Digiqole ad

Ubuzima bwihishe bw’inzuki n’akamaro zifitiye isi n’abayituye

Tariki ya 30 Gicurasi buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wahariwe urusobe rw’Ibinyabuzima. Muri uyu mwaka isi hazirikanwe ku kuntu ibinyabizima bituye isi ari byinshi ariko kenshi abantu bakaba batazi akamaro kabyo n’ingano yabyo.

Uruyuki ruri guhoova/gutaara ubuki
Uruyuki ruri guhoova/gutaara ubuki

Ubusanzwe abantu bazi umubare w’inyenyeri ariko ntibazi umubare w’ibinyabuzima bituye isi!

Buri kiremwa cyaremwe n’Imana gifitiye abantu akamaro mu buryo ubu cyangwa buriya. Kimwe mu biremwa bisuzugurwa na benshi ariko gifitiye akamaro gakomeye abatuye isi n’ibindi binyabuzima muri rusange ni inzuki n’ubuki bwazo.

Ubuki bw’inzuki buzwiho kuba bwongerera imbaraga ikinyabuzima kibukoresheje cyaba umuntu cyangwa izindi nyamaswa. Izo ngufu zishingiye ku rusobe rw’amasukari yitwa (Carbohydrates) angina na 82% by’ibikoze ubuki.

Abahanga bavuga ko imbaraga uruyuki rukuye mu buki ruriye rimwe rugahaga, zatuma rushobora kuguruka rukazenguruka isi yose!

Nubwo bwose bimeze gutya ariko abantu ntibaha agaciro inzuki uko bikwiye kandi arizo zituma tubona ubuki bufite agaciro kanini mu buzima bwacu.

Bitewe no gushaka kongera umusaruro ukomoka ku bihingwa, abantu bakora imiti yica udukoko twangiza imyaka.

Abahanga mu buhinzi n’abashinzwe kurengera ibidukikije bashinja iyi miti (insectecides) kugira uruhare nu kwica udusimba dufitiye abantu akamaro nk’inzuki cyangwa ibinyugunyugu bifasha mu ibangurirwa ry’ibimera (pollenisation).

Abavumvu bavuga ko umutiba urimo inzuki nzima kandi zikora neza ushobora kwera kg 60 z’ubuki.

Ikorwa ry’ubuki

Kugira ngo inzuki zikore ubuki bizisaba ingufu n’ubuhanga buhanitse. Zikoresheje indimi zazo zimeze nk’imiheha yazibye, inzuki zikurura ubuvungukira bw’indabo, amatembabuzi y’ibiti n’ibindi bintu nk’amafu aribyo byitwa gutara ubuki kw’inzuki.

Ibyo bintu byose, inzuki z’intazi zikabijyana mu kanwa zikabishyikiriza izindi nzuki zishinzwe gukora ubuki maze zikabihekenya mu gihe kingana n’iminota 30, bikivanga n’indurwe ndetse n’imisemburo iva mu nda yazo.

Iyo ibyo birangiye inzuki zirabisohora ku minwa yazo maze zikabishyira hanze kugira ngo umwuka n’amazi bigabanuke kugera ku gipimo cya 18%.

Kuri uru rwego ubuki buba bwujuje ubuziranenge, buba bufite ubushobozi bwo kuzaramba ubuziraherezo.

Mu myaka mike ishize abahanga bavumbuye ubuki mu mva z’abami bo mu Misiri (Farawo) bapfuye mu myaka ibihumbi 3000 ishize.

Ubuki bufite agaciro kanini mu buvuzi nk’uko byagarutsweho na Dr Berenbaum wo muri Kaminuza ya Illinois muri Amerika.

Dr Berenbaum mu gitabo yanditse yagize ati “Ubuki bwagize uruhare mu kuvura ibikomere, ubushye, ibibyimba by’uruhu ndetse n’amavunja.”

Kubera ibintu binyuranye inzuki zivangavanga mu gukora ubuki, bituma udukoko twitwa bagiteri (Bacteria) tugira uruhare mu kwanduza igisebe kikaba cyakwiyongera dushobora kwicwa n’ubuki.

Kubera akamaro k’urusobe rw’ibidukikije, abantu dukwiriye kwihatira kongera ubumenyi difite ku bidukikije, kubyangiza bivuze kwangiza imibereho yacu mu gihe kiri imbere.

Abantu benshi batinya inzuki kandi ni mu gihe kuko ziba zihuze ku buryo uzibujije umutekano wese zigerageza kumwivuna.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • mwiriwe ho! hari byinshi nkabantu twirengagiza ariko usanga ahanini ari ukutamenya. mutubere yo rero mukomeze mubiduhe kuko n’ingirakamaro mubuzima bwacu bwa buti munsi!

Comments are closed.

en_USEnglish