Digiqole ad

Polisi yerekanye imodoka yibwe n’ibindi bitemewe byafashwe muri Usalama II

 Polisi yerekanye imodoka yibwe n’ibindi bitemewe byafashwe muri Usalama II

Ibyafashwe mu mukwabo wiswe Usalama II birimo imiti yataye igihe ikoreshwa mu buhinzi

Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Toyota Carina E yibwe mu gihugu cy’Ubuholandi, imiti ikoreshwa mu buhinzi, amafumbire, amavuta y’amamesa atujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge by’amoko anyuranye, biri mu byo Polisi yerekanye byafashwe mu gikorwa kiswe Usalama II.

Ibyafashwe mu mukwabo wiswe Usalama II birimo imiti yataye igihe ikoreshwa mu buhinzi
Ibyafashwe mu mukwabo wiswe Usalama II birimo imiti yataye igihe ikoreshwa mu buhinzi

ACP Tony Kuramba Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ubugenzacyaha, akaba anakuriye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Rwanda, yavuze ko ibikorwa bya Usalama II byakozwe mu bihugu 12 bigize akarere ka Polisi yo mu Burasirazuba bwa Africa (EAPCO) n’iyo muri Africa y’Amajyepfo (SAPCO), tariki ya 4-5 Kamena 2015.

Ibi ngo byakozwe mu kubahiriza imyanzuro y’abakuriye Polisi mu bihugu 20, aho biyemeje kurwanya ibyaha bijyana no gucuruza abantu, ibijyana n’ibiyobyabwenge, icuruzwa ritemewe ry’amabuye y’agaciro, ubujura bw’intsinga z’amashanyarazi, kurwanya iterabwoba n’abafasha mu ikorwa ry’ibi byaha.

Ibikorwa bya Usalama II kandi bishakisha kandi bikarwanya abacuruza intwaro ntoya n’abazikwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko, n’abantu bangiza ibidukikije by’umwihariko inyamaswa n’ibimera biri mu marembera ku Isi.

Mu mukwabo wakozwe mu Rwanda hose kuri iyi tariki ya 4-5 Kamena, hafashwe ibiyobyabwenge bya kanyanga litiro 1 142, urumogi  ibiro 215 na mairungi amapaki 240, byose hamwe bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 16 274$ (Frw 11 391 800).

Mu bindi byafashwe harimo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina E yibwe mu 2008 mu gihugu cy’Ubuholandi, imodoka yari itwaye ibiro 800 z’igiti cya Kabaruka (Umushikiri) kibujijwe gucuruzwa, amafumbire n’imiti bikoreshwa mu buhinzi ndetse n’amavuta y’amamesa atujuje ubuziranenge.

Mme Uwumukiza Beatrice umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi ushinzwe ubuziranenge yavuze ko imiti yafashwe ifite inenge y’uko imwe yarangije igihe indi ikaba itemewe kuko ngo isigara mu musaruro w’ibihingwa ukaba watera ingaruka ku buzima ndetse uwo musaruro ntugire agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Yasabye abaturage gushishoza igihe bagiye kugura ibintu ku isoko, kandi bakajya bagura ahantu hazwi ngo kuko MINAGRI ifite urutonde rw’imiti n’amafumbire byemerewe gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda.

CSP Celestin Twahirwa yabwiye abanyamakuru ko kuba mu bihugu 12 ibi bikorwa by’umukwabo byarakorewe rimwe ari uburyo bwo gukumira ko hari bamwe babihungiramo. Ikindi ngo bizafasha mu gusangira amakuru, kuko hari bimwe byafatiwe aha, bishobora kuzajya ahandi.

Twahirwa yagiriye inama abacuruzi kurangura ibintu byemewe kandi bakajya barangura ahantu hizewe bazi, kuko ngo hari benshi bafatanywe ibicuruzwa nk’imiti yo mu buhinzi ariko batari bazi ko ari imyiganano cyangwa itemewe.

Iyi modoka yafashwe, ngo hagiye gushakishwa nyirayo, igihe azaba atabonetse izashyirwa ku isoko itezwe cyamunara.

Iyo ni imodoka yibwe mu gihugu cy'Ubuholandi
Iyo ni imodoka yibwe mu gihugu cy’Ubuholandi
Ibyafashwe birimo ibiyobyabwenge n'imiti y'imyiganano, iyarangije igihe n'itemewe ifite ingaruka ku buzima
Ibyafashwe birimo ibiyobyabwenge n’imiti y’imyiganano, iyarangije igihe n’itemewe ifite ingaruka ku buzima
Mairungi, kanyanga n'urumogi biri mu biyobyabwenge byafashwe
Mairungi, kanyanga n’urumogi biri mu biyobyabwenge byafashwe
Amamesa bayashyiraga mu macupa ajyamo amazi kandi ntibyemewe
Amamesa bayashyiraga mu macupa ajyamo amazi kandi ntibyemewe
Imiti nk'iyi yo mu buhinzi yafashwe, imwe ntiyemewe indi ntiyujuje ubuziranenge
Imiti nk’iyi yo mu buhinzi yafashwe, imwe ntiyemewe indi ntiyujuje ubuziranenge
Mme Uwumukiza Beatrice, ACP Tony Kulamba na CSP Twahirwa Celestin basobanura ububi bw'imiti yafashwe itemewe
Mme Uwumukiza Beatrice, ACP Tony Kuramba na CSP Twahirwa Celestin basobanura ububi bw’imiti yafashwe itemewe

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • umukwabu uracyenewe mu gihugu hose police igomba gushyiramo imbaraga cyane cyane hano mumjyi wa kigali kuko hari ibiyobyabwenge byinshi cyane kuburyo nabantu basigaye babinywa ku mugaragaro ibi bikaba aribyo ntanadaro yibindi byaha biba birimo viol na za meurtre bimaze kuba byinshi

  • police congratulation, mukomereze aho natwe turabashyigikiye, igihugu cyacu hamwe n’isi yose bisugire bisagambe bizira ibiyobya bwenge. Ababicuruza namwe musigiho mushakire ahandi kuko birashoboka. Imana ibibafashemo.

  • Abanya politic bakunda ibiyayura mutwe, kubera amahoro make bagira mumutima.

    • nta soni nibo babinywa se cg wabisinze

  • uracyanewe byihutirwa sana

  • uyu mukwabo ni mwiza kuko watumye hari byinshi bikemuka no kudaha urwaho abandi bashaka gukora ibitemewe, gusa ntabwo aba bafashe bahagije bazongere bakore undi mukwabo bazafata byinshi

  • Ikibabaje ni uko Police ifata ibyibiwe hanze ariko mu gihugu byo ntubaze!

  • police nikomereze aho ariko no mucyaro urumogi ni rwose pe!

Comments are closed.

en_USEnglish