ubusa buriwese azabazwa ibye ntawuzahanirwa undi. mbasabiye ko buriwese yarinda izamu rye, Imana ibahindure mugihe gisa ni iki.
@Rhino
Urabogama cyane ukanerekana amarangamutima atubaka abanyarwanda.
Ntabwo Kiliziya gatolika yigeze ikora politiki, ahubwo wenda wavuga ko bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika bishoye mu bikorwa bya Politiki, ariko abo babikoze ku giti cyabo ntabwo babikoze mu izina lya Kiliziya Gatolika.
Ku byerekeye abihayimana bagiye bafata utwana tw’uduhungu, Papa Francois ntabwo yasabye imbabazi avuga ko Kiliziya Gatolika yakoze amahano, oya uzasome neza amagambo yavuze. Yasabiye imbabazi abo bihayimana banyuranyije n’ijambo ry’Imana bagakora ibidakorwa kandi bari muri Kiliziya Gatolikaa.
Naho ibya Kiliziya Gatolika ku ngoma ya cyami, mbona benshi bavuga ku bya Monseigneur Perraudin. Ntabwo nazanywe no kumuvugira ariko uzasome neza “his pastoral letter of 11 February 1959, concerning social justice”. Mbona abenshi ariyo bashingiraho bavuga ko yabaye UMUPARMEHUTU. Ariko mu by’ukuri, yavugaga ku karengane kakorerwaga abantu bamwe bari barahejwe mu buyobozi bw’igihugu no ku byiza by’igihugu muri icyo gihe cy’ingoma ya cyami, akerekana ko, nk’umuntu wemera ijambo ry’Imana, ibyo bintu atari byiza akaba yarasabaga ko habaho “social justice”.
I
Giti, ngaho uzafatanye na Bayigamba mugire u Rwanda nk’u Burundi, sibyo ?
njye singiye guhita nihutira kuvuga ngo kiriziya gaturika yakoze genocide murwanda nubwo harimo abasenyeri abapadiri byahamye nka ba misago nabandi ariko nabwo mumbwire nigute wavugako niba murwanda harapfuye 1 000 000 muri genocide abasaga 400 000 cyangwa 500 000 ubwo ninkicyakabiri cyabapfuye bapfiriye mu ma kiriziya mo imbere atari mumuryango wa kiriziya cg inyuma yayo , icyo nacyo nikibazo cyo kwibaza kuko ntakabura invano
iyo mibare ntanze sinyihamije ariko sintekereza ko nibeshye cyane kuko haraho muri kiriziya imwe babaruraga mo hafi imirambo 90 000
@ntaganda ,Hanyuma se Misago byamuhamye gute? Ese abari i Gakurazo bahiciwe nabo bakoze jenoside? Ese niba barayikoze kuki mutabashyize mu butabera mugahita mubahwanya? Untold Story’s zikomeje kuba nyinshi.
Niba ibyavugwaga na kiliziya Gatolika yanabikoraga byaba amahire!! Gusa bage bamenya ko tutari ibitambambuga tuzi kandi twibuka uruhare rwayo muri Genocide yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza amacakubiri mu banyarwanda kuva yakwinjira mu gihugu cyacu.
kiliziya gatulika yamaze abantu kuva 1959. nubu land I iracyabihakkana kuki niyo kamere yes abajenosideri aho bava bakagera…..nuguhakana. ubundi barayitinye baba barayisheshe nka za CDR. kiliziya no abicanyi nabihagararaho ntanga ibimenyetso byinshi. bose barahishirana niyo umusenyeri yiciwe ntatinyuka gushinja ndabizi neza nubu irubikiriye kuko abatutsi bayicitse 1994 bayiteye ipfunwe cyane.
Ubwenge buragahoraho, catholic ikoresha ubwenge sinka ADPR nabandi bifatanije…. Umuco numwiza ntibifatana.
Yego ko Mana tabara!!
@Kababaro: Misago yarinze apfa ari umwicanyi, yarekuwe kubera imbaraga za Kiliziya Rwasubutare yavugaga. Abishe abasenyeri i Gakurazo barabihaniwe n’ubu barafunze. Niba aribyo wita ” Untold story” urasekeje. Hagati aho, I don’t miss Archibishop Vincent Nsengiyumva n’urwango yangaga abatutsi atanahishaga na gato kimwe na Misago wawe.
Hanyuamase COPA America imeze ite, barimo kuyikuriira mutubwire,mbese messi arigukora untutu twiza,ibind byose ni gahunda ni kwakundi tu!nugushyigikira guhindura man, ubuse simubona ko aribyiza amata aragahora mu itama nako mukanwa ahahhaha
Erega byibagola kuko Niba Imana yaguhaye iba yaguhaye kandi ntawakwambula!! Ubwo rero reka 2017 hanyu turebe koko ko uwo muntu ugereranywa na yesu yaturutse mu ijuru koko!! (ko yavukanye imbuto) hahahha
@ Bideyi: Jye sinkeneye kuyoborwa n’uwaturutse mu ijuru wowe utanazi aho riri cyangwa niba rinabaho, nkeneye Kagame wakoreye ibyo yagezeho n’ibyo yagejeje ku Rwanda byose. Hanyuma ikuremo ibyo bitekerezo bya giparmehutu wakuze wigishwa aribyo bituma uningurana ukoresha imvugo za Parmehutu nko ” kuvukana imbuto.” Bizatuma usenga by’ukuri aho gusenga ibitekerezo bya Perraudin na Nsengiyumva ubivanga na Yesu…
Comments are closed.