Digiqole ad

Abacamanza bo muri EAC bari mu Rwanda biga ku byaha by’iterabwoba na ruswa

 Abacamanza bo muri EAC bari mu Rwanda biga ku byaha by’iterabwoba na ruswa

Abacamanza bitabiriye iyi nama banahugurirwagamo bahawe impamyabumenyi

Ibyaha by’iterabwoba na ruswa ndetse n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga byatumye komite y’abacamanza bo mu byiciro bikuru mu  bihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bateranira mu karere ka Nyanza ku kigo kigisha amategeko cya ILPD kuva kuwa mbere w’iki cyumweru biga uko bakwiye kwitwara mu manza z’ibyaha nk’ibi no mu rugamba rwo kubirwanya.

Abacamanza bitabiriye iyi nama banahugurirwagamo bahawe impamyabumenyi
Abacamanza bitabiriye iyi nama banahugurirwagamo bahawe impamyabumenyi

Nyuma y’uko ibihugu bigize umuryango wa EAC bifashe ingamba zo guhagurukira kurwanya ibi byaha abacamanza nabo ngo biyemeje gushyirahamwe bakagira uruhare rugaragara mu guhashya ibi byaha.

Aimable Havugiyaremye, umuyobozi wa ILPD ishuri rikuru rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko riri Nyanza yavuze  ko muri iyi nama  inzego z’ubucamanza muri aka karere ziri kurebera hamwe uko zarwanya biriya byaha  cyane cyane mu gufata ibihano bikomeye ku bakoze ibyo byaha.

Hon. Ferdinand Wambali, umuyobozi mukuru w’akanama gashinzwe imyigishirize ku by’amategeko muri EAC yabwiye aba bacamanza ko amahugurwa yagira icyo abafasha guhindura imyumvire.

Hon.Wambali yavuze ati “rimwe na rimwe abantu bajya mu mahugurwa ariko ibyo bize bigasigara mu bitabo, iyo uhawe ubumenyi bugomba kugufasha mu guhindura imyumvire ugashyira amategeko  mu bikorwa uko bikwiye.”

Yavuze ibi ngo kuko umuntu ashobora kumara imyaka itatu akora akazi ariko ntagakore neza kuko  adashaka guhinduka.

Kaneza Claudine umujyanama wa Minisitiri w’ubutabera mu Burundi, yavuze ko ibyo bigiye muri iyi nama i Nyanza nama bizabafasha mu gihugu cyabo kuko ngo bareba uko ahandi bakora nabo bakabyigiraho.

Muri aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 27 Gicurasi,  Kaneza yavuze ko bungukiyemo  ubumenyi ku bintu bitandukanye birimo nk’ibyaha bikorwa kubera ikoranabuhanga ndetse no kurwanya ruswa,  cyane ko ngo mu Burundi ibyegeranyo bigaragaza ko  batanga ruswa ku kigero cya 36% mu gihe u Rwanda ruri kuri 6,6%, ibintu ngo bagomba kuvanaho isomo.

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish