Digiqole ad

Nta muntu wabujije moto kurenza saa yine z’ijoro – Ndayisaba Fidèle

Umujyi wa Kigali, uraguka, mu bawutuye no mu bikorwa remezo. Uko bigaragara umuvuduko wabinjira baje gutura i Kigali, uraruta umuvuduko wo kwiyongera kw’ibinyabiziga rusange bibatwara

Gusa hari ibisubizo bigenda biboneka buhoro buhoro nko kwiyongera kw’amamodoka manini atwara abantu. Mu nzira zo kubonera umuti icyo kibazo cyo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, abantu batunguwe no kumva icyemezo cyafashwe na Polisi yo mu muhanda n’Umujyi wa Kigali cy’uko nta moto izajya itwara abantu nyuma ya saa yine z’ijoro itabisabiye uruhushya.

Moto muri Kigali zifasha benshi mu ngendo
Moto muri Kigali zifasha benshi mu ngendo

Nyamara mu minsi yashize, ubuyobozi bw’umujyi bwashishikarizaga abikorera gukora amasaha 24/24, nubwo bose badafite imodoka zabo zibatahana, ntibirashoboka ariko niho byaganaga ubwo batungurwaga no kumva ko Moto, zatahanaga benshi batinze mu mujyi, zitazajya zirenza saa yine z’ijoro mu muhanda.

Bigasa rero no gufata umugambi, ugaca hirya ukabangamira ishyirwa mu bikorwa ryawo. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yongeye gushimangira ko Moto zitabujijwe gukora amasaha 24/24, nkuko yabitangarije Izuba rirashe, ariko zigomba kubisabira uburenganzira Polisi yo mu muhanda.

Kugeza ubu, abatwara moto twaganiriye kuri uyu wa kabiri, batubwiye ko batasobanuriwe uburyo bwo gusaba ubwo burenganzira, igihe buzajya bumara (niba ari ijoro rimwe cyangwa) aho bazajya babusaba dore ko bakorera ahatandukanye n’ibindi. umwe muri bo utifuje ko tuvuga amazina ye yatangarije umunyamakuru wacu ati: “ Byonyine biragoye kugirango ubone Service ya traffic Polisi uri umumotari umwe, none ni gute bazatanga uburenganzira ku bamotari barenga 4000 bari muri uyu mujyi kandi hafi ya bose baba bifuza no gukora ijoro?”

Ku bw’aba bamotard, bavuga ko Police yo mu muhanda nubwo ibonana nabo kenshi ibamenyesha ibyemezo yabafatiye, ikwiye gutekereza ko usibye ko baba bashaka uko babaho, banafasha mu buzima bw’abatuye umujyi benshi. Bityo ko hagakwiye kubaho kumvikana nabo ku byemezo bibafatirwa nabo bakabigiramo uruhare.

Mu bamotari kandi baganiriye n’UM– USEKE.COM bemeza ko koko bari mu batera impanuka nyinshi mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi, ariko bakibutsa ko ari impanuka nyine, batazikora babigambiriye. Bakavuga ko ahubwo Polisi yo mu muhanda ikwiye gukora ibishoboka byose mu gukumira izo mpanuka, ariko hatabayemo gufata imyanzuro ibangamiye ubuzima bwabo “kubabuza cyangwa kubagora gukorera amafaranga igihe cyose” ariko bakanirengagiza ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku batuye umujyi wa Kigali bitabaza izi moto igihe icyo aricyo cyose.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • Muri kino gihugu hari umuco wo guturaho abaturage ibyemezo ibyinshi bibangamiye imibereho yabo.Nubwo ubuyobozi butubeshya ko bushishikajwe n’imibereho myiza y’umuturage bimaze kugaragara ko abayobozi kubera ko leta yabadabagije bakaba bafite amamodoka n’ibindi byangobwa mu buzima bahita bafata abaturage badafite uburyo nk’ubwo ko ari inenge bagomba no guhanirwa.Uwaraye ariye ntiyibuka ko hari uwaburaye.Ibyemezo by’agahimano gusa.Ibisobanuro bidasobanutse bififitse bati nta mumotari wemerewe kurenza saa yine,ubundi bati ntabwo bibujijwe ariko bisaba uburenganzira.Nguko ngayo!Umunyarwanda ati “hahirwa abazaba bakiriho”

  • jye ndabona leta yakagombye kujya isobanura ikibazo neza ikareka kubuza uburenganzira abakora ubucuruzi bw’umunyenga.
    none se ko leta ivuga ko tugomba gukora 24/24h kandi abamotari nibo bageragezaga kubyubahiriza. none se ubwo umuntu nyiyatekereza ko hari ikibyihishe inyuma? tuzaba tureba wenda leta izisubiraho.

  • ibi bintu si byo nukuri Mureke abantu bakore 24/24 nibwo tuzatera imbere. abanyeshuri benshi tuva kwishuri saa tatu nigice abanshi twitungiwe na moto, nimuzikuraho, mwibuke ko natwe mutuvanye mu mashuri kuko ayo masaha abenshi aho dutaha nta taxi ziba zicyiharangwa. Mutubabarire please, natwe tutagira amamodoka mwubahirize uburenganzira bwacu nukuri. Imana Ibibafashemo

  • NIBIKI BYATEYE MURI MOTO ??????

    ESE MOTO NIZO ZIKORZ IMPANUKA GUSA. NIBA SE IMPANUKA ZIBAHO MOTO ZICIBWE MUKWIYE GUSOBANURIRA ABANYARWANDA IKIRI INYUMA Y’IBI. TURARAMBIWE N’AKAJAGARI KARIMO GUKURURWA MURI MOTO N’UBUYOBOZI. ESE ABO BAMOTARI BO MWIRIRWA MUKINISHA MURUMVA MUTABAKOROGA MUMUTWE BYANATERA ACCIDENT.

  • Mzee wacu ajya kuvuga ko abanyarwanda bagombye kubyuka kare bakaryama batinze ntabwo yari yibeshye ni muri urwo rwego aba motard baba bari ku kazi kugira ngo abadafite ayo ma modoka babone uko bataha kandi nabo izo moto zikemura ibibazo byinshi(by’imiryango yabo) . Nasabaga abafata ibyemezo nk’ibyo ko bajya babanza bagashishoza bakareba ingaruka zavuka nyuma. Abanyarwanda bashaka gukora bakiteza imbere nibareke rero iyo mitego bagenda babatega babasubiza inyuma. Ubuyobozi bw’wumujyi wa Kigari na Polisi bajye babanza bumve ibitekerezo bya ba nyir’ubwite basangire ijambo hafatwe icyemezo babanje kumvikanaho. Maze murebe ko ikibazo cya moto kidakemuka burundu. Mugire amahoro

  • Birasobanutse koko ko bagomba kureka, turetse n’abamotari n’abandi bose bashoboye gukora igihe kirekire bakabigeraho, ndemeranya na benshi. Hari abanyeshuri bo muri za kaminuza i Kigali zitandukanye bataha saa yine kandi ndemeza ko benshi muri bo nta modoka baba bafite.Birababaje kwumva umujyi nka Kigali wigeze kuvuga ko abanyakigali twagombye gukora 24/24, ukaba ubuza abakora transport gukora, ubundi bakagombye kuba aribo bafata iyambere mu gukangurira abakora transport gukora ibihe byose kugira ngo ya 24/24 igerweho.Ndasaba nabo bamotari kandi nabo barabizi ko bari mubateza impanuka nyinshi kwihana atari kuvuga ngo IMPANUKA n’IMPANUKA.

  • Leta ahasigaye niyegure kuko itifuriza abayituye ubuzima. None se uraca abamotari mu mugi kandi moto aribwo buryo bwa transport tugira buhendutse kandi bwihuse ukumva ushaka iki? Non se ko batangira akazi bakabagurira imodoka z’amamiriyoni na miriyoni niko twese tuzifite? harya umuntu ukorera amafaranga make ntakwiye kuba mugihugu cye ntamitima afite yo gufatirwa ibyemezo bimwica? ko banki y’si n’umuryango wa loni ushinzwe iterambere ubona abanyarwanda miringo 60 u ijana ari abatindi kuki mushaka kutugira abakire tutaribo? mwagizengo duhembwa amamiriyoni nkamwe? mwaretse kutujujubya mugihugu cyacu ko twese tugisangiye? Nyamara NTAUCA INZARA ATARAKIRA URUHERI.

  • mZEE WACU ADUTOZA GUKORA TUTITANGIRIYE ITAMA. kUK BATUBUZA GUKORA ?

  • umwanzuro mbona ndasaba fedel ni umuyobozi wa trafic police bakwegura kuko ubutenisiye bwabananaye ntabwo ikibazo cya muto giteye impungenge bareke abantu bakore baravangira mze kagame ndizera ko ataribyo yabatumye gukora

  • niba ntakintu fpr ikuramo izo moto bazazihagarika,,,

  • muhumure ndababwiza ukuri ko mubintu leta yagerageje gukora byaciyemo neza ariko moto byarananiranye kuko nibwo burryo bwonyine dufite mu rda`bushobora gufasha umuntu kugera iyo ajya adakererewe,bigez kubigerageza ibyaaye murabyibuka, abantu barakererewe mukazi abagore basubira mubyaro kubera inzara, abanabava mumashuri kuko abenshi mu babyeyi babo batwara moto cg nizo baguze zibatunga,andaya zibura abakiriya,abacuruza`piece,za moto barafunga, abakanishi babura akazi,boutique zirafunga,umuhinde imisoro yishyuraga ihita irahagarara, ibyo nibyo nibuka hari nibindi byahise bihagarara. mubyumweru bitarenze bibiri bahise bazigarura. so muhumure ntaho zizajya

  • MUZEHE WACU ADUTOZA GUKORA MUREKE ABANA BAKORE

  • Ba nyakubahwa bayobozi mwitondere ibintu biteza ubushomeri abantu bangana gutya kuko mwashiduka mubaye nkabariya bayobozi ba tuniziya na misiri.so njye kubwanjye numva abafata ibi byemezo twakagombye kubeguza kuko baduteza umwiryane.ikindi police nireke abamotari baruhuke aho bigeze ahubwo idukize ibisambo nabanywi bibiyobya bwenge

  • Erega mwebwe haricyo mutabona burya abamotali ni danger public batwara abantu batamenyekana kandi nabo ubwabo hari igihe baba batazwi, so abategetsi bifitiye ubwoba ko hagira uwabagirira nabi ari kuri moto zigenda zica hagati y’amamodoka, kuko biroroshye kurasa umuntu uri kuri moto muhagaze muri feu rouge cg trafic jam ugahita ucaho ntawe ukubonye.
    abaturage mwe murabona ko ari ikibazo guca moto mu mujyi ariko abayobozi bo bazibonamo urupfu rwabo. ubwo rero mushyire ku munzani mumbwire uko bizarangira!

  • niba atari ibanga trafic police yaduha imibare y’impanuka zitewe na moto ziba hagati ya saa yine zijoro na saa kumi nimwe zamugitondoikayigereranya no guhera saa kumi nebyiriza mu gitondo kugeza saa yine zijoro?

  • Iteme umutindi azambuka aritinda agitunze, abamotari ni abanyarwanda nk’abandi bose nta numwe uri hejuru y’amategeko, ahubwo ibi byagombaga kubahirizwa bitaranavugwa, ahubwo bagire ibakwe Ibihuru bitarabyara ibihunyira

Comments are closed.

en_USEnglish