Digiqole ad

Umugore yibarutse amasaha make amaze kwiruka Marathon

Amber Miller w’I Chicago muri Amerika niwe mugore wakoze ibitangaje ubwo ku cyumweru gishize yibarukaga umwana w’umukobwa amasaha make cyane amaze kwiruka mu irushanwa rya Chicago Marathon.

Amber Miller n'umugabo we Joe kuri uyu wambere nyuma yo kubyara/ Photo Internet
Amber Miller n'umugabo we Joe kuri uyu wambere nyuma yo kubyara/ Reuters

Ntiyahise aruhuka amaze kurangiza kwiruka Marathon, ahubwo yahise yerekeza kwa muganga kuko yagiye kuyirangiza Ibise bitamworoheye.

Uyu mugore yafashe umuhanda ariruka nyamara atwite inda y’ibyumweru 39, nyuma yo kwiruka yahise yibaruka umwana w’umukobwa  w’ibiro 3.5kg amwita ‘June’

Yari inshuro ya karindwi uyu mugore yiruka Marathon, avuga ko abantu ku muhanda bagendaga bamutera imbaraga bamuvugiriza akamo bati: “Ihute mugore utwite, ihute” ibi byaje gutuma abasha kwiruka km 26, izindi 26.4km zisigaye azigenda atiruka cyane.

Kuri we ngo asanga nta gitangaza kurimo. Ku myaka 27, Amber Miller uriya ni umwana wa 2 yabyaye. Avuga ko ageze hagati mu irushanwa aribwo yatangiye kumva ibise. Ariko arihangana ngo arirangize, maze arangiza bamujyana kwa muganga kubyara nkuko yabitangarije Associated Press.

Uyu mugore yatangaje ko abaganga be bari bamwemereye kwiruka igice cya Marathon ikindi akakigendamo bisanzwe.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • NONESE KO MUTATUBWIYE MURI IRYO RUSHANWA YABAYE UWA KANGAHE?

  • Yabaye uwambere uturutse inyuma

  • YASHASTE KWANDIKA AMATEKA GUSA YOKWIRUKA ATWITE IMVUTSI ARIKO NTIYABA UWAMBERE BIRUMVIKANA

  • aba yariye neza sha ari inaha yahita ajyanwa muri morgue.

Comments are closed.

en_USEnglish