Ministre w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda na bagenzi be 2 beguye
Sam Kutesa, ministre w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda we na bagenzi be John Nasasira Umuyobozi muri guvernoma ya Uganda, ndetse na Mwesigwa Rukutana wo muri ministeri y’Umurimo beguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu kubera urubanza rwa ruswa bazaburanishwamo ejo kuwa kane.
Kwegura kwabo gukurikiye ibyo baregwa byo kuba barariye ruswa igera kuri Miliyari 14 z’amashiringi ya Uganda mu bijyanye no gutanga isoko ryo kwakira abakuru b’ibihugu mu nama ya Commonwealth Heads of Government meeting yabereye i Kampala mu 2007.
Kuri uyu mugoroba nibwo aba bagabo batangaje ko beguye kugirango bazaburane nta ntambamyi ku iburana ryabo, kandi ngo bagaragaze ko ari abere kubyo baregwa nkuko babyanditse mu itangazo basohoreye hamwe.
Uko ari batatu barashinjwa gukoresha imyanya bafite mu kunyereza amafaranga no gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko bakahabwa ruswa.
Aba bagabo ngo bishingikirije imyanya bafite, n’imbaraga zabo muri leta, bumvishije leta ko igomba kubaka za parking zigezweho, inzira zitwara abaziriho (drive ways) n’ibindi kuri Speke Resort Munyonyo Hotel ngo bakire neza ba nyakubahwa bari baje muri iriya nama. Nyamara ngo izi nyubako n’ibindi byapanzwe n’aba bagabo ngo byahombeje leta ya Uganda agera kuri Miliyari 14 z’amashilingi
Babajije President Museveni icyo atekereza ku iyeura ry’aba bagabo, yavuze ko ari icyemezo cyabo bwite, ko ahasigaye ari inkiko zizagaragaza ukuri.
Source: Newvision
UM– USEKE.COM
1 Comment
Hano mu rwanda, isoko ryatanzwe ryo gusana inzu ikoreramo inteko ishinga amategeko, ariko ntacyakozwe none abantu turibaza aho miliyoni $4 Euro z’ama euro zagiye. Harashinjwa ministeri y’imari hamwe na ministere y’ibikorwa remezo. Muzatubwire aho za investigations zigeze tumenye ababikoze. Naho kwirirwa tubesha abanyamahanga ngo mu rwanda nta ruswa ihari ibyo ntaho bizageza igihugu. ALUTA CONTINUA!!
Comments are closed.