Digiqole ad

Indeshyo ya Sarkozy yaba igiye kongera guteza ikibazo

Hari mu mpera za 2009 ubwo umukozi w’uruganda rwa Faurecia muri Normandie mu majyaruguru y’Ubufaransa, iki gihe Sarkozy ngo yifashishije umukozi w’urwo ruganda asumba ngo abe ariwe bahagararana igihe yavugaga ijambo rye.

Sarkozy na Madam
Carla Bruni aramusumba cyane

Ubu, uyu mukozi utaravugwa umwirondoro, ngo yaba yarirukanywe n’uru ruganda, akaba ashaka kugira ibyo azavuga ku byamubayeho icyo gihe. Ibitangazamakuru bikaba ngo bitegereje cyane akazava muri uyu wahoze akorera urwo ruganda rwa Faurecia, niba azavuga ko uburebure bwa Sarkozy bwaba buri mu byamukozeho.

Ubwo Sarkozy yasuraga uru ruganda, byavuzwe cyane ko yahagararanye n’uyu mukozi kuko ari we yasumbaga byibuze, ariko champs Elysee yihutiye kunyomoza aya makuru icyo gihe, nkuko tubikesha lepoint.fr

Ibitangazamakuru mu Bufaransa bikunze kuvuga ko Sarkozy bimugora cyane, kuvugana no guhagararana n’abantu bamusumba baba bamwitegereza, banamuteze yombi.

Ndetse ngo rimwe na rimwe ajya yitabaza inkweto zifite umupira (Talon) yisumbuyeho byibura gato, ngo izamure uburebure bwe ho gato kuri metero 1,65 afite.

Gusa siwe gusa kuko n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu by’iburayi nka Dimitri Medvedev, Silvio Berlusconi  n’abandi ngo indeshyo yabo irababangamira mu kazi kabo.

Ku isi, kugeza ubu umuntu mugufi wayoboye igihugu ni uwitwa Benito Juárez bivugwa ko yari afite 1,37m (metero imwe na centimetero 37), yayoboye Mexoque mu myaka y’1850. Abandi bayobozi bakuru b’ibihugu (b’Abagabo) bagufi cyane bavugwa ni;

James Madison yari afite 1,63 m niwe mu president wabaye mugufi mu mateka ya USA
Joseph Stalin nawe yari afite 1,63 m yayoboye URSS
Dmitry Medvedev ubu ayobora Uburusiya, afite uburebure bwa 1,62 m
Emperor Akihito w’Ubuyapani kugeza n’ubu. We areshya na 1,65 m

President muremure ubu yaba ari uwitwa  Victor Yanukovich, President wa Ukraine ufite indeshyo ya 1,93 m

Aba ni bamwe mu bayobozi bakomeye n'indeshyo zabo
Aba ni bamwe mu bayobozi bakomeye n'indeshyo zabo

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Ibi ntibitumguranye kuko abakora udukoryo ni benshi.

  • yewe murasetsa rwose ubwo iyi nkuru murumva hari isomo twakuramo cyangwa nibyenda gusetsa, ubwo se omar bongo wari mugufi muri africa ko mutamwanditse, cyanwa abdou diyouf wahoze ayobora senegal, mukajya kuri sarkozy yewe muzavuge n’umunini n’unanutse maze twumve

  • NTA NUMWE WAHIGA PRESIDENT WACU MU BUREBURE NO MU BWENGE!

Comments are closed.

en_USEnglish