Karongi: Umugore n’abana 4 baba mu nzu idasakaye, bari mu buzima buteye ubwoba!
Esperance Uwirinze n’abana be bane bato baba mu kagari ka Gitarama Umudugudu wa Josi mu murenge wa Bwishyura, we n’abaturanyi be bavuga ko amaze umwaka aba mu nzu ituzuye, idakinze, idasakaye. Imbeho, imibu, imvura, inyamaswa, ubukene n’imirire mibi byugarije we n’abana be barimo umuto w’amezi abiri gusa.
Esperance yagowe cyane n’ubuzima kuva mu gihe cy’umwaka umugabo we amutaye akigira i Burundi gushaka ubuzima nk’uko abivuga. Yakoze uko ashoboye ngo abone nibura igitunga abana batatu yamusigiye ariko biracyamugoye cyane kuko guca inshuro bimutunze bigoranye nabyo kuko ntawumuha akazi ngo kuko nta mbaraga afite.
Urebye ku mubiri, ni koko uyu mugore nta mbaraga afite kubera umuruho wo kwita kuri aba bana wenyine no kurya nabi.
Inzu atuyemo ni iyubatse mu kibanza bari barahawe we n’umugabo wamutaye inzu imaze kubananira igeze ku isakaro bakabura amabati.
Uyu mugore, igice kimwe yagishyizeho shitingi hejuru, iki ni nacyo babamo, nubwo bitabuza imbeho, imvura cyangwa izuba kubageraho.
Winjiye muri iyi nzu usangamo imifuka aryamaho n’abana be, utwambaro, udusafuriya, amashyiga, udusahani byose biba biri ahantu hamwe hasi. Haba hari urwondo nko mu gihe cy’imvura, abana nubwo yabakarabya ntabwo aho baba hatuma bagira isuku.
Abana be umukuru afite imyaka umunani, umuto amezi abiri. Bose bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Nta bwiherero bafite kuko bajya gutira mu baturanyi.
Esperance avuga ko hashize igihe kinini ajya gutakambira abayobozi ngo bamufashe muri ibi bibazo ariko ntacyo baramufasha kugeza ubu.
Esperance n’agahinda kenshi ati “…Ntabwo navuga ko ndiho, nukurara nirukana imbwa zidusanga aho turambaraye. Mba nibaza umunsi haje ibindi bisimba. Naho ubuzima bubi bwo ntibumenyerwa, imbeho, imibu, inzara ureba n’aba bana uko bangana…”
Mu mvura nyinshi iherutse kugwa umuturanyi wabo yabwiye Umuseke ko umuvu watembanye kamwe mu twana twa Esperance ukakageza hepfo mu mukoki ku bw’amahirwe bagasanga kagihumeka ariko amazi yakuzuye inda kandi kamerewe nabi kubera imbeho, barakavuza.
Eric Twagirumukiza uturanye na Esperance avuga ko ubuzima bwe n’abana be bubatera igisebo, ndetse bukaba n’igisebo ku bayobozi b’ibanze.
Ati “Natwe turigaya, ariko ubuyobozi sinumva ukuntu bwananiwe kudushyira hamwe ngo duhe umuganda uyu mubyeyi. Ikibazo cye bakirengagiza bakizi. Ni ugutaba mu nama umukuru w’igihugu cyacu ukora ibishoboka ngo umunyarwanda wese abeho neza, ariko inzego z’ibanze zikabyica nkana.”
Abandi baturiye aba bamwe baganiriye n’Umuseke bavuga ko bibabaje cyane kuba uyu mubyeyi arara muri iyi nzu ndetse abayeho uko ariho ubu.
Uyu mugore asaba ubuyobozi kugira impuhwe bukamufasha nibura gutura neza.
Avuga ko yari yaremerewe amabati yo gusakara inzu ye n’uwari umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura, ariko ko kuva bamwimuriye mu murenge wa Ruganda yasubiye ku murenge bakamubwira ko imbabare ari nyinshi we ataragerwaho.
Emmanuel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura yavuze ko hashize icyumweru bamenye ikibazo cy’uyu mugore.
Ati “Ikibazo cye twakimenye Umurenge nta mabati ufite. Rwose ubuzima abayemo si bwiza nk’uko namwe mwabibonye ariko ubuyobozi bw’Umurenge buri gukora iyo bwabaga ngo yitabweho kuko ubu twamushyize no mu bahabwa inkunga y’ingoboka.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ko bumaze icyumweru kimwe bumenye iki kibazo ariko, Esperance n’abaturanyi be bo bavuga ko iki kibazo kizwi kandi kimaze igihe kigera ku mwaka abayobozi ku nzego z’ibanze bakizi.
Update: 15/06/2015 19h45 – Nyuma y’uko iyi nkuru isohotse, ubuyobozi bw’Umurenge bwihutiye kugera kuri uyu mugore. Yahise avanwa muri iyi nzu yimurirwa mu nzu yagiye gukodesherezwa mu mujyi wa Kibuye.
Amakuru agera k’Umuseke ni uko bamwe mu bikorera mu karere ka Karongi nyuma yo kumenya iyi nkuru nabo bari biyemeje ko niba nta gikozwe vuba ngo uyu mugore avanwe muri iyi nzu yabagamo bahita bamwitaho.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
24 Comments
Ngaho nawe ndebera!! hanyuma abashinyaguzi ngo ” iterambere ry’urwanda n’abanyarwanda riri ku rwego rushimishije”.
Ubu kandi Espérance uyu yamaze kwandikira inteko asaba ko itegeko nshinga ryahinduka vuba na vwangu!!!,”
Rwanda waragowe rwose!!!
Nyine abari muri govt nibo bari guter’imbere. Don’t forget it’s Africa
Aha nta buyobozi buhaba?kuki butagira icyo bukora?
Ariko abanyarda twazize gukundana nkuwo uvuga ngo barindiriye ubuyobozi ngo bubakorere umuganda nonese niba ubuyobozi atari buzima bo ntibakora uwo muganda bataburindiriye?ubwo kubona abana batembanwa n imivu nyamara wasanga hari ufite ibyumba bisaguka ubwo ntibiteye isoni!!!narumiwe.Imana ikwifashirize mubyeyi
n’abaturanyi nibagire umutima utabara bamusakarire, ariko nawe nahagarike kubyara, niba atabizi abajayanama bubuzima bamwegere.
Ariko icyo mwita ubuyobozi ni iki mwe banga na eric.??ubuyobozi ni abantu,ubwo se uwakubwira kugaya wahera kumuyobozi??cg uwo baturanye utagira geste na nto akora umwaka ugashira?matiere uwo muyobozi akozemo ninkizo umuturanyi we akozemo bose ni abantu.naho ibyo kuvugira inyungu n amarangamutima byanyu ntacyo bivuze.byibure umufashe ubundi uze ugaye ubwo buyobozi ariko wabaye sure ko ikibazo cyakemutse sinn kuvuga ntacyo ukoze ntaho waba utaniye n abo ugaya byaba nk ikimuga cyasetse urujyo
Mana ha abanyarwanda kugira umutima ufasha bagenzi babo
birababaje kubona abayobozi bataha muma etage bafite imodoka z’akazi bakirengagiza imbabare ntibaziko iyakaremye ariyo ikamena nabo ejo bagerwaho.
Itrambere.com
Aba bana ababyarana nande? bakore ADN babashakishe bose bubake iyi nzu.
Umuseke mwakoze gukora ubuvugizi
Niba abayobozi basinziriye, habuze n’umuturanyi waba ubacumbikiye!!! Mbega urukundo ruke mubantu nako mu Banyarwanda, murimo muradusebya rwose. nshuti nkunda wowe uryama ugasinzira uzirikana umuturanyi wawe uba mu nzu nk’iyi, urimo uricukurira umwobo, kuko igihe ababana bazakurira bakamenya ko mutabitayeho bazabereka!!!!!!!!!
It is a shame! Local leaders should do something to save lives of these two children and their mother.
Wowe kkjj uraburanira ubuyovozi se batorerwa iki? sukugira ngo bage bita kubibazo byabaturage? muge muva kwiterambere sha rifite abo ryagenewe!naho mwe nimusinye amabaruwa gusa!
ariko rero nimujya mutubwira inkuru nkizi zibabaje zikeneye ubufasha mujye muhita mushyiraho nuburyo umuntu akeneye gufasha abo bantu yababona. Murakoze.
Birababaje ark Imana irahari Kandi yaremye abantu uwakwifuza ku mufasha yanyura he ko Nunva Har icyo twamukorera nk abanyarwanda
Ariko nkawe uba wumva ibyo uvuga neza?Ubuyobozi businziriye?Ubwo se igihe umutwe wawe usinziriye,ibindi bice by’umubiri byakora iki?
Njye nifuzako twafasha uwomugore akabonaisakaro byihuse ndetse nurugi niyemeje kubitanga ahasigaye mushakishe uburyo mwadukorera communication tukavugana nkamwoherereza isakaro rye nomero yanjye ni+15202734719 kandi abobanyamakuru ndabashimiye ngaho nibagerageze ariko niyabona asakaye nabyo bazabitumenyeshe murakoze
Turagerageza kubahuza. murakoze
@CALLIXTE:
Izi ni telephone wabonaho abaturanyi b’uriya mubyeyi bakamuguha mukavugana
+250 785 488 981 cyangwa +250 725 628 947
Pascal nta buyobozi mburanira nta n ibaruwa nsinya kuko ntari no mu rwanda.icyo navuze nuko its a shame kubona abaturage barebera abana b impinja bakazahara ngo barindiriye ubuyobozi ,plus ntago banavuze ko babibwiye ubuyobozi ntibugire icyo bukora,bari just kwibaza ngo abayobozi barindiriye iki….none urumva ariwo muti w icyibazo?niba umuyobozi atekereza nkuwo muturanyi uvuga ngi bibaza icyo ubuyobozi burindiriye uribwira ko bizakemuka??2)ubwo uri nk umuturanyi wuwo mudamu cg niba munaturanye idk wajya mu buriri ugasinzira uziko kuruhande rwawe hari umubyeyi n impinja zinyagirwa??iryo kubwawe urumva ari ishema.narumiwe!nta muntu mburanira sindi avocat nayanze my point of view.peace
murwanda abombona hiryanohino mugihu babayeho mubuzima nkubwuriya mugore nibenshi rwose bazamufashe bamushyire muri onapo
yooo nukuri abaturanyibe navayobozi basabwa kugira icyo babikoraho.ariko nagerageze ntazashyireho umwana wagatanu.Nyagasani abane nawe
ubuyobozi bwafashije uwo muntu koko
ese uyu mubyeyi abagabo bamutera inda kuki nibura batamukodeshereza?
Comments are closed.