Fatuma Ndangiza yavanywe muri Tanzania
Leta y’u Rwanda yahamagaye intumwa yayo muri Tanzania, Fatuma Ndangiza nkuko byemejwe na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu yo guhamagara uyu mudamu wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania.
Aganira na Newtimes dukesha iyi nkuru, Louise Mushikiwabo yavuze ko Fatuma Ndangiza koko yahamagawe ngo agaruke mu Rwanda, avuga ko azashingwa indi mirimo mu minsi iri imbere. Ariko yirinda gutangaza iyo ari yo n’impamvu yo guhamagararwa kwe.
Mbere yo kuba Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Fatuma Ndangiza yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, akaba kandi yaranakoze nk’umuyobozi muri Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.
Ntawahamya ko Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania yahamagawe kuko haba hari ikibazo hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere biragaragaza ubufatanye n’imibanire myiza muri iyi minsi.
Uyu mugore wakoreye leta igihe kinini ubu hari kwibazwa niba adahamagariwe kujya muri imwe mu myanya ubu idafite abayirimo, nyuma y’impinduka zabaye mu minsi ishize muri Leta. Imwe muri iyi myanya idafite abayirimo twavuga Intara y’Uburasirazuba, ubu igomba kubona Umuyobozi mushya, nyuma y’imirimo mishya uwari uyiyoboye Dr Aisa Kirabo Kacyira yahawe muri UN. Ministeri y’Uburezi nayo kandi ntirabona Umuyobozi mushya.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
27 Comments
ngaho rero nguko,ntawamenya wasanga atabaye MINEDUC?ntawamenye reka dutegereze ariko Mzee akwiye kureba kure mugushakira MINEDUC umuyobozi nyawe kuko yarazambye kuva kera rwose sinon twazabura abazadusimbura mu minsi irimbere mugihe uburezi bukomeje kuhazaharira!nubwo bigaragara ko hitabwaho imyanya iri more political hibukwe nindi nka EDUCATION
Fatuma agiye kuba Minisitiri w’Uburezi karabaye. Ariko yanayoboye komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge neza. Ahubwo se muri TZ baroherezayo nde? Wasanga ari Biruta bagiye guha amasaziro.
Ahubwo se Iburasirazuba harajyamo nde?
Iyi kipe ya Kagame irakomeye iba ifite n’abasimbura bicaye yanze aha…..
Ndibariza Umunyarubuga nemera Analysis ye wetwa INGABIRE UBAZINEZA, urabibona ute wowe?
Umuseke muri aba mbere.
aHA !! Niba FATUMA yahamagawe kandi nta kibazo kiri hagati y’u Rwana na Tanzanie, biragaragara ko agiye guhabwa umwanya muri iriya idafite abayirimo. Gusa habeho ubushishozi ataba ari MINEDUC. Simvuze ko atayishobora ahubwo mvuze ko habaho gushishoza guhagije kugira ngo harebwe uzayibasha ikagera ku rugero rushyitse. Erega Ariko buriya VINCENT BIRUTA yashobora Province kuruta uko yaba Ambassadeur…. ( selon mes ..)
Aahobora no kuba Umuvunyi cyangwa Umunyamabanga Mukuru/Wihariye muri Ministeri cg Ikigo cya Leta. Icyangombwa ni uko yab abishoboye kandi bimenywa n’abamushinzwe
Ngoho se Ingabire Ubazineza natubwire uko bigiye kugenda!
Kimwe nkuko ashobora no kujya muri gereza cyangwa akagirwa ingwiza murongo
@ None,
ndagusuhuza Muvandimwe. Thank you for the flowers! Urakoze kuba usoma inyandiko zanjye. Ndagusabye rero ukomeze ukurikire kandi wandike iteka icyo utekereza. Kuri uru rubuga umuntu ahigira DEMOKARASI mu cyayenge…
Kubyerekeye iriya Dossier ya Fatuma NDANGIZA ntacyo uyu munsi nyivugaho. Ariko menya ko ari UBUHORO. Aho mbiherukira yakoraga neza cyane muli embassy. Na H.E-NYIRUBUTAKA ubwe yamushimaga cyane…
Ariko jyewe ntabwo “INDIVIDUALS” ku giti cyabo bantera ikibazo. Jyewe ikimpangayitse ni “Strategy, Vision, Mission, Continuity, Sustainability etc.” mu mirimo umuntu ashinzwe….
Nagerageje kubivuga, ariko mbihushagura ku yindi nkuru: “Ese wowe urabona ari nde uzaba Minisitiri w’uburezi n’iyi myanya yindi isigaye?”
Muri rusange, twese hamwe ABAYOBORWA twari dukwiye kuvuga icyo dutekereza, nta mususu….
Icya mbere rero jyewe nshaka kuvuga. Ndisabira “UBUYOBOZI BUKURU” kujya buha umuntu igihe gihagije mbere yo kumuhindura….
Nzabigarukaho nisobanure, uyu munsi ndihuta cyane….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Sawa sawa ubwo uzatubwira igihe nikigera!
Erega Longin nushaka we kubica hejuru. Rwose MINEDUC uko imeze ntabwo Fatuma yayiyobora ngo igire aho igera akorana na Mathias ufata telefoni z`abana akazihondagura n`isuka kandi akagira no guhubuka muri we.
Ikindi abavuga ngo Biruta yaba ambassadeur muri Tanzania njye mbona bidashoboka kuko igihugu nka kiriya kiba kigomba koherezwamo ambassadeur ubasha gukoresha igiswahili. Twibuke ko n`icyongereza cya Biruta nacyo kitaragera ku rwego rushimishije kandi Tanzania ni igihugu igiswahili gikora cyane hanyuma kandi n`icyongereza. Gusa Biruta arimo umukozi mwiza , utuje kandi ahawe umwanya n` ubwisanzure yakora neza rwose, ariko hari imyanya myinshi mu Rwanda yakoramo. Erega buriya ni umunyakuri yaba n`umuvunyi. N`aho imyanya yo irahari ntabwo Fatuma yabura aho ajya kuko na benshi mu babaye abansenateri hari imyanya barimo ubu idafite abayiyobora nka TIG, nka Narcisse Musabeyezu aho yakoraga yasize icyuho, ba Bisahagara, n`abandi.
Muraho mineduc bayihe karugarama niwe umenya gushira ministere kumurongo .mwibuke ukuntu minijuste basimburana buri munsi.
Nagirango mbwire Karibu Nehemie ko ikigo cya TIG kitakibaho, ubu rero cyahurijwe hamwe n’urwego rw’amagereza bibyara urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, icyo kigo rero gifite ubuyobozi, Bizimana Evariste yiyamamarije ubusenateri atakiri umuyobozi wa TIG kuko itabagaho.
MINEDUC BASISUBIZE MURIGANDE EREGA MAYI JYE NABONAGA YARI AYIYOBOYE DA
Birashoboka cyane ko Fatuma Ndangiza yaba agiye kuba umuvunyi mukuru!naho kuvuga ko Biruta ataba ambassadeur muri Tanzania kubera atazi igiswahiri n’icyongereza cye kikaba ari passable ntibyabuza ko yaba ambassadeur ngirango bernard makuza mbere yo kuba minisitiri w’intebe yari ambassadeur mu Budage kandi nta kidage yari azi!mu ndimi mpuzamahanga yarazi igifaransa gusa kuko icyongereza cye cyazamutse buhoro buhoro aho abaereye minisitiri w’intebe!
MINEDUC bayihe Emma RUBAGUMYA wayoboraga SFAR bakaza kumujyana Rukara kungiriza umuyobozi waho.
Ariko jyewe narumiwe pe,ese barinda bazana abari hanze n’abana bintiti bari hanzaha koko,muradupfobya kabisa!!!!!!!!!
Mineduc ntibayihe FATUMA rwose pe,ahubwo Mutsindashyaka ko yabaye umwere mwamusubuje ministre ye rwose>>>murakoze
Ntawakoreye nyirubutaka witwaye neza wikoreye amaboko.Fatuma arasimbura Kantarama aho azajya gukorana na Fazil.Mineduc byasakuje ko yahawe Dr BIRUTA
ok
Ibyo muvuga byose ubwo niko mubibona ariko rero mureke dutegereze banyirabyo bazi icyo bamuhamagariye.
ibyo byose murivugira ese ko bamuhamagaye gusa wenda nta ministere bari bumuhe ahubwo wasanga naho yarari byamunaniye, mureke gupfa ubusa guko nugutegereza inteko y’abaministere gusa. murakoze
Byose biba bifite impanvu kandi zizwi nabenebyo.
Harya ngo Mzee ntazahindura ikipe ikina neza? sawa ajye akomeza akore permutation ! Erega aba yaturebeye kure akamenya icyo dukeneye, Komera mzee wacu ntugacumbagire
ndi umushyitsi kuri uru rubuga ndabona hariho ibintu byiza da Kuva ubu nanjye ndaje
Mineduc Geoffrey RUGEGE arayikwiye uwayimuha ngo murebe ukuntu azamura uburezi numuhanga pe
Sha mujye mureka kuraguza umutwe,Umuvunyi azaba Cyanzayire Aloysie uyobora Cour Cupreme, naho Biruta muvuga ashobora nyamara kumusimbura ahubwo kuri uwo mwanya.
ahubwo jye mbona ashobora kuba gouverner cg sg muri minter. nahon umwanya wubuvunyi ni hatari bawuha ngarambe sg wa fpr cg Musoni ,Karemera,Barikana ariko guessing iragoye kumuvunyi pe
naho Mineduc bayiha Biruta,na Mathias akazamurwa mu ntera Shalon HABA akamwungiriza byose ni possible
Ariko koko H E ko imvugo ariyo ngiro wagerageje ugatanga imyanya no ku banyarwanda wasanze mu gihugu igihe mwagarukaga mu rwatubyaye maze nabana bacu bakagira imibereho, nkumugabo wanjye koko ko ashoboye warebye uko umugenza; Pls
sha mugiramahoro bavandimwe!oh uRWANDA RWACU RUMEZE NEZA,Mzee wacu turagushyigikiye kandi umuganda tugomba kuwuha urwatubyaye,nanjye mbona Mineduc ayihaye Tharcisse Karugarama byaba sawa,kuko ni umuhanga mubyo akora mbese imvugo niyo ngiro pee mzee yamutoranyije yaramubonyeho kugarura gahunda muri minijust.amahoro*100%.
Comments are closed.