Digiqole ad

Ruganda: Bijejwe amashanyarazi mu byumweru 2 none amezi abaye 3

 Ruganda: Bijejwe amashanyarazi mu byumweru 2 none amezi abaye 3

Umurenge wa Ruganda uri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Karongi ahegereye Akarere ka Nyamagabe

Umurenge wa Ruganda wose nta mashanyarazi ugira kuva cyera nubwo bwose insinga z’amashnayarazi n’amapoto bica muri uyu murenge. Gusa kuva mu 2012 bahora bizezwa ko bayabashyikiriza. Mu kwezi kwa gatatu Umuyobozi w’Akarere yabwiye abatuye uyu murenge ko babona amashanyarazi mu byumweru bibiri, ubu amezi abaye atatu. Ku biro bishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi i Karongi bo babwiye Umuseke ko bazi ko uyu murenge ufite amashanyarazi kuva mu 2012.

Umurenge wa Ruganda uri mu majyepfo y'iburasirazuba bwa Karongi ahegereye Akarere ka Nyamagabe
Umurenge wa Ruganda uri mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Karongi ahegereye Akarere ka Nyamagabe

Mu murenge wa Ruganda iyo ijoro riguye igihugu cyabo gicudika umwijima kuko nta na hamwe haba hari itara ry’amashanyarazi, nyamara ibyuma bitwara amashanyarazi biyavana kuri central ya Murambi bica muri y’uyu murenge.

Xaverene Mukamusoni utuye muri uyu murenge yabwiye Umuseke ko bibaza niba Umurenge wabo uri mu Rwanda bikabayobera. Kandi barambiwe guhora bizwezwa n’abayobozi ko babaha amashanyarazi ntibibe.

Ati “Amapoto yayo aca hano ava aho za Murambi, abana bacu ntibashobora gushinga akarimo barangije kwiga kuko nta mashanyarazi tugira. Umurenge wacu wagirango ntuba mu Rwanda.”

Hagati mu kwezi kwa gatatu Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yahaye ikizere cya vuba abo muri uyu murenge.

Icyo gihe yagize ati “Twavuganye n’umukozi ubishinzwe tumusaba ko agomba kujyana ibikoresho bibura maze aba baturage nabo bagasusuruka, ndabizeza ko mu kwezi gutaha (kwa kane) umuriro bazaba bawubonye.”

Iki kizere cyaraje amasinde kuko ubu amezi atatu arihiritse bategereje.

Bigoranye kubera kubura umuriro muri Telephone ngendanwa bya hato na hato, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda Cyriaque Niyonsaba yabwiye Umuseke ko nta mashanyarazi barabona nubwo umukozi ubishinzwe ku rwego rw’Akarere ahora abizeza ibitangaza.

Eduard Kasumba ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi  mu karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko Umurenge wa Ruganga ufite amashanyarazi.

Yagize ati “Ruganda  ifite umuriro, Umurenge (ibiro) ufite  umuriro, santre de santé (ya Biguhu)  ifite umuriro. Twawubahaye mu 2012, niba bafite insinga zitagira umuriro ni ikindi kibazo twashakira umuti ariko Ruganda ifite umuriro bwana munyamakuru.”

Abatuye uyu murenge bahangayikishijwe n’iterambere ryabo mu gihe badafite amashanyarazi n’imihanda myiza igera iwabo ngo bahahirane n’abandi. Ni imbogamizi kandi ku banyeshuri biga aha bahurira ku gashuri kari kuri centre ya Gahunduguru bakabacanira moteri ngo basubiremo amasomo.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /Karongi

2 Comments

  • mwihangane abanyaruganda. Ariko kandi wasanga mwarasinye inzandiko zisaba guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kandi muheze mu mwijima no mu bwigunge.

  • KAGABO uri ikimata urakanyagwa zigahera.
    Ubuse isinywa ryizo nzandiko ubizanye ute wo gahona we ,HE KAGAME yarabahabije musigaye mucuga ayandongo kubera kumwokanga.

    Baturage muhumure ubwo nuburangare bwa babishinzwe ubwo umuseke ubavuganiye birakemuka bidatinze !!!

Comments are closed.

en_USEnglish