Digiqole ad

Tumba College of Technology iri gusana mudasobwa zari zarajugunywe

 Tumba College of Technology iri gusana mudasobwa zari zarajugunywe

Bashyikirizwa imashini zamaze gusanwa

Mu bigo bimwe byigenga na cyane cyane ibya Leta hari za mudasobwa nyinshi zijugunywa kuko zapfuye, nyamara ngo hari nyinshi muri zo ziba zarapfuye utuntu duto ariko zikajya mu bigomba kujugunywa bigatuma akayabo kazigenzeho gatakara kubera kutamenya ko zishobora gusanwa neza. Tumba Colege of Technology yatangije gahunda yo gusana za mudasobwa zo mu bigo bitandukanye ndetse muri week end ishize yashyikirije 76 yasubije ubushya mu bigo bine by’amashuri byari byarazihebye.

Abashyikirijwe za mudasobwa zasanwe babyishimiye cyane
Abashyikirijwe za mudasobwa zasanwe babyishimiye cyane

Eng Pascal Gatabazi umuyobozi wa Tumba College of Technology avuga ko iki gikorwa bagikora batagamije inyungu ahubwo ari umusanzu iri shuri ry’ikoranabuhanga riri gutanga mu kubaka ikoranabuhanga.

Eng Gatabazi avuga ko nyuma yo gusaba uburenganzira Minisiteri y’ibikorwa remezo bagiye mu bigo bitandukanye bafata imashini zari zarajugunywe kugira ngo zimwe muri zo bazisubize ubuzima zongere gukoreshwa zitange umusaruro aho kugira ngo hatangwe andi mafaranga yo kugura inshya.

Iki gikorwa ni ubwa mbere iri shuri rigikoze ubu bamaze gusana mudasobwa 396 zose hamwe zihagaze miliyoni 100 z’amanyarwanda.

Muri iyi week end ishize bagejeje ku bigo bine bya APEKI Tumba, Inyange Girls Secondary School, GS Nyirabirori na Kiyanza Secondary School za mudasobwa zari zarajugunywe ubu zasubijwe agaciro.

Anne Macharia umuyobozi w’ishuri ry’i Nyange Girls Secondary school yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye bakorewe n’iri shuri rya Tumba College of Technology kuko bigiye gutuma ikibazo cy’abanyeshuri baburaga imashini zo kwigiraho cyongera koroha.

Bashyikirizwa imashini zamaze gusanwa
Bashyikirizwa imashini zamaze gusanwa
Ntabwo ari za mudasobwa gusa banasannye ibindi bikoresho nka projecteurs, imprimante...
Ntabwo ari za mudasobwa gusa banasannye ibindi bikoresho nka projecteurs, imprimante…
Babanzaga kongera kwerekwa ko ubu ari ibikoresho bizima
Babanzaga kongera kwerekwa ko ubu ari ibikoresho bizima
Anne Macharia umuyobozi wa Nyange Girls Secondary School
Anne Macharia umuyobozi wa Nyange Girls Secondary School

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • baratinze kuko IPRC ya Kicukiro yatangiye kubikora keeera! yahereye mu cyitwaga EWASA!

    • Ntibatinze kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo kdi nabana bose ntibavukira rimwe. igifite agaciro nuko bizatanga umusaruro mwiza brabo rata.

  • Bamaze icyangombwa nuko babikoze.bakwiye kubishimirwa. wenye wivu wajinyonge

    • nimeipenda comment yako bro..

  • Congratulations

  • umusaruro w’abana bize ikoranabuhanga ukomeje kugaragara, bravoooooooooooooooooooooooooooooooo

  • Imburamukoro!!!

  • ibi bikorwa nibyiza cyane, kandi il n’est jamais tard pour faire du bon, ahubwo bazaze no mu nkiko hari byinshi.

  • bagere no mubushinjacyaha nyabuna turabakeneye, hari zo twashyinguye

Comments are closed.

en_USEnglish