Digiqole ad

Huye: Umuryango wabyaye abana basa n’inkende kandi bakurana imico yazo

 Huye: Umuryango wabyaye abana basa n’inkende kandi bakurana imico yazo

Aba bana b’imyaka ibiri n’irindwi nta n’umwe muri bo uramenya kuvuga

Amajyepfo – Mu kagari ka Muyogoro, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Huye umuryango wa Jean Marie Vianney Twagirimana w’imyaka 29 na Musabyimana Claudine w’imyaka 25, mu myaka irindwi bamaranye babyaye abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko bombi basa kandi bari gukurana imico nk’iy’inkende.

Aba bana b'imyaka ibiri n'irindwi nta n'umwe muri bo uramenya kuvuga
Aba bana b’imyaka ibiri n’irindwi nta n’umwe muri bo uramenya kuvuga

Agahungu kitwa Jean Paul Rukundo gafite imyaka irindwi na gashiki ke kitwa Theopiste Mushimiyimana k’imyaka ibiri. Aba bombi nta numwe uramenya kuvuga ijambo na rimwe nk’uko biba bimeze ku bandi bana b’iki kigero.

Usibye kuba nta bwoya bafite ku mubiri wabo, indi mico n’imisusire bajya kubihuza n’udusimba bita inkende. Uyu w’imyaka irindwi agaragaza imico yo kuurira cyane, kuvuga nk’inkende, kwanga ibiryo bisanzwe, kugenda yunamye n’ibindi bidasanzwe.

Gusa bafite ibindi byinshi bahuriraho n’abantu nko guseka, gutinyuka kubana n’abantu n’ibindi. Umuseke wabasuye aho batuye mu Muyogoro munsi y’ibisi bya Huye, ababyeyi babo nabo bemeza ko imiterere y’abana babo iteye ikibazo.

Aba babyeyi bavuga ko uriya mwana wabo wa mbere yavukanye ikiro kimwe gusa (1Kg) gusa ngo abaganga babamaze impungenge bababwira ko azakura nk’abandi nta kibazo. Uyu Rukundo wavukanye ikiro kimwe ku myaka irindwi ubu afite ibiro icyenda gusa.

Rukundo uri mu kigero cyo gutangira ishuri ntaho arajya kuko ntazi kuvuga, ntiyumva uretse amarenga, agenda ataruka, iyo abonye umuntu aba ashaka kumwurira bagakina, icyakora aba yishimye aseka cyane.

Uwa kabiri w’imyaka ibiri ababyeyi be babona nawe ari gukura nka musaza we, nawe yavukanye ikiro kimwe. Ku myaka ibiri ubu, afite ibiro bitandatu (6Kg), nta jambo arabasha nawe gusohora.

Uyu muryango wabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko batigeze batekereza kuvuza aba bana kuko nabo ngo batazi indwara barwaye, ndetse ngo nta n’ubushobozi babibonera kuko bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ubuyobozi bw’agace batuyemo nabwo ngo ntacyo burabafasha ku kibazo cy’aba bana, icyakora bashimira cyane Ikigo Nderabuzima cya Rukira kiri hafi yabo kibagenera buri munsi Litiro imwe y’amata y’inshyushyu ngo bahe aba bana banagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Imirire mibi bafite ariko ngo si ukubura ibiryo nk’uko nyina Musabyimana Claudine abisobanura, ahubwo ngo ntibashoboye kurya kuko nk’uyu mukuru ngo iyo ariye ntarenza ikijumba kimwe n’utuboga ducye.

Dr Gasana Alphonse, umuganga wigenga waganiriye n’Umuseke ku kibazo aba bana bafite avuga ko ibyabaye kuri uyu muryango muri rusange babyita ‘Anomalie chromosomique’ (ibibazo mu iremwa ry’ibanze) zibamo amoko menshi atandukanye  zirimo n’ibi byo kubyara abantu batameze neza nk’abantu.

Avuga ko kubyirinda bisa n’ibidashoboka kuko nk’iyo byigeze kuba mu muryango akenshi bishobora kongera kuwugarukamo. Gusa avuga ko nk’abagore batwite baba bagomba kwirinda kunywa itabi n’inzoga mu gihe batwite kuko ibibazo nk’ibi bishobora kubabaho.

Nyina w’aba bana Musabyimana avuga ko ku rwego rw’Umudugudu ngo bababwiye ko kugira ngo babafashe kuvuza abana babasaba (aba babyeyi) gukora umuganda ariko bawukora ntihagire igikorwa. Umuyobozi w’Umudugudu icyo bo babaga bamusaba ni ukubageza mu buyobozi bwo hejuru ariko ntarabibakorera.

Musabyimana Claudine ati “Icyo nahisemo gukora ngo nite ku bana banjye ni ugufunga kubyara nkarera aba nkabacira inshuro uko nshoboye kuko ntakindi mbona nakora ngo mbafashe,  ariko tubishoboye twabavuza nibura tukamenya ubumuga bafite.”

Twagirimana se w’aba bana  ati “Turasaba Leta n’abanyarwanda muri rusange kudufasha tukamenya ikibazo cy’abana bacu, niba ari ubumuga bakavurwa cyangwa tugafashwa kubarera, n’iyo Gira Inka twumva ahandi natwe ikatugeraho nibura tukabona amata ahagije bakanywa.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango baganiriye n’Umuseke bavuga ko nabo bafite amikoro macye batashobora gufasha uyu muryango kuvuza aba bana kuko ngo banacyeka ko byaba bihenze, icyo bakora ngo ni ukubasengera.

Gusa bashimira aba babyeyi ubutwari bagize bwo kutajugunya aba bana badasanzwe kuko ngo hari n’abajugunya abazima.

Frederick Nzeyimana uturanye no kwa Twagirimana avuga ko aba baturanyi be batunzwe no guca inshuro ngo babone amaramuko y’uwo munsi, bityo abona nta bushobozi bwo gusuzumisha aba bana babona kuko ngo ibi si ibyo ku Kigo Nderabuzima.

Ati “Natwe twifuza rwose ko Leta yamenya uyu muryango kuko uragowe. Kurera aba bana badasanzwe mu bukene bafite ntabwo byoroshye.”

Rukundo mukuru nubwo azi kugenda ariko akenshi aba ashaka kugenda yunamye
Rukundo w’imyaka irindwi nubwo azi kugenda ariko akenshi aba ashaka kugenda yunamye
Iyo abonye abantu arakina cyane akishima
Iyo abonye abantu arakina cyane akishima
Mushiki we Theopiste w'imyaka ibiri aho kuvuga iyo yishimye nawe arararama agakoma akajwi nk'ak'inkende
Mushiki we Theopiste w’imyaka ibiri aho kuvuga iyo yishimye nawe arararama agakoma akajwi nk’ak’inkende
Rukundo aba asimbukira abaturanyi iyo baje kubasura
Rukundo aba asimbukira abaturanyi iyo baje kubasura
Arabishoboye cyane kandi iyo umuretse gato agufataho nk'uko inkende ifata ku giti, nawe azi kurira cyane
Arabishoboye cyane kandi iyo umuretse gato agufataho nk’uko inkende ifata ku giti, nawe azi kurira cyane
Claudine ubu yahagaritse imbyaro ngo nibura acire inshuro aba bana be, abaturanyi bavuga ko ari ubutwari kandi akwiye gufashwa
Claudine ubu yahagaritse imbyaro ngo nibura acire inshuro aba bana be, abaturanyi bavuga ko ari ubutwari kandi akwiye gufashwa

Photos/J Uwase/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

55 Comments

  • Imana ibafashe kuko nta kundi cyakora icyo mbakundiye nuko babyacyiriye.

  • Uyumuryango ugombagufashwa urimubihe bigoye please leta nibiteho bafashwe imana ifashe urwanda.

    • Aba bana barababaje, Leta ntacyo yakora kuko nta muganga w’umwana w’umuntu wabavura ureste UMWAMI w’abami YESU CHRISTO. ndasaba aba bayeyi b’aba bana ko bakwihutira kubageza KIMIRONKO k UMUCYO MINISTRIES kugira ngo basengerwe bahite baba bazima. nta muntu wabyara inkende ahubwo ni imipango ya daimoni/satani kugira ngo umuryango usenyuke.

      plz,plz,plz, muntu uzi uyu muryango awufashe ugere kuri MINISTERI UMUCYO, abakozi b’Imana bayobowe na PASTOR JOHN KABAGAMBE bamurambikeho ibiganza ubundi babe bazima mi IZINA RYA YESU. itike ibasubizayo bazayihabwa.
      Umukristu wa UMUCYO MINISTRIES., nrt
      Thx ku munt wese uzabafasha kuhagera.

      • Kuri wowe wowe wiyise Jesus is the king of the kings,

        Ko wumva uri umwe muri iyo ministry wise UMUCYO ibarizwa Kimironko kuki utegeka ko bazana abo bana Kimironko?Imana yanyu ikora ibitanagaza abantu bagakira ibikorera Kimironko gusa? Ko Ministry igira uburyo ikora na budget yo gukora ibikorwa bitandukanye, mukaba murangiwe neza aho abana barwaye babarirwa kandi iwabo bakaba nta bushobozi bafite kuki utabikangurira uwo Pastor John Kabagambe uvuga mu kajya gukorera uwo murimo muri family y`uriya mwana mukabavuna amaguru nk`abadafite ubushobozi cg bataragera ku rwego rw`iyo myizerere yanyu? Kuki se niba Pastor adashoboye kujyayo, wowe ubwawe utajya kubashaka ngo ubazane unyuze ku buyobozi bw`aho babarizwa kandi witwaje n`ibyangombwa by`iyo ministry yanyu n`ibyawe??

      • Umva wowe wiyita Christ is the king of the kings, njye ku bwanjye Christ is the king of the kings koko, ariko uburyo urimo gukoresha ibyo simbwemera. Imana irakiza koko, ariko nta muntu uhirahira ngo yemeze bidasubirwaho ko ikibazo runaka ajyiye gusengera gihita gikemuka. Ibyo byaba ari magie. Ikigaragara cyo abanyamitwe n’abamagiciens n’abapfumu bitwaje izina ry’Imana bararumbutse muri iyi minsi bashakisha ibyicumi by’abantu!!!! Hambere aha muri Ghana ingirwamupasteur yari yaramamaye ngo isngera abantu bakuzura umwuka yaje gutahurwa ko yakenyeraga akuma kifitemo decharges electriques akazikoza ku muntu umuntu agatitira akitera hejuru bati Pasteur ni igitangaza yasengeye umuntu yuzura umwuka. Ngaho niba muri abagabo nimutege mubasange iwabo.

  • ibi ni ibimenyetso by’ibihe

  • ngaho ra!ariko abayobozi bakajya aho bakirata ngo abaturage bayobora bateye imbere, nkubu mayor wa Huye cg gitifu w’uyu murenge bakambara amakoti na cravate bakanigiriza bakajya imbere ya Perezida bagahiga!Muzuka we,ngaho reba ibyo utunze n’inkende zawe zabuze icyo zirya, Kagame aracyafite byinshi byo gukosora kabisa, mu gihe abamufasha ntacyo bakora

    • Don’t condemn anyone my friend. Muzuka is not supposed to reach every person. N’ ubwo iyi case yihariye, ariko c ishyire mu mwanya wa Muzuka uwo uri mo kuvuga. Uri we wakora iki my friend? Abaturage bababaye barahari n’ aba barimo ariko ubwo bahereye ku bababaye kubarusha

  • ubufasha burakenewe kuri uyu muryango peeee!!!!!
    nagira inama na tv1 kwerekeza aho uyu muryango uba cg itangazamakuru ry’u Rwanda ubufasha bugatangwa byihuse

  • Nshimiye uyumugore wafashe icyemezo cyo guhagarika urubyaro Ahasigaye buri wese ashyireho ake uyumuryango ufashwe

    • Oya, yari akwiye kugerageza amahirwe wenda aka gatatu kari kuba kazima

  • Iriya ni indwara nkizindi kandi yavurwa igakira batabarangaranye

  • gira umutima utabara . ahubwo bariya bana bari bakwiye guhinduka umutungo wa leta

  • Murarabe neza kwata politic yihishe inyuma!!!

  • Sha ibisigaye bibera mu Rwanda ni mysterious kbs

  • Abiga nimuge gukora phd ubushakashasti bwaboneste!

  • Ndasbye uwo Pasteur ko yakwihutira kugera aho aho abo bana bali agasengera uwo muryango niba ali umukozi w,Imana koko akaba akiza . ubwo se uwabalihira itike bahaza ntibakire byagenda gute abo bantu biryo dini ubwo icyo bashaka si Amashikanwa yakwinjira iwabo abo bana bahageze barebwo n’abanyempuhwe.NAHAGURUKU AGENDE KUBASENGERA AHO BALI.

  • debile mental , koko bibaho kandi ikibabaje nuko mu kinyarwanda iyi nndwara ipfobya n’abantu benshi icya mbere uwavuts emurubu buryo bamwita ikigoryi kandi atariwe ubyitera, ashobora kugaragrizwa urukundo kandi abaganga bakamufasha akzavamo umuntu reba nae n’ababyeyi batamgiye kuvuga ngo asa n;inkende, ikindi nuko icyo muganga yavuze ngo kunywa itabi n’inzoga nyinshi byabitera yego ababyeyi bari alcoolique nibo bakunze kubyara bene aba bana..ubundi ugasnaga ntibanarya bibera mukayiga gusa….

  • oya oya nanone inkende koko ntabwo iyi comparaison ikwiye pe.bafite ubumuga ariko????

  • Nkeka k’ubwo gukingira uburenganzira bw’abana aya mafoto mwakoresheje muba mwahishe amasura yabo! Be professional please.

  • Igihe mwavugiye nabuze uvuga NGO njyewe mubushobozi mfite Nzakoragutya!!mureke dushake ukodukusanya dukeya dufite nkabanyarwanda tubafashe tureke kuvuga gusa tudakoratudakora. Mushake Ukodukora GRP ya whasp tuhure ibizaboneka dutangibyo

  • Ubundi wanditse inkuru nk’iyi mu bihugu aho bubahiriza uburenganzira n’icyubahiro cy’umuntu ntiwagereranya umuntu wavukanye ubumuga n’inkende. Ni uko ari mu Rwanda,ari ahandi ntiwazongera kwandika inkuru na rimwe. Kuko amashyirahamwe arengera abantu bafite ubumuga ntiwazakira imanza zabo. Nkugiriye inama rero ubutaha ujye gushishoza mbere yo kwandika inkuru nk’iyi. Kuko biragayitse. nawe wagombye kwigaya. Kuko abo bana ari abawe ntiwakwifuzako abafotogarafe (photographes) n’abanyamakuru babagereranya n’inkende.

    • Nanjye niko nabibonye. Ni ugusuzugura ikiremwa muntu kandi biriya biba ku bantu bose.

  • usibye IMANA yonyine yo ishobora byose nta mwana w’umuntu wagira icyo abamarira, gusa umuntu yabafasha mu buryo bw’imibereho ariko kuvura ni uko UWITEKA. MANA RUREMA, girira neza uriya muryango ukize bariya bana bawe.

  • Nibyiza ko mudushyiriyeho iyi nkuru , ubwo uriya muryango ikibazo kiramenyekanye noneho bakazabona ubufasha. Rwose uwanditse iyi nkuru akwiriye gushimirwa. Ariko na none hari aho ngaya. Rwose nk’abanyamakuru mujye mubanza gutekereza ku magambo mukoresha. Muri abanyamakuru mwageze mu ishuri, muzi ko ubumuga bubaho. Gukoresha imvugo ngo basa n’inkende kandi bagakora nkazo ntabwo ari byiza. Biriya bibaho umwana akavukana ibibazo, akadindira mu gukura (developmental delay). Umwana ashobora kuguma kubukurire bw’umwana w’amezi ari hasi y’umwaka.(12 mois) Umwana muto rero iyo abonye abantu afata imyenda agakurura akurira ngo bamuterure. Mwashoboraga gushaka andi magambo mwabivugamo mutavuze ko basa n’inkende bagakora nka zo. Kubera ko ubu abantu bashobora kuzajya bahurura atari ukumva ko hari ikibazo (mental or developmental ) ahubwo bagiye kureba abantu babyaye abana basa n’inkende. Umuntu ni umuntu kabone n’iyo yaba yavukanye ibibazo. Biriya bishobora kuba ku bantu bose.

  • Imana ishobora byose ibabe hafi

  • aba ni abantu ntabwo ari inkende n’ubwo bavukanye ubumuga kandi bakaba banabana nabwo

  • Commentaires 24 zanyu mwese usangamo ibintu 2 gusa ;

    – abantu ntibumva ibintu kimwe…, bamwe bati munyamukuru wagize neza abandi bati munyamukuru ukora nabi ntuzi umwuga !!!!

    – gutanga ubufasha nta wubikozwa ahubwo buri wese aratunga agatoki naka …, tanga ibyo ushoboye cg uceceke uve muri bla bla blaaaa

  • Aba bana ni imfura pe? Murebe urwo ruhanga.

  • Ikimbabaje ni Uyu munyamakuru wahise abageranya n’inkende yabikoreye ibuhe bushakashatsi? Ubu ni ubumuga hari abo Njyewe nabonye barenze aba. Ariko si inkénde ntimugatuke ikiremwa k”Imana.

  • Nanjye nsa nk’imbwa.

  • Kweli umuhemu wagiye kwandika akita abana “inkende” ninde? Sha ari abanjye twabipfa nkanagufungisha. Nta soni koko?!!

  • Banyarwanda biwacu I just want to know exactly who writes this and the company’s contact. I’m about to come back to kigali at the end of this year and I really want get something to them family. One person who will take me at to their place… dushire kumwe maze dutabare Abana burwanda rwejo. .. guys do something please.

  • “HUYE: UMURYANGO WABYAYE ABANA BASA N’INKENDE KANDI BAKURANA IMICO YAZO”

    Umutwe w’iyi nyandiko urimo isebanya. Nubwo abo bana bafite ikibazo ariko kubita inkende ni ugukabya, ariko harimo no gusebanya ndetse njye mbibonamo n’agasuzuguro. Ese buriya umubyeyi wabyaye aba bana iyo asomye iyi inyandiko igereranya abana be n’inkende yumva abyifatamo ate?

    CHIEF EDITOR, please, hindura umutwe w’iyi nyandiko yawe. Dukwiye kwerekana ubumuntu, tukerekana “compassion” tukareka kuba “rude”. My friend, umubiri ubyara udahatse.

  • Abanyarwanda turatangaje cyane, uti kuki?

    Barandika bati abana barasa n’inkende, uti babagereranyije n’inkende ukivovota ugaya abanditse batyo kandi nyamara icya mbere wakagize ari umutima ubatabara unabatabariza.

    Ubu se aba bana wari ubazi? Ko bamaze imyaka irindwi ni inde wabagezeho akabatabariza uretse Umuseke? Ese ko umaze kubimenya ukoze iki kitari ukuvuga ngo bise abantu inkende?

    Ibi ntabwo ari racism cyangwa abuse nk’uko bamwe babyibazaho

    Abuse cg Racism ni INTENSION ntabwo ari just amagambo gusa.
    Umuseke wakoze ikitwa DESCRIPTION ushingiye kuri facts, abana ntibarya, ntibavuga, ntibumva, bafite characters nk’iz’inkende, kurira, kugenda bunamye n’ibindi bavuze, ni description ntabwo ari abuse cg racism.

    Iyo Umuseke uza kuba wanditse izo descriptions zose njye nzi neza ko mu mitima yanyu no muri za office zanyu mwari kuba muvugana muti barasa n’INKENDE, ariko kuko bo babyanditse mwabigize issue nkaho ari icyaha bakoze. Ese intension y’Umuseke yari ukunnyega cg yari ugutabariza? Iki nicyo kibazo abanditse bagaya Umuseke nshaka ko mwibaza. Ibindi ni uguta umwanya murimo aho kuwukoresha mufasha uyu muryango.

    Babahaye adresses z’aho batuye mubaye intwari mwajya hamwe tugategura uko twabafasha aho gufata umwanya mutinda ku ijambo ngo INKENDE ngo batutse ikiremwa muntu. Ese inkende yo ni ikiremwabuye?

    Baby-monkeys are born every where on this globle, and they are called BABY-MONKEYS, ntabwo iba ari racism kuko intension itaba ari abuse on humanity.

    Nimureke tugire icyo dukorera uyu muryango aho guta umwanya ku magambo yanditswe.

    Njye nzajya kuwusura kuwa gatandatu tariki 20 z’uku, maze kubona abantu bane tuzahagurukana i Muhanga saa tatu za mugitondo.

    Murakoze

    • Mwemere, gukosora umuntu kw’ijambo yakoshejeho ndumva atari bibi na busa. Ntitwagaye uko inkuru yatawe turamukosora ku mvugo yakoreshejwe. Bariya bana ni abantu nkawe nanjye gusa bakaba bafite ubumuga. Dr GASANA Alphonse yatanze igisobanuro cyiza ku bumuga bwa bariya bana kuko bavukanye cg baremanywe anomalie chromosomique. Ibi nta muryango utahura nabyo kw’isi hose kandi barahari. Ese ari wowe wababyaye wakwishimira ko bakwitira abana INKENDE!!! Ibi ni nabyo Padiri Fraipont ashinga ikigo cya GATAGARA yashakaga guca muri twe; aho yafashije abafite ubumuga bunyuranye kuba abagabo n’abagore buzuye, agirango ace mu mitwe y’ababyeyi bamwe bumvaga ko kubyara umwana ufite ubumuga ari igisebo ndetse nawe ubwawe wamubyaye ukamwita amazina amuvana mu bandi (Karema, Sekarema, Ruhuma n’andi…).

  • RWOSE KUBAFASHA NI NGOMBWA ICYO DUSHOBOYE.ESE UMUNTU YABABONA ATE. MUTUBWIRE

  • uyu muryango urababaye cyane.njye nifuzaga kumenya uburyo nabafasha uko nshoboye rwose. niba byashoboka muzampuze nababyeyi babo bana.kugirango muri bicye mfite mbisangire nabo. muzanyandikire kuri email:[email protected]

  • Njye ko mbona ababa bana ari beza pe! Ntaho bahurirye nibyo umunyamakulu yanditse!
    Ko nzi ko abanyamakulu biga professional ethics uriya abandi bize yasohotse? Ababishinzwe bakwiye kumuha amahugurwa kugira ngo atazongera gukora amakosa! Kandi nawe asabe imbabazi.
    Ababyeyi bababana ndabashimye cyane kuko abandi babahisha ntihagire ubabona! Koko umudamu wo mu cyaro akanifungisha ngo azarera abo! Mbega urukundo rudasanzwe cyane cyane mu birabura!
    Inama mbagira nuko abayobozi baho ababantu batuye babashakira ababana ibigo bababajyanamo bishobora kubigisha kandi birahari. Nyuma, ababyeyi bazajye kwivuza wenda bazabyara abadafite ibibazo kuko nabyo byashoboka.
    Imana ibafashe.
    Emma.

  • @fkagabo None se ko uvuga ko ari beza nibeza nyine ariko se ko wumva umushimira ko atabahishe wumva ko ari beza gute? Ibyo ni imirimo y’Imana kandi umunyamakuru ntiyigeze abita uko ubyumva, ahubwo yagaragaje imiterere yabo kandi avugana na muganga, ahubwo wowe uzage kwiga uko basesengura gusa nta wagutera ibuye kuko ni igitekerezo cyawe. Icyo mbona cyiza ni uko bamenyekanye kandi umunyamakuru yakoze ibyo ashinzwe kuvugira abatagira ijambo, nubwo ahubwo icyo wakora ari ugufasha naho ibyo kwigisha umunyamakuru ukabifasha hasi!

  • Ndabaramukije mwese kandi ni byiza guhuriza hamwe ibitekerezo.

    Jye nzajya mu kwa mbere nzasura uwo muryango.Hagati aho Leila na kagoyire

    vous avez raison dufashe uyu muryango dukore groupe yo kubiganiriraho

    tuve mu matiku gusa.Dore numero yange au cas ou +32486407234

    Jye nincayo nzabafasha uko mbishoboye .Voilà kora ndebe iruta vuga nunve.

    Tugire ibihe byiza kandi dufatanya

  • Njye mbona ababafasha babajyana mubasenga kuko ibyo si dysfunctionment izwi na science. Kuko sinzi niba hari uwasobanura scientificmnt ukuntu yagira umutwe ujya gusa nuwinkende akoroherwa nokugenda nkayo akurira nkayo!

    Namasengesho yonyine kuko bishoboka ko umuntu yabyarana namadayimoni.

    Imana iziheje icyubahiro kuba somye iyi nkuru bose ndetse numuryango waba babyeyi

    • Ndagusubiza Eric we, sinzi aho ubumenyi bwawe muri Sciences biologiques, medicales, genetiques, histologie, physiologie, embryologie bugarukira, ariko ni buke, kandi sinabikurenganyiriza, ushobora kuba warize ibindi bindi. Nagusaba rero kuba wakegera nk’umudocteur medicin mwaba muturanye cyangwa undi wese ubihugukiwemo akakubwira. Ni ibintu bishoboka cyane, kuko mu iremwa ry’intanga, hari ukuntu mu kwigabanya kw’ingirangingo(cellules) hazamo ibibazo byitwa defaut chromosomiques. Ni birebire. Ariko se tutabitinzeho, nta munyamerika uzi wamamaye hose abwiriza Bibiliya wavutse atagira amaguru n’amaboko? Nta bana b’abahindi bavutse ari impanga zisangiye inga nho kumanuka hasi zifatanye sibye igituza? So, guca iteka ngo umuntu yabyaranye n’madayimoni ni ubujiji.

  • kugirango tuve mumagambo gusa ndasaba UM– USEKE ko mwatugezaho tel umuntu yabonaho abo babyeyi kugirango bafashwe.

  • Uyu munyamakuru yakoze igikorwa cyiza cyo kwerekana ikibazo kiri muri uyu muryango.Ndamushimiye cyane kuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntacyo bwakoze, iyo biba bireba abubaka badafite ibyangombwa babarahagurutse bagatanga raporo kubabakuriye cg. bakaka uwubatse akantu bikarangirira aho.Gusa rero wowe munyamakuru biragaragara ko ugitekereza nka bamwe bita ufite ubumuga ya magambo ateye isoni, ngo ikimuga,igicumba,ikiragi, ikimara …n’ayandi nk’ayo.None urabona abo bana basa n’inkende koko? Ese ko tuzi ko inkende igira igikinga ku mutwe, ubwo urabona utavuze ikinyuranyo(le contraire)?Kuba umwana atarya byinshi bivuze imico y’inkende?Kurira uwo umwana yishimiye ni ibisanzwe, ahubwo abo bana bafite anomalie mu mivukire no mu mikurire yabo kandi ibyo bibaho.Wowe munyamakuru uzajye i Gatagara uzahasanga benshi bameze kuriya kandi barafashwa bakazagira icyo bimarira bakuze.Tubafashe rero kujya aho i Gatagara bitabweho.

  • Yesu ati :ndabatumye ni mugende
    Ntabwo yavuze ngo nimwicare bazaze,oyaKandi ajya kuducungura yaraje ntabwo twagiye kumushaka.
    Umuntu amaze gucumura yiremeye ibicocero mu mababi y’ibiti Imana iza kumushaka iti uri he? si ukuvuga ko itari izi aho ari yaramurebaga ariko niyo yamusanze mu kaga yari arimo.
    None rero abasenga n’abakiza niba mukorera Imana nimusange abarwayi.
    Niba mukorera inyungu zanyu nimubabwire babasange ntekereza ko usabye bariya bantu ngo nibaze kandi uvuga ko ukorera Imana waba uri ubunyabinyoma.Kandi mwibuke ko Yesu yamaraga gukiza umuntu ?kubera ibyishimo agahita amukurikira.None se ntimushaka ababakurikira?Keretse niba ari uko ari abakene nta kimwe mw’icumi gitubutse bazajya batanga naho ubundi uko gukiza kwabantu biyita ko bakorera Imana badasanga abababaye baratubeshya!!!!

  • Oya rwose nimurekere aho bariya babyeyi bahuye n’ingorane batumva bariya bana BASHOBORA kuba bafite anomalie chromosomique byo nta gushidikanya nkuko muganaga yabivue byaba bituruka ku mubyeyi umwe cg se bombi byose byamenyekana hakozwe examen genetique sinzi niba rero mu rwanada z

  • Aba bana gagomba kub abfite anomalie chromosomique byo nta gushidikanya soit heridittaire umwe mu babyeyi akaba ariwe ufite icyo kibazo , byose byamenyekana hakozwe examen genetique zirahenda cyane sinzi ko abo babyeyi babyishyura kereste leta ibafashije! ibyo ari byo byose abana barahari baravutse icyakagombye gukorwa ni ukubakurikirana kugirango higwe uburyo bwo kubafasha kubana neza n’abandi ntibivuga ko kuba batavuga batajya mu ishuli jari uburyo bwinshi bwo kubigisha la communication ndetse na Physiotherapie yakagombye kubegera ngo bigishe ababyeyi uko bagombye gufata abana babo ! Nho gusnga cgse gukira byo ntabwo mbirwanya ariko ntimukabahe akato ngo basa n’inkenede kuko mukurikiranye aho twese tuva origine za muntu ni ku nkende n’ibijyanye nazo byose mubabae hafi

  • Muzuka afite ibindi byinshi ahugiyemo ari guca imihanda mumurenge wa Tumba aho baca igoramye ntibishyure nabaturage kuko aribyo ahari bibafitiye akamaro ahubwo ibibazo biri muri Huye mujye mubeyereka itangazamakuru ubundi mwicecekere

  • Leta ikwiye gufasha uwo muryango

  • MWESE NTABWO MUZI IMANA IYO ARIYO MWESE IBYO IMANA IKORA IBIKORA ITANAMENYESHEJE UMUYOBOZI WU DUGUDU MWIKWIVUNA MUBAZA ABANTU IBI MUBONA IMANA IZIKO BIBAHO MWITUKANA SIBYIZA

  • Bjr tous le monde,

    Commentaire nke kdi zirimo ubwenge,

    ubonye abyaye umwana muzima ajya ashima Uwiteka,cyane no mumiryango yacu.

    Gusa nkuko hari ibitekerezo byinshi kdi bitandukanye, dufashe uyu muryango kubabishoboye,kuko kugeza ubwo mama wabana ajya guca inshuro ngo bakunde barye nutwo Duke,nigikorwa kiza,

    kuko hari benshi ntawe ntunze urutoki so nkeka wari kubata pe…dukurikije expérience tubona hirya hino.

    Gusa ababyeyi bakeneye ubufasha ibyababayeho kuliyi si buri wese byamugwirira.

    Gusa ubufasha niba ari :
    – ukubajyana i Gatagara, bakabana nabo bahuje caractère kuko birafasha, twagerageza.

    – Niba arukubavuza, Tubifashijwemo na Dr Alphonse yatubwira ikihutirwa : Ese bavurwa bigakira cg ni trop tard(byarenze igihe cyo kuvurwa), ese bavuwe bareka gukora izo geste zidasanzwe , ese bashobora kuvuga, nibindi byatinze kwi développant?!

    -Ese nugufasha ababyeyi bakabarerera aho bari nkuko babona iyo littre 1 yamata yabagenewe idahagije?ikongerwa ndetse no mubyo abana bakunze kurya?

    -Ni ubuhe bufasha mubona bukwiye bwihutirwa kdi bwingenzi pour l’avenir yabana.

    Ok njye ntuye mubufaransa, ariko nza i Rda kenshi kdi nzabasura pe,aho bazaba bari hose, none rero ari ugu créant groupe, ari ubufasha,abakeneye KO duhuriza hamwe njye ndi tayari…

    Wowe witwa Mwemere nabo abandi 4 muteganya kubasura le 20, bravooo kdi muzagereyo amahoro muzadihe amakuru.

    Umunsi mwiza kuli twese.Imana ibiteho.

  • Hazagire ubagurira téléphone abashyirishe muri mobile man mutumenyeshe nomero ,twohereze uko dushoboye .

  • Maza gusobanukirwa ibya Zika Virus iyi Family irayirwaye ahubwo hakorwa gusuzuma niba aribyo.

Comments are closed.

en_USEnglish