Tour de France: Umunyarwanda washoboraga kwitabira ntari ku rutonde
Umukino w’amagare mu myaka y’ubu umaze kuzamuka ku kigero gishimishije, abasiganwa ku magare b’abanyarwanda biba byitezwe cyane ko bagaragara ku rwego mpuzamahanga rukomeye nko muri Tour de France, gusa izaba muri uyu mwaka mu kwezi gutaha nanone nta munyarwanda uzaba ayirimo kuko uwo byashobokaga Adrien Niyonshuti ikipe ye itamushyize mubo izajyana.
Ikipe ya Qhubeka Niyonshuti w’i Rwamagana akinira, ntabwo yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi b’ibanze 11 iteganya kujyana muri Tour de France izaba hagati ya tariki 4 na 26 Nyakanga uyu mwaka.
Niyonshuti ubu uri guhatana muri Tour de Luxembourg, niwe munyarwanda wa mbere byari bigeze ko ashobora kwitabira Tour de France, irushanwa rikomeye kandi rivugwa cyane kurusha andi y’amagare ku isi.
Aimable Bayingana uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare we yabwiye NewTimes ko kuba n’ikipe ikinamo umunyarwanda igiye kujya mu marushanwa nk’ariya ari ibyo kwishimira nabyo
Abakinnyi bazwi cyane muri Africa muri uyu mukino ndetse by’umwihariko no muri Tour du Rwanda ziheruka, Daniel Teklehaimanot, Natnael Berhane na Merhawi Kudus bari mu banyafrica ba mbere birabura bagiye kwitabira iri rushanwa.
Niyonshuti Adrien cyakora hari amahirwe ko azitabira irushanwa rya Tour d’Espagne rizaba mu mpera z’ukwa munani n’intangiriro z’ukwa cyenda uyu mwaka. Iri ni irushanwa riri muri atatu ya mbere akomeye ku isi nyuma ya Tour d’Italia na Tour de France.
UM– USEKE.RW