Rwinkwavu: Bagiye gushyira amashusho n’amafoto mu rwibutso rwa Jenoside
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, Ibitaro bya Rwainkwavu byibutse abahoze ari abakozi babyo batandatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abishwe barimo abakoraga mu biro, abazamu, abashoferi n’abaganga.
Uyu muhango waranzwe no kuvuga amateka yaranze Rwinkwavu mbere no mu gihe cya Jenoside, ubuhamya ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwubatse mu bitaro bya Rwinkwavu bunamira abahoze ari abakozi muri ibi bitaro bishwe.
Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rwinkwavu, Mukamunana yavuze ko abarokotse Jenoside hari byinshi bamaze kwigezaho, ariko ngo bafite ibibazo by’imanza z’inkiko gacaca zitararangizwa ngo zikaba arizo zikomeje kubabangamira kuko batarishyurwa ibyabo.
Dr.Nkikabahizi Fulgence uyobora Ibitaro bya Rwinkwavu asanga kwibuka ari umwenda Abanyarwanda bafitiye abazize jenoside ngo ni yo mpamvu muri ibi bitaro hagiye kubakwa urundi rwibutso rwa kabiri rizaba rurimo amashusho agaragaza ibyabereye i Rwinkwavu.
Yagize ati “Ni igikorwa twumva dufiteho nk’umwenda, turatekereza gushyira mu majwi n’amashusho amateka ya Jenoside yo kuri ibi bitaro.”
Mukamunana Alphonsine wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana barushaho kwiyubaka.
Yagize ati “Abarokotse ndabasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo murusheho kwiyubaka kuko mugomba kwikuramo ibyababayeho. Ndabizi ko kubyibagirwa byo bibagoye, ariko kwibuka twiyubaka ni yo ntego nziza ndabasaba rero gukomeza kwihangana.”
Muri ibi bitaro bya Rwinkwavu haragaragaramo urwibutso ruriho amazina y’abahoze bakora muri iki kigo mbere ya Jenoside.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibindi bitaro birebereho.
Comments are closed.