Mu myaka 35 iri imbere muri Africa hazavuka abana miliyari 1,8 – UNICEF
Raporo ya UNICEF yise ‘Generation 2030 Africa’ igaragaza uburyo Africa ifite abaturage barenga miliyari imwe abayituye bari kwiyongera mu buryo buteye inkeke. Mu myaka 35 iri imbere hazaba havutse abana miliyari 1,8 muri Africa. Abatuye uyu mugabane bazaba bikubye kabiri, abayituye kandi batarengeje imyaka 18 baziyongeraho 2/3 by’abahari ubu maze bagere kuri miliyari imwe.
Indi migabane yo abayituye ntabwo baziyongera cyane ugereranyije na Africa, ndetse hari ishobora kutagira ubwiyongere bw’abaturage. Iyi raporo ivuga ko iki kinyajana kizarangira Africa ituwe n’abantu bagera kuri miliyari 4, iki gihe ngo Africa izaba ari iwabo w’abagera hafi kuri 40% by’abatuye isi yose.
Iyi raporo yasohotse mu mpera z’umwaka ushize igaragaza uburyo ibice bitandukanye muri Africa biri kuzamuka cyane mu mbyaro, igakora ubusesenguzi ku bana bavuka, uburumbuke, ubucucike mu miturire, ndetse n’ubwiyongere bw’imijyi. Hagendewe ku turere (region) ndetse n’igihugu ku gihugu.
Bimwe mu bigize iyi raporo;
Abatuye isi bari kwiyongera ariko ubukungu bwayo buragabanuka
Ubu isi ituwe n’abarenga miliyari ndwi (7), ni hafi inshuro eshatu z’abari bayituye mu 1950. Nubwo ubwiyongere bw’abantu muri rusange bugenda bugabanuka ariko iki kinyejana kizajya kurangira isi ituwe na miliyari 11.
Kubera ko abatuye Africa bo biyongera cyane
Ku isi, Africa niyo yonyine abayituye bagikomeje kwiyongera cyane muri iki kinyajana cya 21. Ubu Africa ituwe na miliyari 1,2 y’abantu, ni inshuro zirenga eshanu z’abari bayituye mu 1950. Nko mu 2050 abatuye Arfica bazaba bikubya kabiri (miliyari 2,4), iki kinyejana kizarangira bageze nibura kuri miliyari 4,2, iki gihe bazaba bangana n’abari batuye isi yose mu 1977.
Uyu munsi ku isi umuntu umwe ku bantu bane ni umwana
Mu bana (U-18) miliyari 2,2 batuye isi yose hafi 1/4 batuye muri Africa. Gusa 60% byabo bari muri Aziya.
Mu 2015, abana ba Africa 9 ku 10 bavukira mu miryango ikennye no mu miryango iciriritse.
Hejuru ya 1/2 cy’abana bose bavukira muri Africa bavukira mu bihugu bikennye (low income countries) abandi 40% bakavukira mu bihugu bifite ubukungu buciriritse (lower-middle-income countries).
Abana 3 mu 10 muri Africa bavukira mu bihugu bijegajega bikiva mu ntambara
Mu mwaka wa 2014, abanamiliyoni 11 kuri miliyoni 40 bavutse muri Africa bavukiye mu bihugu 20 byazahajwe n’intambara.
Ubu bwiyongere budasanzwe bw’abana muri Africa ni kimwe mu bibazo bikomeye uyu mugabane uzagira mu minsi iri imbere, gusa uzagisangira n’isi yose.
Ubutumwa bwa UNICEF buvuga ko iki ari igihe cyo gufata inshingano ku imbere ha Africa abantu bagafata ingamba zatuma abazavuka babaho neza.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Iki nikibazo gikomeye cyane kuko mugihe tutara bona ko ibyaro zitareganyijwe arizo zitera abanyafurica ubukene bukabije ntaho tujya igitekerezo cyange niki nihageho gahunda ihamye muma shuri abanza nayisumbuye yemwenaza kaminuza zigisha nki somo gahunda yokuboneza ibyaro yemwe,nukuntu bigira ingaruka zejo hazaza,dukureho imico yakinya afurica yamasoni kuko mubihe biri mbere tuzicwa nubukene,
Reta niyemere abakobwa bakuremo inda zitateganyijwe mu buryo ubwaribwo bwose
Comments are closed.