Digiqole ad

Ubufasha ku bahohotewe bishingiye ku gitsina bwafasha kumenya umubare wabo

Abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baramutse babonewe ubuvugizi ku buryo bw’umwihariko byatuma umubare wabo umenyekana bityo bikaba bishobora gufasha muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa, kuko akenshi abakorewe bene ibi byaha bahitamo kwicecekera bitewe n’uko nta bufasha babona.

GBV
GBV

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya akarengane na ruswa Transparency Rwanda, hagamije kureba abakozi b’inzego zitandukanye bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwagaragaje ko mu bakozi 56% babajijwe bavugako babyumvise, naho 23% bakavugako barikorewe.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda,Ingabire Marie Immaculee, avugako bamwe mu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahitamo guceceka batinya ingaruka mbi zabageraho nyuma yo kubivuga, ibi bikaba bituma imibare nyayo y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsima itamenyekana. Ati: “ baramutse bashakiwe ubufasha ku buryo bw’umwihariko byatuma batinyuka kubivuga.

Kugeza ubu mu Rwanda nyuma yuko hatangijwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina imyumvire y’abantu yarahindutse kuko ubu noneho hari abatinyuka kubivuga bikamenyekana.

Amakuru dukesha polici y’igihugu, Abana bari munsi y ‘imyaka 18 bafashwe ku ngufu bigashyikirizwa polici bagera kuri 500, abarengeje imyaka 18 bafashwe ku ngufu ni  171, naho abagore bishwe n’abagabo babo ni 14 abagabo bishwe n’abagore ni 6.

Claire U
Umuseke.com

1 Comment

  • turabahsimiye cyane kubwigitecyerezo cyiza mwagize byari bibabaje kandi biteye nagahinda kuburyo byari bigezenaho umuntu asigaye ajya nogusabakazi akabanza gusambana nugiye kumuha kazi ikindi nuko umukozi wumukobwa ukora kazi komurugo asambana nashebuja umukozi akabura ukoyabigenza kubera gutinya kwirukanwa. turasaba ko mwa kurikirana nikibazo cyumukosi wumukobwa numukoreshawe kuko icyokibazo kirahari.murakoze .

Comments are closed.

en_USEnglish