Yibye Laptops 3 umunyamerika yakoreraga afatirwa i Nyagatare
Kuri uyu wa gatatu kuri station ya Police ya Remera berekanye umujura wibye laptops 3, telephone ya Blackberry n’amadorali 1300, yibye umunyamerika yakoreraga mu rugo.
Lane Mears ukorera Internation justice Mission, atuye i Kibagabaga akaba yasubijwe ibyo yibwe byose, nyuma y’uko uyu mujura afatiwe i Nyagatare.
NTABANGANIMANA Theogene wafashwe, yiyemerera ubu bujura, yagize ati: “igihe Boss yari yagiye ku kazi, ndi gukora isuku nabonye laptops eshatu, telephone ya Blackberry, amadorari 1300$ ndetse n’amafaranga 91 000 ndavuga nti ibi ndabitwara”
Gusa akemeza ko ageze iwabo yifuje byibuza kumwoherereza Laptops na Telephone bye, ariko amafaranga akayashora mu bucuruzi. Yemeza ko yari abanye neza n’uyu munyamerika dore ko yari amaze imyaka 2 akorera abandi banyamerika bagiye bakamusigira uyu Lane.
Lane Mears we yashimiye Police y’u Rwanda imbaraga yashyize mu gushakisha ibyo yari yibwe. Avuga ko yari amaze iminsi yumva ko Police y’u Rwanda ikora neza ariko noneho yabibera umuhamya.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda chief Spt Theos BADEGE yatangaje ko nyuma y’iperereza Police yabashije gufata uyu mujura ibifashijwemo n’umugore we aho batuye i Nyagatare, akaba kandi yashimiye abaturage n’inzego z’umutekano zo hasi ubufatanye bagaragaza mu gukumira no gukurikirana abagizi ba nabi barimo n’abajura.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
9 Comments
POLICE ILAKOLA CYANE GUSA ABAMAZE INSINGA I RUBAVU KO MUTABAFATA KOBANYUZAMO BAKIGIA AAKOISIYONERI UMWE BASHAKAA GUTANGIRA RSWA NABABWIRAGA BITA KABANDANA YARAMANUTSE GUSA MWAKULIKIRANA IYI NOMERO MWIPREREZA MUZAENYA IBYABO 0788232167 MUZAKULIKIRANEHOUMUABO BITA PAPA LIGE IYINOMERO NIYA MUKAMANA ODETE BITA MAMA LILIYANE MWENE MBANZILIZA KDI MUJYE MUMUCUNGILA KUMUPAKA GOMA NA UGANDA ATUYE KUMUHIMA UMUDUGUDU WA HIRWA MUNSI YAACOPE MUNSIYIKOLOSI AMASHUMI YUYU KABANDANA UFUNZE BASHAKA NOGUCIKA
Nibyiza kwita kubaza batugana, ariko natwe ntitwiyibagirwe, ejobundi umujura yambuye umugore sac a main umugore mu mudoka aho yari igeze muri feu rouge aho bita kuri YAMAHA/Muhima umupoli areba ngo arimo kuyobora imodoka, umujura arinda arenga! Kuki dukora nka Robot? Ngo bambwiye ngo nkore iki! Ba basilikare nabo baba bakora patrol i Nyamirambo abagabo bararwanye babareba barabihorera bahagaze gusa ukagira ngo barareba agasobanuye, tugarure umuco! Ubakijije ugasubira ku kazi kawe waba iki?
Wowe Kakki uzabanze wige kwandika ikinyarwanda!
Mwaramutseho !
Kuki bafata iby’abanyamerika gusa ? ejo bundio yali i Ngarama, ubundi ni muli Nyungwe bamuhaye amadolari iryaguye, undi muzungu bamuha ayandi kuli Aéroposrt i Kanombe, etc…. aliko sindumwa umunyarwanda wibwe asubizwa ibye ngo bitangazwe !….
Ndarangisha niko Loti BIZIMANA Yaririmbye … abamwibuka !
jye nabonye uwo musore wibye atoroshye kubera ukuntu yabisobanura ga imbere ya abanyamakuru.
niby’Abanyarwanda Polisi irabifata cyane. Umukozi wo mu rugo yanyibye Lap Top ebyiri nshya SAMSUNG na HP (IYI YARI Y’UMUSHITSI), Polisi yaradufashije tubifatira iburasirazuba muri KIREHE. Icyo nabonye, Polisi yacu irakora ikitanga kandi nta ruswa. Kuko habaye ruswa, ibyo bintu ntibyafatwa ngo bisubizwe benebyo
@kAKKI: njya kuri police ubisobanure neza niba uvuga ukuri, kuko biranagoye gusoma ururimi wanditsemo iyi message!
NAGAHINDA
ahaa!! abantu dukunda kwibuza umugisha
ndahamyayuko uwo musore iyo yitwara neza yari kuzabonera umugisha kurabo banyamerika.
ntamugisha wibyibano.