Digiqole ad

RMC yamuritse igihembo mpuzamahanga yegukanye

 RMC yamuritse igihembo mpuzamahanga yegukanye

Abayobozi ba RMC, Cleophas Barore, Emma Claudine na Prince Bahati

Ejo  urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwamuritse igihembo cyo ku rwego Mpuzamahanga ruherutse kubona kubera uruhare rwagize mu gutuma itangazamakuru mu Rwanda rikora bya kinyamwuga kandi ryisanzuye. Umuyobozi warwo w’agateganyo, Cleophas Barore yavuze ko atazi icyo Fred Muvunyi uwahoze ayoboye uru rwego yavuze kuri iki gihembo ariko ko atekereza ko yabyishimira kuko yagize uruhare runini mu mushinga wa RMC wahawe iki gihembo.

Abayobozi ba RMC, Cleophas Barore, Emma Claudine na Prince Bahati
Abayobozi ba RMC, Cleophas Barore, Emma Claudine na Prince Bahati

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC ubu rufite umuyobozi mushya w’agateganyo nyuma y’aho Fred Muvunyi wari usanzwe aruyoboye yeguye, ruherutse guhabwa igihembo n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ITU.

Fred Muvunyi wahoze ayobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) yeguye azi iby’uko iki gihembo gishobora kuzahabwa uru rwego nk’uko byatangajwe na Cleophas Barore uyoboye uru rwego by’agateganyo.

Uyu muyobozi w’agateganyo wa RMC yavuze ko mu nama ya nyuma nk’umuyobozi w’uru rwego, Fred Muvunyi yakomoje kuri iki gihembo avuga ko hari amahirwe menshi ko RMC izacyegukana.

Abajijwe niba Muvunyi azi iby’uko uru rwego rwahawe iki gikombe; Barore wari unayoboye iki kiganiro yagize ati “…arabizi; na mbere y’uko yegura mu nama ya nyuma yayoboye yabwiye abo bakoranaga ko uru urwego rushobora kuzahabwa igihembo ndetse anasaba ko RMC yazohereza intumwa mu nama cyatangiwemo.”

Gusa Barore yavuze ko aramutse agize icyo atangaza cyavuzwe na Muvunyi ku bijyanye n’iki gihembo ngo yaba abeshye.

Ati “ Ntabwo nzi niba hari icyo yabivuzeho muri iyi minsi, ariko yari abizi…icyo yabizuzeho ntacyo nzi.”

Barore yavuze ko nubwo ntacyo azi cyatangajwe n’uwo yasimbuye mu buryo bw’agateganyo, ariko ngo nk’umuntu hari icyo yabitekerezaho, ibyo yise ‘Conditionel’.

Yagize ati “Ntekereza ko aramutse agize n’icyo abivugaho yabyishimira kuko umushinga utegurwa, ni we wari uyoboye uru rwego; ntabwo rero yababazwa n’uko wa mushinga watsinze.”

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwahawe iki gihembo I Geneve mu Busuwisi mu nama Mpuzamahanga W.S.I.S (World Summit of Information Society) iba buri mwaka igamije gukangurira abatuye isi gukomeza guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga.

RMC yatsindiye iki gihembo ku bw’umushinga “Tackling Ethical Dimensions of Online Media Content through Self-regulation” yari yatanze mu kiciro cy’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru by’umwihariko itangazamakuru rikorera ku mbuga za Internet (Online Media).

Uyu mushinga wagaragazaga uburyo amakuru atambutswa ku itangazamakuru rikorera kuri Internet yaba imbarutso yo guhindura umuryango mugari (Society) bicishijwe mu kwigenzura ari nawo mwihariko RMC yarushije abo bari bahuriye mu itsinda.

Emma Claudine Ntirenganya umwe mu bakomiseri ba RMC, akaba yaritabiriye iyi nama ya W.S.I.S yavuze ko mu bindi bihugu ibyo kugenzura amakuru yo kuri Internet bitahaba.

Uru rwego rutangaza ko mu mwaka utaha rushobora kuzatanga indi mishinga mu byiciro bitandukanye, ariko ko bisaba ubufatanye bw’abanyamakuru batandukanye no kubitekerezo bazagenda bungurana nk’uko byatangajwe na Emma Claudine Ntirenganya.

Cleophas Barore wasimbuye Muvunyi Fred by'agateganyo avuga ko yizera ko igihembo yacyakiriye neza
Cleophas Barore wasimbuye Muvunyi Fred by’agateganyo avuga ko yizera ko igihembo yacyakiriye neza
Cleophas Barore asobanura iby'igihembo bahawe
Cleophas Barore asobanura iby’igihembo bahawe
Iki gihembo bagihawe kubera inshingano zo kugenzura itangazamakuru
Iki gihembo bagihawe kubera inshingano zo kugenzura itangazamakuru
Igihembo cyahawe RMC, Muvunyi yari yagikomojeho mu nama ya nyuma
Igihembo cyahawe RMC, Muvunyi yari yagikomojeho mu nama ya nyuma
Prince Bahati ni umwe muri bakomiseri b'uru rwego rwa RMC
Prince Bahati ni umwe muri bakomiseri b’uru rwego rwa RMC
Emma Claudine avuga ko kugenzura ibica kuri Internet ari umwihariko w'uru rwego ugereranyije n'abandi bari bahanganye
Emma Claudine avuga ko kugenzura ibica kuri Internet ari umwihariko w’uru rwego ugereranyije n’abandi bari bahanganye

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • nibyo kwishimira bakomereza aho, imana ibibafashemo .

  • Emma Claudine gravesite Cyane online gihugu kidagenzura amakuru yo kuri internet usibye na amakuru na IP zose ziba adventures ibizikorerwaho abazungu ntibakababeshye hano Canada hagomba plus de 3millions emails na poster nasinzira Kandi imvura memoranda mbaga size Canadian cyber security ufite u irenganira bwo nsinzira muri server iyo ariyo yose nubwo bo bazi kugira ibanga
    Ibyo rero uvuze c’est complètement des mensonges

    • Kriss ibi ari kuvuga byanditse muruhe rurimi?ni ikinyarwanda cg ni ikigereki???
      Yakongera akadusobanurira neza ibyo yashatse kuvuga.

      • hahaha Rugero nanjye ndisetse pe ubwo nari nakoresheje bya bitelephone byiyandikira uko bishatse
        muri make nashakaga kuvuga ko Emma Claudine abeshya ibya avuga, ko ibindi ihugu bitagenzura amakuru yo kuri internet , muri make aduhe urugero rwibyo bihugu, njye aho mba ku mugabane wa merica,na e-mail y’umwana wo muri primaire barayisoma nkanswe noneho amakuru y;ikinyamakur runaka,muri anada for example buri munsi bargenzura hafi 3millions za email ,amakuru n;inyandiko muri social media
        nubwo biba byanditse ko ari individuel privacy ntibibuzakugenzura buri kimwe cyose gikorerwa online ndetse na recordings of calls, ariko baza muri africa ngo uburenganzira bw’abantu
        Eduard Snowden wakoraga muri NSA niwe wavuze ati ” even if you’ve got nothing to hide your are being wathed and recorded
        Obama ubwe yarivugiye ati you can’t have100% security and also have 100% privacy
        Emma Claudine stop lying people

        • sha wagize neza kunyomoza uwo mugore kuko ikigaragara ntabwo azi ibyo avuga ese ubundi yize amashuri angahe yatuma agenzura ibyandikirwa online koko hahahaa mujye mubeshya abandi kuko nta bushobozi mufite rwose.

  • Ibitekerezo byacu ko mutabicyiraho nuubera iki??

  • Aho urabeshya cyaneee Emma claudi…aho wumvishe batagenzura itangazamakuru online nihe?

  • KRISS mubyo wanditse byinshi buriya uvuze mo iki ???? Bla bla blaaaaa gusa !!

    Uramara iki aho Canada nibuze wapfuye kwiga ko mbona wugarijwe nu bujiji !!

    • nyamara untukiye ubusa,wari kubaza niba utasobanukiwe,muvandimwe
      kandi njye sintukana gusa nakubwira ko qui se croit inteligent souvent est bete
      n’abaswayire bati kama akiri ni nywere kira mtu anazake
      iyo uzakuba umuhanga wari gutahurako habayeho amakosa mukwandika
      kandi ko ntari kwandika memoir yanjye, mujye muba infura muri byose
      ibyo nkora Canada ntibikureba nta nicyo ubishinzwe ho kimwe nuko ntakeneye kumenya ibyawe.umbabarire sinzi gushira isoni no gutukana nkawe nararezwekandi cyane

  • Emma Claudine ajye yihangana yambare nk’umuyibozi . Nta muyobozikazi wambara imyenda iciye amaboko , agatuza kagaragara . Umuyohozi kazi arambara akikwiza , kuburyo abantu b iii ta kubyobavuga aho kwita kuko yambaye . Bishotorana. Cyari igitekerezo cyange. Kwihesha agaciro bigera no mu myambarure y’abayobozi bacu. Murakoze

    • Harya uyu si umwe wararaga kuri Radio ntazi atanga ibiganiro ngo arasobanura uko imibonano mpuzabitsina bayikora ra ! None ndabona arimo yegera ubushorishori ! Genda Rwanda wagorwa, wagorwa….!!

    • Uwakubitira imbwa gusutama yazimara !

    • Wareka niki! Ari imyenda yambaye ari uburyo asa ku mutwe ntabwo bimukwiriye nk’umuntu wicaye kuri iriya ntabe. Ariko bijyanye n’indangagaciro ze cyane ku bumvishe ibyo arara avuga kuri radio byigisha za pornos.
      Ngabo abayobozi ra!!!!!!

  • Ingorane zirimuri Africa cane cane mu Rwanda no muburundi nugukunda ubutegetsi, nibaze babisa abandi kuko nabo babababishoboye kandi umuyobozi mwiza wubwenge ategura uwuzomusubirira. Ikindi nuko umutegetsi atwaye igihe kirekire abantu barateba bakamuhimba, ninko uwoguha kurya inyama umwaka wose utaruhutse, nahinyama iryoha yogeraho ikuduhira uyibonye ukiruka canke ukadahwa.

  • Abo bayobozi bariho ba RMC baranshisha!!!!

    • Aba bose nibo bavangiye Muvunyi kandi bari batumwe usibyeko badashobora kubivuga.Ntaganda ntiyiruknywe mw’ishyaka rye? MDR byayigendekeye gute? tuzi ukuntu babikora gucamo ibice gutanga ruswa bakakubwira uko ugomba gutora nibyo bagutegererejeho ibi biri mubyari byarashegeshe ishyaka rya PL.Aho Mugenzi yarahanganye na Lando kubibuka amateka.

  • Ibi birerekana ntashiti ko Muvunyi ari indashyikirwa….. Ikibazo rero nukumenya niba ibyo asize akoze byose bitagiye gutabwa muri “pubeli” ????!!!

Comments are closed.

en_USEnglish