NTAWUKURIRYAYO yatorewe kuyobora Senat y’u Rwanda
Ni mu muhango wo kurahira kw’Abasenateri bashya wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wambere.
Nyuma yo kurahira kw’Abasenateri bashya, ndetse n’umudepite mushya Mukamurasira Caritas hakurikiyeho umuhango wo gutora abayobozi mu mitwe yombi, Senat n’Umutwe w’Abadepite.
Hon. Sen. Ntawukuriryayo,50, uva mu ishyaka rya PSD, wabaye Ministre w’Ubuzima, akaba Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba kandi Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Uburezi, waniyamamarije kuyobora u Rwanda, yari Vice President w’Umutwe w’Abadepite kuva mu 2008, niwe waje gutorerwa kuyobora Umutwe wa Senat y’u Rwanda atsinze Sen Teddy Gacinya, ku bwiganze bw’amajwi y’abasenateri.
Muri uyu muhango kandi Senateri Bernard Makuza yatorewe kuba Vice President w’Umutwe wa Senat, ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Gouvernoma atsinze Hon Mukabaranga Agnes wamamajwe ari mu butumwa muri Africa y’Epfo.
Hon. Gakuba Jeanne d’Arc we yatorewe kuba Vice President ushinzwe imari n’abakozi mu mutwe wa Senat atsinze Sen. Niyongana Gallican.
Mu mutwe w’Abadepite ho hatowe Vice president ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Gouvernoma, Hon Karisa Evariste arushije amajwi Hon. Uwimana Esperance
Vice President ushinzwe Imari n’abakozi, yabaye Hon. Kankera Marie Josee watowe atsinze Hon. Giovanni Renzaho.
Aba batowe bakaba bahise barahirira gukora neza imirimo batorewe.
Ba senateri bashya barahiye ni; Madamu GAKUBA Jeanne d’ARC, Madamu MUKABALISA Donatille , Amb.RUGEMA Michel, Bwana SEBUHORO Célestin, Madamu BISHAGARA KAGOYIRE Thérèse, Bwana MUSHINZIMANA Appolinaire, Bwana SINDIKUBWABO Jean Népomuscene, Bwana BIZIMANA Evariste, Bwana MUSABEYEZU Narcisse, MUKASINE Marie Claire, BIZIMANA Jean Damascène, NIYONGANA Gallican, Prof.BAJYANA Emmanuel, NKUSI Laurent.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
10 Comments
No comment!!
nuko nuko weefpr komereza aho u manipuler
amahirwe masa ku bayobozi bashya bahiwe inshingano zo ku rwego rukuru rw’igihugu,ikizere muhawe ntimuzadutenguhe
Komera Ntawukuriryayo.Nk’uko wabivuze igihe ni iki.Byari ngombwa ko umukurikira nk’uko wamukurikiye mu majwi make wagize.courage rero.
congratulations to Dr jean damascene. n’ ubundi narabibonaga rwose ko iyo nteko uzayiyobora. Imana ikomeze ikugwirize ubwenge kugira ngo ibyo ukora byose ufatanyije n’ abandi muri kumwe bigirire akamaro abyarwanda bose.
yapapapapapa!!! watubwira ibigwi bye? cyangwa ni mwene wanyu, cyangwa se kandi uri umwe mu dukobwa tw’ikigali… nako inyambo z’ikigali… hari english dogita azi?!
ishya n’ihirwe ku bayobozi bashya b’igihugu;muhawe inshingano zitoroshye,ariko mwagaragaje kenshi ko mufite ubushake n’ubushobozi bwo kurenga imbogamizi zitoroshye mwagiye muhura nazo mu mirimo mwakoreye igihugu itandukanye,n’ubu rero tubafitiye ikizere ko mutazadutenguha.
twishimiye abo bayobozi barahiye,ariko byarushaho kuba byiza bagiye bagera no mucyaro ntibigumire i kigali gusa kuko n’abaturacyaro baba bakeneye no kubabona imbona nkubone
Ntabwo Ntawukuriryayo yabaye Umuyobozi MUkuru muri MINEDUC ahubwo yahabaye Umunyabanga wa Leta (Minister of State)ushinzwe amashuri Makuru n’Ubushakashatsi
ok twabishimye. Nonese Bernard ni umusenateri usanzwe ?
Comments are closed.