Digiqole ad

Abahoze mu ikipe y’igihugu Amavubi bibutse abana bazize Jenocide

 Abahoze mu ikipe y’igihugu Amavubi bibutse abana bazize Jenocide

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ahashyinguye inzirakarengane

25 Gicurasi 2015- Abakinnyi bakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi biganjemo abatwaye igikombe cya CECAFA mu 1998 ndetse bakanakina igikombe cya Africa cya 2004 n’abagikina ubu,  bakinnye  n’ikipe y’abakinnyi bagacishijeho bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu mukino wo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ahashyinguye inzirakarengane
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ahashyinguye inzirakarengane

Ni umukino warangiye abakiniye ikipe y’igihugu  Amavubi batsinze ibitego 2-0. Uyu mukino wateguwe n’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta wita ku guteza imbere uburenganzira bw’umwana. “Grow initiative”.

Mbere y’uko uyu mukino utangira abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke basobanurirwa uko abarushyinguwemo by’umwihariko abana bagiye bicwa muri Jenoside.

Abakinnyi bo hambere barimo Eric Nshimiyimana, Katauti Hamad Ndikumana, Jimmy Mulisa, umunyezamu Mahmud Mossi, Gishweka Faustin, Kadubiri, Bagumaho Hamiss bahuye mu mukino wari uryoheye ijisho n’abakinnyi bigeze gukinira amakipe yabayeho mu majyaruguru y’u Rwanda nka Mukungwa FC, Volcanique na Ntaruka FC.

Abakinnye mu makipe yabayeho mu bihe byashize mu Majyaruguru nka Mussa Masumbuko, Rafiki n’umunyezamu Hassan Cacara batangiye barusha imbaraga abakiniye Amavubi ya kera ariko babona amahirwe bakananirwa kuyabyaza umusaruro.

Ku munota wa 27 w’igice cya mbere, Mugiraneza Jean Batitse bita Miggy wakiniraga abagacishijeho mu Mavubi yinjije igitego cya mbere maze ku munota wa 75 Kabishi na we wakiniraga iyo kipe asongamo ikindi.

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye na mbere y’uko umukino utangira, abawuteguye bagiye batambutsa ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda kurwanya Jenoside ari na ko bakusanya mu bafana inkunga yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kamanzi Elisée, umuyobozi wa ‘Grow initiative’, yabwiye Umuseke ko amafaranga yavuye muri uriya mukino kimwe n’inkunga yakusanyirijwe kuri Stade Ubworoherane bizakoreshwa mu gufata mu mugongo inshike n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Eric, umwe mu bakiniye Amavubi mu gihe cyashize akaba by’umwihariko ubu atoza ikipe ya A.S Kigali ashishikariza abigira aho bahurira na siporo nka kimwe mu bintu bikunzwe mu gihugu gukoresha ayo mahirwe batera inkunga abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ikipe y’abagacishijeho mu mavubi yatozwaga na Ruremesha Emmanuel usanzwe utoza Gicumbi FC.

Baha agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Baha agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Nshimiyimana Eric yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Nshimiyimana Eric yandika mu gitabo cy’abashyitsi
Bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Katawuti aganira na Jimmy Mulisa
Katawuti aganira na Jimmy Mulisa
Muhamud Mosi wamamaye nk'umunyezamu mu Rwanda
Muhamud Mosi wamamaye nk’umunyezamu mu Rwanda
Inararibonye mu mupira w'u Rwanda, Jean Paul, Gishweka Faustin, Mosi na Katawuti
Inararibonye mu mupira w’u Rwanda, Jean Paul, Gishweka Faustin, Mosi na Katawuti
Kadubiri, Katawuti, Mulisa Jimmy na Eric Nshimiyimana mu myitozo
Kadubiri, Katawuti, Mulisa Jimmy na Eric Nshimiyimana mu myitozo
Abazamu bakomeye mu Rwanda
Abazamu bakomeye mu Rwanda
Abakinnye mu makipe yo mu Ntara y'Amajyaruguru
Abakinnye mu makipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru
Abo ni bo bari bagize ikipe y'abakinnye mu Mavubi n'abagikina ubu
Abo ni bo bari bagize ikipe y’abakinnye mu Mavubi n’abagikina ubu
Iburyo Habimina Sostene, Gishweka, Jean Paul, Mbusa Kombi Billy na Mosi
Iburyo Habimina Sostene, Gishweka, Jean Paul, Mbusa Kombi Billy na Mosi
Eric Nshimiyimana yerekana ko yigeze kuba umukinnyi ukomeye mu Rwanda
Eric Nshimiyimana yerekana ko yigeze kuba umukinnyi ukomeye mu Rwanda

Amafoto/NKURUNZIZA Jean Paul

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Biratubabaza cyane, ariko dukeneye ko nabacuruzi baribakomeye icyogihe nabo bibuka bagenzi babo bishwe bazize jenoside yakorewe abatutsi, Majyambere Silas agafata iyambere..

  • birashimishije bizajye biba buri mwaka batere inkunga abacu bazize genocide yakorewe abatutsi.

  • ni byiza rwose

  • Muhamudu Mose Disiiiiiiiiiii !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish