Digiqole ad

Firimi z’urukozasoni (porno) zigira ingaruka mbi cyane ku bagore

Filimi z’urukozasoni bakunze bita Pornography ni amashusho y’abakora imibonanompuzabitsina agamije ubucuruzi, abarebera kure bo bavuga ko agamije no kwangiza ubwonko bwa muntu, abemera Imana cyane bo bavuga ko ari umupango wa shitani wo gukururira abantu mu busambanyi.

Kureba amashusho y'urukozasoni ni bibi cyane ku bagore

Kureba amashusho y’urukozasoni ni bibi cyane ku bagore

Bamwe mu bagore bakiri bato bafite abagabo bakunda kureba ayo mafirimi y’urukozasoni (porno) batangaza ko izi firimi zigira ingaruka ku mibanire yabo n’abo bashakanye aho usanga nta cyizere bifitiye cyo kubaka urugo neza. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Floride muri USA.

Ubu bushashatsi buvuga ko iyo umugore afunguye mudasobwa y’umugabo we akabonamo filimi z’urukozasoni ngo aba nk’utaye umutwe akumva ari nk’aho umugabo we afite undi mugore.

Ibi ngo bituma umugore yitera ikizere mu buriri kuko aba abona abo umugabo we abona muri izo filimu barenze cyane ubushobozi bwe (umugore) mu buriri nkuko byasobanuwe na Destin Stewart umuhanga muri Sexologie.

Ibi ngo bituma umugore iyo ari muri iki gikorwa n’umugabo we yumva yisuzuguye ko ntacyo ari kumarira umugabo we kubera ibyo yabonye umugabo we aba areba. Iki gikorwa nyubakarugo kikaba gipfuye ubwo.

Umugore wubatse nawe ureba izo filimu mu ibanga nawe ngo bimugiraho ingaruka kuko kenshi ataba ashoboye gukora ibyo yabonye, kudashobora gukora ibyo yabonye cyangwa no gusanga umugabo we adashoboye iby’abandi bagabo yabonye kuri ‘screen’ ye, bimutera ipfunwe na rimwe na rimwe ntahazwe n’iyo mibonano itari filimi ahubwo yo mu rugo rwe.

Aba bashakashatsi batanga inama ku bashakanye (ndetse n’abakiri bato) kwirinda kureba aya mashusho (kereka mu gihe bayarangiwe na muganga kubera uburwayi).

Niba habayeho kuyareba cyangwa ubushake bwo kuyareba ngo ku bashakanye bikwiye kuba ku bwumvikane bwa bombi bakareba ibyo bashobora kwigiramo ibyo badashoboye bakabyihorera.

Photo/ relationshipplaybook

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish