Digiqole ad

Perezida Kagame yavuze ko impaka kuri 2017 zigifunguye

 Perezida Kagame yavuze ko impaka kuri 2017 zigifunguye

Perezida Kagame mu ijambo ritangiza umwiherero w’abayobozi ba FPR-Inkotanyiac

Avuga ijambo ryo gutangiza umwiherero w’abayobozi mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame  yavuze ko hakiri umwanya wo kujya impaka ku bijyanye n’impinduka za 2017 hagati y’abifuza impinduka n’abashaka ko yaguma ku butegetsi. Gusa yavuze ko buri ruhande rugomba kugira ingingo zifite ireme kandi zikwiye kuba ziganisha aheza igihugu.

Perezida Kagame mu ijambo ritangiza umwiherero w'abayobozi ba FPR-Inkotanyiac
Perezida Kagame mu ijambo ritangiza umwiherero w’abayobozi ba FPR-Inkotanyiac

Muri uyu mwiherero w’abayobozi bakuru bagera kuri 600 mu ishyaka riri ku butegetsi, Perezida  Kagame yabanje kubibutsa ko ubwo baheruka guterana gutya mu 2013 bahanye umukoro wo kujya kwiga ku mpinduka zakomereza ku byagezweho mu rugendo u Rwanda rurimo.

Yafashe umwanya minini asobanura ibyo yise ‘stability’ y’igihugu, kuri iki yagize ati “Ibindi byose byaganirwaho ariko igihugu gikeneye ‘stability’ uko byamera kose, iki ni icy’ibanze. Impinduka zabaho zigomba kuza zuzuza iyo ‘stability’ byombi bikaganisha ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rufite ibyo ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse no ku Isi, ariko ko u Rwanda nanone rufite umwihariko warwo, iki ngo abanyarwanda bakwiye kukizirikana.

 

Ntarafata uruhande ku by’impinduka mu 2017

Perezida Kagame yavuze ko ku bijyanye n’impinduka we yumva impande zombi, ndetse ashobora kuba yajya kuri buri ruhande agatanga ingingo zirushyigikira.

Ku bashaka ko aguma ku butegtsi, yabanje kuvuga ko ibivugwa n’itangazamakuru ryo mu mahanga ko hari abaturage bahatirwa kubisaba we atabizi kandi yumva atari byo, avuga ko bitari no muri gahunda ya FPR. Gusa avuga ko abashaka ko aguma ku butegetsi bafite impungenge zumvikana bakurikije amateka y’u Rwanda.

Yatanze ingero zivuga ko iyo wigeze kugirira ibibazo mu gikorwa runaka iyo ugiye kongera kugikora ugira impungenge bigatuma ugikora witonze cyane kurushaho cyangwa se ukaba unaretse kugikora.

Ati “Nubwo ariko izo mpungenge zihari koko kandi zumvikana, abazifite bagomba no gutekereza uburyo izo mpungenge zizashira kuko ntabwo wabaho uhorana ubwo bwoba igihe cyose kuko ubwo bwoba ntabwo bwazatuma hari icyo abantu bageraho.”

Ku bifuza impinduka Perezida Kagame yavuze ko nabo bafite ishingiro mu gihe cyose izo mpinduka zifitiye igihugu akamaro kandi ziguma muri wa murongo wo gukomeza ‘stability’ n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Hari abihishe inyuma y’izi mpaka

Perezida Kagame yavuze ko mu mpande zombi muri aba hari abari kuri buri ruhande bagamije inyungu zabo bwite kurusha uko bashyira imbere inyungu rusange.

Avuga ko mu bifuza ko nta mpinduka zibaho hari bamwe bari mu myanya runaka b’abanebwe batanga nka 30% y’imbaraga bakabaye batanga mu gukemura ibibazo, bakabirekera abandi. Bityo ngo aba ugasanga bavuga ko nta mpinduka bashaka kugira ngo bigumire muri ubwo bunebwe bwabo.

Yavuze kandi ko mu bifuza impinduka barimo abagamije kureba uko babibonamo inyungu zabo bwite batagamije guharanira inyungu rusange z’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • yego nyakubahwa ariko twe kuzahogora kandi ndabizi ko utabyemera nubundi urukundo rwawe numwimerere , nubundi ntawavugije ingoma ngo utabarane nabasore mu wi 1994 , raka nvuge ngo uracyakenewe ye kandi uracyakenewe mugihe cyose rurema akikudutije

    naho kubijyanye nimpinduka nkuko ubivuze nazo harigihe ziba ngombwa ariko nazo nizo kwitondera ndetse cyaneeeeee abanyarwanda babyunve kuko ntiwava munzu yamabati ngo ujye muri nyakatsi ngo icyo warugambiriye nimpinduka gusa njyewe aho ntanimpinduka mbonamo

    impinduka zizaba mururu rwanda kuko niko kuri usibye no kumwanya wa peresida wa repubulika natwe turutuye ubu mu myaka 50 abenshi tuzaba twarahaye abandi umwanya ngo nabo baruture

    ariko kubwanjye sinemera ko ubu aricyo gihe cyo gusimbuza kagame ku myaka ye 56 na mugabe wimyaka 90 akiyobora , ibyo byamategeko nshinga ninzitwazo kandi naryo nararisomye ryemera referandumu nuko mbona abatayishaka barisoma bahagera bagahumiriza ngo batahasoma

    banyarwanda banyarwandakazi ntimugahage ibyiza , kuko kubihaga babyita umurengwe kandi ngo umurengwe wica nkinzara

    • None se niba wararisomye ahavuga impinduka ku mubare wa manda havuga ngo iki. Ku mubare wa manda rivuga ko nta na rimwe umuntu yemerewe gutorerwa umwanya wa perezida wa inshuro zirenze ebyiri. Referandum yo ivuga kuri manda ya perezida keretse niba utazi icyo manda bivuga. Soma usobanukirwe, manda bivuga igihe umuyobozi watowe amara, si umubare wa manda ayobora.

  • Yavuzeko impaka zifunguye se ari hejuru yitegekonshinga? itegekonshinga niwe waryishyiriyeho bashyiraho imyaka 7 aho gushyiraho itanu none ngo nayo ntabwobashaka kuyubahiriza?

    • Itegeko nshinga ariko ko rishyirwaho nabaturage rishyirwaho na president? Kandi ntago ryanditse ku mabuye nka ya mategeko ya mosi, kuburyo ritahinduka abaturage bagahitamo ibibanogeye! Maze rero niwumva bitakunogeye, bakazarihindura utabishaka, uzange kuritora, nubundi byose bizashyirwaho nabaturage! Maaaaze amahoro ahinde daa

      • Muvandimwe Alice, urakoze gutanga igitekerezo cyawe ariko rero nta muntu kamara ubaho niba tutigizankana twebwe Paul Kagame kijyana wacu ari ku butegetsi kuva 1994 amaze FPR imaze gufata ubutegetsi.Wowe se ubona abantu bahunga igihugu bahunga ubumwe n’amahoro nkuko Habyarimana? None se ko abahunga noneho barusha abahungaga Habyarimana? Ese ibyo abantu basabaga mbere ya 1988 na mbere yaho kuki abandi badashobora gusaba ibimeze nkabyo? Imana irinde u Rwanda kandi iruhe amahoro arambye.

      • Ese abashaka guhindura itegeko nshinga kare kose barebaga he? Baritoye batabanje kurisoma, none basanzr bari bibeshye?

    • Yewe Pindura we, nijye nawe twaritoye kandi twanarihindura, nuko uriho winangira ariko urabeshya tu!!!

  • Mfira y’i Rwanda ni kenshi utungurana mu bikorwa bikuranga…, nda kwisabiye nkumwe mubo uyobora ntudusige turi mwikona turagukeneye ojyera utuyobora aho utuvanye turagushimiraaho utaganisha hari sûr.

    Viva viva wanainchi wa Rwanda viva askari ya rwanda viva viva vivaaaa HE KAGAME.

    • Viva!!!!!!!!!

  • Pr.Kagame rwose hariya wagize neza uti ”hari abadashaka impinduka kugira bigumire mu myanya yabo”.ibyo ni ukuri cyane ngaho rero prove them wrong utange umwanya nabandi bashoboye biyayamaze maze u Rwanda rubere ibindi bihugu bya Afurika urugero mugurikiza itegeko na democray.amahoro kuri wowe

  • Abivuze neza uko mbibona pe.nubwo yakoresheje ijambo impinduka ariko njye njye nakoresha kuva kubutwgetsi kwe harabazhaka ko yagumaho ngo bigumire mumunyenga barimo batitaye ku iterambere z igihugu,hari mabandi bashaka ko avaho nabo bakibonera umuyoboro kuvwinyungu zabo bwite.nyuma yabo abandi bose mbona bifuza ko yagumaho kubwimpungenge zuko aho agejeje igihugu cyasubira inyuma.ariko njye kugeza nubu ndafite amahitamo abiri ko yagumaho 60% agakomeza cyane ko turi mumurongo mwiza irya stabilite avuga.cg aveho 40% ahe uwo yizeyemo ubushobozi nawe afate intebe y icyubahiro abe umujyanama w u Rda.naho HE abasinyisha abantu kungufu bo ntibabura kuko harabigize iturufu kugirango barebwe neza mumuryango abobo ntibabura kd birumvikana.nubwo uwo yasinyisha yaba abishaka arikose kukuzanira liste kukazi??ibaze nawe udasinye aho wakisanga.

  • Kuba visionary kwa his execellency nibyo ndaga gakyiro kamuhesha amanota meshi muri byose amaze gukorera igihungu kye.

    FPR ifite ibyagobwa byose bisabwa ngo ihe abanyarwanda political formular ifatika nubwo his execellency bamugabanyiriza akazi nyuma ya 2017.

    FPR ni shyaka rya banyarwanda riri generational rigomba gutanga unlimited innovative political manifest ishigiye mukuzamura ikyizere kyimibereho yabanyarwanda na nyuma 2017-2031-2045!

  • Ibyo Niwe. Ubuzi Neza Icyo Ashaka Azagikore Ntawamuhagarika Rwose … Afite Ubushobozi Bwose Bubaho Mubiganza Bye …
    Ikindi Kandi Mwe Gushyushya Abantu Imitwe Ngo Amategeko Nshinga .
    Icyo Namwisabira ntakuryarya Azababarire Infungwa Za Politike
    Ibindi Azatunge Atunganirwe..
    Mukomere Cyane Basomyi !!!!!!

  • Change or no change. The answer lies in his hands.

    • @Mimi

      You are right.

      Change or no change. The answer lies in his HE hands. He has the final word to say.

      But please, those who are deploying their efforts mu “gutekinika” basinyisha abaturage (ku gahato) ngo bakunde bahabwe amanota, ahubwo barimo gutobera HE. They should stop doing so.

  • Wihweje neza irijambo ryanyakubahwa, urumva position yiwe, ahashikigiye. Ariko kubwanje nizerako ivyoyakoze naho vyishi arivyiza yabikoranye nabandi, igikenewe yoha umwanya abo bakoranye, ariko akabaguma hafi. Nakare umwigisha mwiza arigisha maze agaha umwanya umusheshue wiwe akagira pratique. Akamureka agakora, umwigisha nawe akaba araba ingene wamunyeshure akora. Numwana uramwigisha kugenda (gutambuka) hanyuma ukamurekura akagenda (agatambuka) wenyene kandi akabishobora.
    So, tora umuntu mubo mwakoranye ashoboye, nawe atware, rero ntukore nka nkurunziza ukwegere igihugu mu myiyerekano. Kandi kumira kubutegetsi navyo nyene birimwo gukunda inyungu zawe. Kuko arinyungu zubanyarwanda, uhaye umwe mubomwakoranye, wogumana ijambo, mbere president mushasaha yobarose umujanama mwiza (president kagame)

  • Ariko kucyi? Kucyi rwose hirengagizwa ibyanditse mw’itegekonshinga?! Numva bamwe bavuga ngo nitwe twaritoye dushobora kurihindura uko dushatse…! Eeh! kucyi se mudahindura n’izindi ngingo mukibanda kuy’101? kucyi se izindi zahinduwe mutabisabye? Kucyi se Perezida adatobora ngo akurire inzira kumurima abo bose bamushora mu bidakwiye ahubwo agakomeza kugaragaza ko adashyushye kandi adakonje kubijyanye na manda ya 3 mu gihe itegeko ritabimwemerera?

  • Nanjye ntyo Bwendebupfe we!,ababarire infungwa bavugurure Ministere3 iyu ubuhinzi n’ubworozi,iy’uburezi ndetse niy’ubuzima!, kuko aho hantu uko ari 3 , niho bipfira umwana w’umunyarwanda yarahababariye bihagije,naho ayo mategeko nshinga bazayahindure cg bayareke

  • Bwendebupfe ndagushimiye icyo gitekerezo !
    HE Kagame azi kureba kure ! abahora bavuza induru ngo nagenda bazababara ni abadashaka kuva ku myanya bafite ! ese agiye ninde wababwiyeko igihugu cyasubira inyuma ? ubu umunyarwanda wese afite ubwenge ku buryo habaye amatora asesuye ntawe utatora abanje kwitegereza neza ! Nyakubahwa igendera tuzahora tukubaha n’amahanga azagushimira ko wubashye itegekonshinga igihugu cyawe kigenderaho ! komeza werekane uburwari uzabishimirwa !

  • @Iranzi,nawe ugaragaje uruhande uriho!
    Kuki urebye uruhande rumwe???
    Ese ubishyize byombi ku munzani wasanga ikiremereye ari ikihe ari abatuzuza neza inshingano zabo ariko bakosorwa,n’abafite umugambi wo kyjya mu butegetsi bagamije inyungu zabo bakadusubiza mu icuraburindi??!!!!

  • gusa ikibanze abaturage nibo bagenerwa bikorwa numva icyo twasa naanjye ndimo numva aho tujyeze hashimishije numva umusaza atadusiga gutya kdi agikenewe’naho uwavuga ngo bamuhata kwemera ihinduka kwitwgeko shinga ‘rwose bazaze bibarize abaturage kdi bazajye mumurenge bashaka kdi bijyanye noneho bumve rwose uko tumwibonamo

  • mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi harimwo abagabo, nibatoremwo uwuzosimbura kagame, maze kagame azobagume hafi nkumujanama mukuru. Ivyobizamwerekako nahatazoba akirihoko kurwanda yarusizemwo abagabo. Yigishije akamenyesha.
    Wihweje neza irijambo ryanyakubahwa kagame, ucawumva position yiwe, ahashikigiye. Ariko kubwanje nizerako ivyoyakoze naho hrimwo vyishi yabikoranye nabandi, igikenewe yoha umwanya abo bakoranye, ariko akabaguma hafi. Nakare umwigisha mwiza arigisha maze agaha umwanya umunyeshule wiwe akagira pratique. umwigisha nawe akaraba ingene wamunyeshure akora ivyoyigishijwe. Numwana uramwigisha gutambuka hanyuma ukamurekura agatambukaka wenyene kandi akabishobora.
    So, tora umuntu mubo mwakoranye ashoboye, nawe atware, nawuzomubere umujanama. Rero ntukore nka nkurunziza ukwegere igihugu mu ngorane nkimyiyerekano, etc. Kandi wibukeko umunyagihugu ashavuye, ashavura kurusha ingwe. ikindi nuko kumira kubutegetsi navyo nyene nugukunda inyungu zawe.

  • Abashaka kujyana Kagame muri manda ya gatatu bari kubikora kunyungu zabo, abareke abime namatwi atange undi mukandida muri RPF agume kuruhande arebe niba azakora akazi neza.Mwibuke Mandela ava kubutegetsi uwamusimbuye yaratangiye kwikorera ibye Mandela amushyira ku murongo.Urwo rugero na Nyerere niko yakoze ubu muribyo bihugu ntanumwe ushobora no kurota guhindura itegekonshinga.

  • mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi harimwo abagabo, nibatoremwo uwuzosimbura kagame, maze kagame azobagume hafi nkumujanama mukuru. Ivyobizamwerekako nahatazoba akirihoko kurwanda yarusizemwo abagabo. Yigishije akamenyesha.
    Wihweje neza irijambo ryanyakubahwa kagame, ucawumva position yiwe, ahashikigiye. Ariko kubwanje nizerako ivyoyakoze naho hrimwo vyishi yabikoranye nabandi, igikenewe yoha umwanya abo bakoranye, ariko akabaguma hafi. Nakare umwigisha mwiza arigisha maze agaha umwanya umunyeshule wiwe akagira pratique. umwigisha nawe akaraba ingene wamunyeshure akora ivyoyigishijwe. Numwana uramwigisha gutambuka hanyuma ukamurekura agatambukaka wenyene kandi akabishobora.
    So, tora umuntu mubo mwakoranye ashoboye, nawe atware, nawuzomubere umujanama. Rero ntukore nka nkurunziza ukwegere igihugu mu ngorane nkimyiyerekano, etc. Kandi wibukeko umunyagihugu ashavuye, ashavura kurusha ingwe. ikindi nuko kumira kubutegetsi navyo nyene nugukunda inyungu zawe.

  • Ingingo ya stability his excellence yavuze niyo rwose 100%. Mu mateka y’u Rwanda impinduka zajyanye na instability. Mu myaka ya 1961; 1973, 1994 amaraso y’abanyarwanda yaramenetse- ntabwo byari bikwiye gusubira. Kuguma ku butegetsi kwa President Kagame after 2017 ntabwo aribyo byakemura icyo kibazo mu Rwanda, ahubwo byaba ari ukukigiza hirya gato (in terms of years). Wa mugani ngo: “Aho gupfa none napfa ejo”

    Ni ngombwa gushirika ubwoba, His excellence aberereke ariko abe ari inkingi ya stability. Mean while he can play a better role to implement that stability ashyigikira that the principle yo gusimburana ku ntebe ya presidency.

    Rwose si ngombwa ko abashyigikiye impinduka n’abatayishyigikiye bajya mu mitsi ngo kugirango hagaragare abarusha abandi amaboko. U Burundi si urugero rwiza.

    Impinduka ikenewe ni ukuvana mandat ya president ku myaka irindwi ikajya kuri itanu.

  • Uwiyita ruganzu biragaragara ko uzi iby’uburundi, kuruta iby’irwanda! Ntabwo Umuyobozi nka Kagame apfa kuboneka pe pe pe, uzasome amateka kw’isi baba imboneka rimwe. Ntabwo rero dukeneye tombola kandi agitwaza kigabo sha! Abazungu bararekereje barebe uko twasubira inyuma mubukungu mubuzima, Kuko batiyumvisha ukuntu igihugu nka Rwanda cyagira Ijambo muruhando rw’amahanga. Turagukeneye nyakugirimana ntudusige tutageze aho watubwiye ko tutagomba gusaba inkunga amahanga, uzasige tumaze kwigira

  • Harya ngo murashaka gusaranganya ubutegetsi?president aveho hajye hundi,nibyiza koko ariko se mubona aribyo bikenewe cyane?Urwanda muraruzi muzi aho ruvuye naho rugeze.Mbonako umunyarwanda nyawe ukundu urwanda ari urwifuriza umusingi nyakuri dore ubutaracyari mumishinga yoguteza imbere igihugu yo gukura mubwigunge igihugu,nibindi byishyi bamwe kugezubu bunva ko ari nkinzozi.ariko H Paul Kagame akaba uvugako bishoboka kandi tukaba dufite ingero nyishyi mubyagiye bishoboka,abenshi baribazi ko arinzozi.Nimureke H Kagame atuyobore igihe kizagera yicare aruhuke kuko nawe,arabikeneye.murakoze.

  • @Sebuteme: Itegekonshinga kimwe n’amategeko mato kuriryo abereyeho kugirango ibibazo by’abantu bikemurwe, si Bible cyangwa Ikorowani! Nta hantu na hamwe ku isi itegekonshinga ritarahinduka. Tanga impamvu ifatika wumva Kagame adakwiye gukomeza kuyobora u Rwanda naho Itegekonshinga ritaganisha mu gukemura ibibazo by’abanyarwanda ntacyo ryaba rimaze.

  • Banyarwanda banyarubuga namwe basomyi;

    Njyewe n’umunyarwanda ukunda igihugu n’abanyarwanda, ndasaba ko twakumva ibyifuzo bya benshi basaba ko HE Paul Kagame akomeza kutuyobora kuko ni Exceptional Leader ubeneka gacye muri generation of 100 years.

    Kagame kandi ni umuyobozi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda ntiyikubira cg ngo yubake icyenewabo mumirimo n’ubukungu bw’igihugu. Baca umugani ngo “Gukunda umwami ni byiza ariko biba byiza kurushaho kugira umwami ugukunda”

    Icyiyongereyeho gikomeye, umwanya w’Umukuru w’Igihugu si umwanya ukorerwaho igeragezwa at all!

    Kagame ni umugabo uhamye ku ijambo, muruhando rw’amahanga u Rwanda rurubashywe, aduhesheje ijambo ntitwari dukwiye kwitesha ayo mahirwe.

    Ese mwari muziko ba Mpatsibihugu badutinya kubera Brand Kagame?

    Finally, Kagame’s leadership is not local. He has a Panafrican spirit, the Strong man of the continent who stands for our rights.

    Impaka zo ndazemera ariko ndamusaba kutuyobora mu bindi bihe biri imbere bityo natwe tuzaba twigira ku birenge bye. Viva HE Paul Kagame.

  • Reka twitorere uwo twiyumvamo kandi koko itegeko nshinga naho ritahinduka ntawundi twabona watugeza aha, ni umusaza w’inararibonye ubona ibintu mbere yuko biba kandi agatanga propositions zuko byagenda so ni proactive byahatari kutamutora ni ukunyagwa zigahera.

  • Abanyarwanda twese tuzi aho H.E Paul Kagame yadukuye tuzi n’aho atugejeje kandi hari n’aho dushaka kugera.Ni ibintu bigaragarira buri wese kiretse abigize impumyi badashaka kureba.
    Nyakubahwa turagukeneye kandi abanyarwanda nibo bonyine bazi icyo bakeneye ntabwo ari abanyamahanga bazadufatira icyemezo ku byo twifuza.

    Abumva ko H.E akeneye cyane kuguma ku buyobozi baribeshya kuko ubu twe nk’abanyarwanda turajwe inshinga no kumusaba gukomeza kutuyobora nk’uko mumaze igihe mubibona abatari bake babisaba turizera kandi ko azabitwemerera.

    Turi kumwe ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere.

  • Ndabaramutsa cyane bavandimwe,

    Njye uko mbibona n’iyo nsenseguye ibitekerezo bitangwa, ndushako kubona ko Nyakubahwa tukimugoye. Arakenewe birenze gukenerwa kuko ahubwo ni ukwitanga. Kudufasha ni ukwikorera umusaraba nk’ umwe wa Yesu/Yezu Kristo. Ubundi mu mvugo ye aragura atu:’Mukomeze impaka uruhande ruzatsinda ni uruzagaragaza ko icyifuzo cyarwo ari ikiganisha u Rwanda aheza”, mu gusubiza ugasanga nta sano bifitanye numurongo watanzwe. Bivuga ngo turacyakeneye kujijurwa.
    Ahubwo uwabyoroshya abaza ati ” Kugumaho kwe cyagwa se kuvaho kwe byongerera iki / bigabanya iki ku mibereho myiza y’ u Rwanda,abanyarwanda ndetse n’abarutuye muri rusange, duhereye aho tugahana-hana ibitekerezo ngirango ibifatika n’ibyo byamutera kutwerurira akavuga aho ahagaze. Nyamuneka dukire ishyaka n’ ubumuntu twiyubake twubaka n’abandi. Amahoro kuri twese.

    • Ntasoni! umusaraba wa Yesu urawuzi? Uwugereranya nibintu vyikinyoma?

  • Ijambo HE Paul Kagame yabwiye abayoboke ba FPR abibutsa ko “Strong institutions” zibaho ariko zubatswe na “Strong leaders”. Ibyo rwose nibyo turabyemera.

    Ariko rero strong leaders ntabwo bivuze umuntu umwe ukora neza wenyine gusa mu gihugu cyose ku buryo wavuga ngo nta wundi wamusimbura. Mu kinyarwanda baravuga ngo inkingi imwe ntigera inzu.

    Tuzi neza ko HE Paul Kagame afite abamufasha akorana nabo mu kuyobora neza mu bushishozi kino gihugu, abo bamufasha harimo abasivili hakabamo n’abasirikari. Muri abo bantu bose bamufasha, ibyo twagezeho byose muri iki gihugu nabo babikomeyeho kuko babigizemo uruhare rukomeye ntibakwifuza rero ko bisubira inyuma.

    HE rero abishatse yareka umwe muri abo bafatanyije mu gikorwa cyo kuyobora neza iki gihugu, agatangwaho umukandida n’ishyaka rya RPF muri 2017 akazakomereza aho yari agejeje, bitabaye ngombwa kujya muri iki kibazo kitoroshye cyo guhindura itegekonshinga.

    Bityo Paul Kagame azaba aciye agahigo muri kino gihugu kandi abanyarwanda bakazahora bamwibukira ku mateka ye yo kutagundira ubutegetsi. Gukomeza kuvuga ngo abanyarwanda baramukeneye cyane ngo atagumyeho ngo u Rwanda rwasubira mu makuba no mu kajagari, ababivuga sinzi aho babikura, keretse niba bemera ko kugeza ubu mu Rwanda hari umuntu umwe gusa uharanira ko ibyo twagezeho bitasubira inyuma.

    Iki gihugu gifite abanyarwanda bagikunda barenze umwe kandi badashobora kwemera ko cyasubira mu mateka mabi cyanyuzemo.

    Hari rero abadukanye imvugo ngo Itegekonshinga n’abaturage baryitoreye ngo banafite uburenganzira n’ububasha bwo kurihindura uko babishatse, ngo Itegekonshinga ntabwo ari Bible n’ibindi n’ibindi…Abo rero iyo wumvise ibyo bavuga usanga batareba kure, ndetse benshi muri bo usanga ari abishakira kugumana umugati bari bafite. Ntabwo bumva uburemere bw’iiki kibazo, kandi nyamara usanga umugoko wose n’ingaruka zose bishobora kubarirwa kuri HE Paul Kagame bo bigaramiye.

  • Ese wowe Mirari reka nkubaze mpereye aho wavuze ngo” ntabwo bumva uburemere bw’iki kibazo” aha wavugaga kuba itegeko nshinga ryahinduka bivuye mu bushake bw’abanyarwanda.

    Ese kugirango itegeko nshinga ribeho ntabwo byavuye mu bushake bw’abanyarwanda? KIRETSE NIBA HARI ABANDI BARIDUSHYIRIYEHO KIKABA CYABA IKIBAZO RIHINDUTSE.

    Wowe hariya uvuga ngo uburemere ushobora kutuvunguriraho tukuymva aho bushingiye?

    Si non abanyarwandanda bafite uburenganzira busesuye bwo gukora icyo bashaka mu nyungu z’Igihugu igihe babona ko baganisha aheza.

  • FPR-Inkotanyi has many people with leadership skills. We want to have a new candidate who is not Kagame. Only, an issue we miss where to express our views. So, FPR-Inkotanyi is not one person (kagame) but many people with leadership talents.

  • @ Buja: Ibyo bya Yesu ni ukwemera kwawe ufitiye uburenganzira ariko nta muntu n’umwe utegetswe kwemera nkawe ku buryo wumva ugomba gukangara abatemera nkawe, wumvise ?

    Nkanjye akamaro Kagame yangiriye(kimwe n’abandi banyarwanda benshi) ntaho gahuriye n’ako uwo Yezu wawe uvuga kuko KAGAME YAKOZE IBINTU BIGARAGARA KANDI BIFATIKA. Ubwo se urahita untuka kuko mvuze ibyo udashaka kumva kuri Yesu wawe?

    Muri make: gumana ukwemera kwawe naho ibinyoma uvuga banziriza aho iwanyu Kagame umufashe hasi.

    • Ntutinya nimana? Nasatani aratinya Imana! Naho kagame nahoyoba yakoze neza ntiwomugereranya nimana(Yesu Kristo).

  • Dere, speak for yourself bother(or sister). In my humble opinion, this is not the time for Rwanda to start “testing” leadership skills. Rwanda is a very special country due to the country’s recent history and for me peace, stability and economic and social transforamation are a million times more important than a mere change in the mumber of presidential terms.

    By the way, many western countries that give us lessons do not even set the number of terms that a leader can serve as head of state/ Government. Here are some examples: Canada, United Kingdom, Germany and the list goes on… Angela Merkel of Germany is serving her 3 rd term now and no one is complaining… President Franklin D. Roosevelt died serving his fourth term because of his great leadership before and during World War II.

    All in all, let’s do what is best for this country and stop ” swallowing” what foreigners are feeding us because at the end of the day, our decision is going to affect us not them.

  • Akagapira yambaye nikeza!

  • Buja, nkubwire mu ruhe rurimi ko ibyo ari ukwemera kwawe? Emera ibyo ushaka nanjye wemere ko nemera ibyo nshaka! Hanyuma, hano mu Rwanda abemera Yesu Kristo nibo bamaze abantu, bakora n’ibyo inyamaswa zitigera zikora! Ndetse Kagame n’Inkotanyi yari ayoboye niwe wakijije abicwaga n’abiyitiriraga uwo Yesu wawe! Uzagumane Yesu nanjye nzagumana Kagame!

Comments are closed.

en_USEnglish