Inzira n’ibyambu bitemewe bikoreshwa n’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bisaga 200
Imurika raporo ku miterere y’Umutekano wo mu muhanda n’uwo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kamena; Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Nteko Ishinga Amategeko; umutwe wa sena yatanagaje ko mu bushakashatsi yakoze yasanze hari inzira n’ibyambu bitemewe n’amategeko bigera kuri 204 bikoreshwa n’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, mu gihe imipaka izwi ari 22 gusa.
Iki gikorwa cyabimburiwe no kwemeza umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko no 10/2011 ryo ku wa 13/05/2011 rigena inshingano, imiterere n’ububasha by’ingabo z’u Rwanda; Itegeko ryatowe n’Abasenateri 18 nta waryanze cyangwa ngo yifate, habonetse imfabusa imwe.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu nteko ishinga Amategeko yabanje kugaragaza Inteko rusange ko imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yemewe ari 22, harimo ibiri yo mu kirere (ku kibuga cy’indege) na 20 yo ku butaka (ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije).
Agaragaza imiterere y’umutekano wo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu; visi perezida w’iyi komisiyo yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko hari inzira n’ibyambu bitemewe n’amategeko (Uncontroled crossing Points) bigera kuri 204 byifashishwa n’abanjira n’abasohoka mu Rwanda.
Ibyaha bikunze kuhakorerwa harimo icuruzwa ry’abantu, iry’ibiyobyabwenge; iterabwoba, ubutasi, ibikorwa bya magendu n’ibikorwa by’abarwanyi ba FDLR bikunda gukorerwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Abasenateri, bavuze ko uretse kugaragaza isura y’umutekano wo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, Inteko Ishinga Amategeko ikwiye gufasha Guverinoma gushakira umuti ikibazo cy’abakoresha inzira zitemewe binjira cyangwa basohoka mu gihugu kuko aribo batuma ibyaha birushaho kwiyongera.
Hon. Gallican Niyongana yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiye kugaragaza uburemere bw’ibyaha bikorerwa ku mipaka yaba iyemewe n’itemewe kugira ngo inzego zibishinzwe zishyire ingufu mu kubishakira umuti.
Yagize ati “kugaragaza ibyaha bihakorerwa…sinibaza niba tubirengaho gutya gusa,..numvaga no mu isesengura twagenda tukabicukumbura, hagatanwa n’umurongo w’icyakorwa kugira ngo ibi bibazo biremereye igihugu bibe byakemurwa.”
Ibindi bibazo byagaragaye ku mipaka ni uko ku mipaka 17 yasuwe n’iyi Komisiyo nta na hamwe basanzeibikoresho bisaka n’ibizimya inkongi z’umuriro, abakozi badahagije n’inzu zisaje.
Iyi komisiyo yanagaragaje ko nyuma y’aho hashyiriweho gahunda yo guhuriza hamwe imipaka no kwambuka hakoreshejwe indangamuntu abinjira n’abasohoka biyongereye by’umwihariko abakoresha umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ushobora kwinjiza ababarirwa hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu.
Uko imyaka ishira niko abahitanwa n’impanuka biyongera ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda; iyi Komisiyo yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 umubare w’abahitanwa n’impanuka wiyongere ku buryo kugeza ubu buri munsi habarwa umuntu umwe uhitanwa n’impanuka naho babiri bagakomereka dore ko mu mwaka wa 2014 hapfuye abagera kuri 575.
Hagaragajwe ko igitera kwiyongera kw’izi mpanuka harimo abayobozi b’ibinyabiziga badakurikiza amategeko y’umuhanda n’abatwara bananiwe.
Iyi komisiyo ikaba yifuza ko havugururwa amategeko yerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo no gushyiraho gahunda yo kwigisha abaturage amategeko yerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo binyujijwe muri gahunda z’ubukangurambaga.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko byatangiye arikibazo cy’imipaka bikarangira aricy’impanuka zo mu mihanda??. anyways ikibazo cy’imipaka itari official byo birunvikana cyane cyane aho duhurira na DRC n’ U burundi ha kwiriye gufatirwa ingamba. urebye UG hava kanyanga, TZ urumogi, DRC na BR Fdlr. nshingiye ku makuru nkunze kubona atangazwa na police nabandi. merci
Comments are closed.