Yiyise Umunyamakuru Isheja Sandrine w’Isango Star maze yaka umushoferi 20 000Frw
Umukobwa witwa Emeline MUKASHYAKA yiyitiriye izina ry’umunyamakuru wa Radio Isango Star witwa Sandrine ISHEJA BUTERA maze asaba umushoferi amafaranga 20 000 amubwira ko azamusanga kuri Radio Isango akamwishyura.
Uyu mukobwa wari uvuye i Kibungo muri taxi atashye i Kigali mu kwezi gatandatu, yabwiye umushoferi ko nta mafaranga afite maze umutaximan yumvise ko ari umukobwa azi kuri Radio aramusabira ko atishyura, bityo baramenyana bahana numero za telephone.
Nyuma y’iminsi mike Emeline aza guhamagara Taximan amusaba ko amuguriza amafaranga 20 000frw mu izina rya Isheja Sandrine nyine yari yavuze.
Uyu mushoferi ABAHARI Amza n’ikizere cyinshi yaje kumubonera ibihumbi 10, kuko yari azi neza ko azamusanga kuri Radio akamwishyura nta kibazo.
Amza yagize ati:” Ntabwo numvaga ko Sandrine nzi kuri Radio yanyambura, kandi namuhaye amfaranga nk’umuntu nanakundaga kumva kuri Radio”
Abonye bitinze, yuma y’amezi atatu yajyiye ku Isango Star kwishyuza, bamubwira ko Sandrine ari muri studio, aramutegereza, maze Sandrine wa nyawe asohotse umushoferi asanga atiriwe yahaye amafaranga.
Amza yahise abimenyesha Polisi maze hakorwa iperereza uyu mutekamutwe Emeline MUKASHYAKA aza gufatwa, akaba aniyemerera iki cyaha.
Emiline MUKASHYAKA ati: “Sandrine ntituziranye, muzi nk’umunyamakuru w’Isango Star, ntabwo nzi icyabinteye gusa ndabyemera nkanabisabira imbabazi”
Sadrine ISHEJA ati: “Mbabajwe nuko yakoresheje izina ryanjye mu gikorwa cy’ubujura”
Sadrine aramenyesha abantu bose n’abasanzwe bamwumva kuri Radio ko atariwe wari muri iki gikorwa cyo kwambura uyu mushoferi, ahubwo uwabikoze yamenyekanye.
Isheja Butera Sandrine azwi cyane mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri Radio Isango Star cya Sunday Night, akaba kandi yaramenyekaniye cyane mu kiganiro Salus Relax kuri Radio Salus ikorera mu karere ka Huye, aho yigaga nk’umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Kwiyitirira izina ry’undi mu gikorwa nk’iki cy’ubutekamutwe bugamije kwiba, bihanishwa hagati y’igifungo cy’imyaka 2 n’itanu nkuko byemejwe na Chief Spt Theos Badege Umuvugizi wa Police.
Uyu mukobwa akaba avuga ko baca inkoni izamba kuko ubusanzwe ari n’umukiristu wa ADEPER i Kanombe, akaba aririmba muri Korari imwe n’umuhanzi uzwi ku izina rya UWIRINGIRIMANA Theo nkuko yabitangaje, niba nabyo atari imitwe.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
20 Comments
ariko amza wowe ntuba ureba abantu urabona yakora kuri radio koko ndebera ayo maguru, umusatsi udaheruka agasokozo, niba se amza yumvaga ijwi rya sandrine, yumvaga uko avuga bavuga kimwe, ko ari umutubuzi wamaze igihugu yiyita amzina ataraye, ejo bundi aziyitirira undi wo kuri radio rwanda ashaka 40.000, ubwo se ayo mafaranga azayabona hehe koko. nakumiro peee
DORE IBIDAHUYE!MBEGA DIFFERENCE!!!!!DEUX EXTREMES !
Mbega igikobwa kibi,puuu! nango ari ikinyamakuru pe!!
Abatekamutwe baragwira uyu we arandangije ni original pee ntabwo avangiye na gato biragaragara ko atari ubwa mbere ahubwo iminsi 40 y’igisambo yarigeze buriya abakristo bo yabigirizagaho nkana pupuuu ni uwo kwamaganwa ashebeje umuryango nta mwari wo guteka imitwe.
mu izina rya yesu twamaganye ubutekamutwe nkubwo ntakabeshye ntabwo ari umukristo nta mukristo ukora atyo ntabwo nubwo yesu amuzi bityo ababeshya biyitiririra ubukristo turabamaganye amategeko y’igihugu niyubahirizwe kandi icyo nasaba n’abandi bakora nkawe bihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi yesu agiye kuza vuba cyane kandi uzaba atari ihana ngo areke ingeso n’ibyaha bye bibi azarimbuka nta kabuza gehinomu, umuriro utazima w’ibihe byose uzamwakira utajuyaje! ikindi ntakabeshyere itorero rya ADEPR kuko iyo myambarire ye siyo muri ADEPR reba nawe ibyo bikomo jewellers yambaye ku maboko ye ntabwo ADEPR ibyemera ko abakobwa cyangwa abagore babo babyambara ku maboko, ku maguru cyangwa mu ijosi.
Amza we uri fauttype kabisa ubwose izo mbaraga wakoresheje uhiga uwo muteka mutwe zingana na 10,000Frw?
Time is money.Ikindi kandi kuki uguriza abo utazi?
Ese koko uyu mukobwa ko bivugwa ko ari mushiki wa bose babireba(Theo) nibyo?
icyakora Mukashyaka uyu arandangije peee!nubwambere mbonye umutekamutwe w’umukobwa,urabona ngo aratinyuka yokanyagwa agatukisha abari b’urwanda koko!nahanwe ejo atazavaho akiyitirira Minisitiri runaka,kdi ntagatukishe izina ry’Imana ngo numukristu ntabu kristu mbonye,nikigoryi ahubwo cyimazeyo kinshiramanga,hagowe umuhungu uzamuyoberaho ngo abonye umugore!harinkuru,cyahita kimuteza inote nawe bakiri honey moon!!!!!!!!!!!bahungu mwitondere abakobwa bubu sasa
gewe uko mbona ndabona ahubwo uwomukobwa yaradusebereje radiyo yacu yabasitari cyangwase sandirine niwewabikoze kugirango amenyekane nkumusitarikoko wisango? birababaje ukuntu dukunda isangositari none iradusebeje ibyobyose ninda itumabiba uwomukobwa nimumubabarire kuko nawesiwe numutekano mucyeya yarafite wigifu gusa nkabakunzi bisango ntacyizatubuza kuyumva uzi umuziki iduha ntahandi wawusanga. kandi sandirine wihangane kuko kubabara siko gupfa ese? ko. wagizimana agafatwa iyo adafatwa ko. twari kukumanika kubyapa kumuhanda amafotoyawe turayafite . cyakoza birababaje nagahomamunwape.
Amza pole wana!ibi bireze hari nundi batuburiye bigize abantu bavuye mumahanga babonye numero ze ahamagaye kuri radio atanga inama kubibazo bigagaho noneho abescrotsbaba baramuhamagaye ngo ni umuntu mwiza ngo agira inama abandi bajya kumusengerera birangira bamutwaye phone ihenze yishyura nibyo baconsomye byose kuko bose bari biciriyeho bamusiga ku icupa sha.Mwitondere abantu hanze aha uwo utazi umwibazeho pe.
Ahaaa murabe maso ba MUKASHYAKA bari henshi kdi mu iyi minsi abakobwa bameze nabi pe! tutuyibagije n’abasore hari umwe we umaze kundangiza nagiye kubona mbona aranterefonnye tutaziranye kuva ubwo ijoro n’amanywa ampamagara ubudasiba, hashize nk’amezi atatu ati ngize ikibazo amapine y’imodoka yanjye antobokeyeho kdi ndi kuri terrain ati ubwo ntiwanguriza amafranga ndamubwira ntayo mfite ati haba na 5000f nti ntayo ati birankomereye mboze uko mbigenza ndamubwira ihangane urebe uko wiyaranja.Yashakaga kunyereka umugi!
Sha reka TITI amatwi arimo urupfu ntiyumva amahoni nawe byakubaho,rata Amza pole mais ufungure amaso n’ubwenge, utekereze kdi urebe kure sinon nawe bazakujyana.
Nshuti,uyu mwali nawe siwe.Buriya maisha yari yamucanze!
Anyway buriya aravamo ahubwo akijijwe bien!
Buriya nibwo agiye gukizwa!Mwimucira urubanza rero Imana niyo yamugaragaje!
Gusa ashobora kuba yaranze kubyihana,ngirango muziko inzira Zayo,kubayemera,zirenze 1000!
Ahubwo mumwitege!Agiye kuvuga ubutumwa kahave!
Ariko se mwebwe aHO Yabagenzuraaaaaaaa!
Gusa njye icyo nabatangariza nuko mwamubabarira kuko buriya yari ayakeneye cyane rwose mugomba guca inkoni izamba natwe erega byatubaho ibibazo byigisha imico itari myiza.
nge ndabona ayo ari amapingu,atari ibikomo.uretse ko niyo jipo atariyo.niyemere ko yaseebye yeye no kujya gusebya itorero n,abanyamakuru.
aho! ntiwumvara uwo mukobwa ndamuzi;ariko ibyo ni ibisanzwe kuriwe kuko nanjye yiganye izina ryanjye yiyita KAZUBA.KURI 4NE MAZE ATWARA AMAFARANGA AHANTU BANZI
sorry sandrine sha ako kademu ndakazi kize Imutenderi ikibungo jy e ndakazi kavuga karandaga mubykuri mukababarire kataye umutwe sikazima jye kantuye ibibazo nka magana 715 nibece bitatu.sha nakarwayi kiyita akarokore ariko nubundi abateka mitwe bubu basigaye bitwaza jesus nukuri barigusubiza yesu kumusaraba bira sababu.imana ikagenderere kabisa
sandine urazi kabisa uziko basigaye kujya muri BNR bakagutangaho ingwate?erega uzi neza niyo mpamvu ugiye nawe kuba igitambo cyabakene.gusa nawe reba uwo mudada nawe wirebe usibye ko imana yaturemye mu ishusho yayo nahubundi igaragaze ugasabire imbabazi kuko nako siko nutudayimoni bakura aho bibeshyera ngo barashaka imana utvuye mubihaye tukamutumukiramo nukuvuga ngo na4ne kurangaye bariguhimabaza areabaho ngo numudiakoni so plz 4give her if u now jesus .
Ndatangaye,uwo mukobwa ndamuzi neza i Muhanga muri 2007 aba murugo rw’umuntu avuga ko atagira ababyeyi.Nyuma yaje kuhava avuga ko umu papa wo muri urwo rugo yamusabye ko baryamana!Yagiye umu type twabanaga amuhaye 15000 ngo agiye kwiga.Ndumiwe ariko!
Mbega inkuru ishekeje kandi ibabaje ? ariko jye ndumva uwo mu driver nawe ari bagiramenyo? ubwose yacyekaga ko abanyamakuru ari abacyene cg umushahara wabo utabatunga ngo babashe no gusigaza ? cg azi ko nta ordre de Mission bahabwa? yagombaga kumenya ko nabo bagira comptable kuko nuwa kena yakwifashisha ikigo akorera kikamuguriza byakwanga akaka over draft kuri Bank ikindi uwo mukobwa yihane ntazongere gusebya abakozi b’ Imana ndetse n’ abari b’ u RWANDA nka ba SANDRINE ndetse n’ abandi nkabo. Gusa niba gukizwa byaramunaniye azaharanire kuba inyanga mugayo kuko nabyo birafasha mubuzima.naho bene nk’ abo bajye bareka gutesha agaciro umwuga w’ ubunyamakuru n’abawukora gusa azirikane ko “UHIRIKA IBUYE ARIWE RIZABIRINDUKANA”
Comments are closed.